Jambo ni we uzanzahura imitima yajanjaguritse

Icya 15 Gisanzwe, A, 16/07/2017.

Amasomo: Iz 55, 10-11; Zab 64, 1-14; Rom 8, 18-23; Mt 13, 1-25 (cg. 13, 1-9)

Kuri iki cyumweru twongere dutekereze mu byishimo uburyo imitima yacu itungana ku bw’Ijambo ry’Imana twakiriye. Birashoboka ko imitima myinshi yahabye kuko yashegeshwe ikamera nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana. Amasomo ya none adutere umwete wo kuyihumuriza.

Ahantu h’agasi, ntacyo twahahinga. N’ubutaka budaheruka akavura, burumirana ku buryo nta cyabumeramo. Amazi, ni isoko y’ubuzima. Aho amazi ari cyangwa aho imvura igwa, ubutaka burahehera bukigiramo ubuzima bukameramo imbuto babubibyemo. Ni uko n’Ijambo ry’Imana ari isoko y’ubuzima nyakuri. Ribibwa mu mutima rikazahura abantu. Nk’uko ubutaka butegurwa neza, kugira ngo nibubibwamo imbuto zitumburuke, ni na ko umutima wa muntu ugomba gutunganywa kugira ngo wakire neza Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose. Ufite amahirwe yo kuba atuje kandi asabanye na Nyagasani, nashyireho akete ko kumufasha gutunganya imitima kugira ngo icye ikere kwakira Ijambo rye.

Imitima iri iruhande rw’inzira y’ibyonnyi: nk’uko imbuto zaguye iruhande rw’inzira inyoni zaje zikazitoragura, ni na ko umuntu wese wumva Ijambo ry’Imana ariko agendana n’abamushuka cyangwa yibera ahagandiye ibigeragezo byinshi. Ntatera intambwe ngo akomere. Ese nk’uwo yafashwa ate? Agirwa inama yo kwigora akava mu nzira z’ibyo byonnyi byose kuko iyo adafashe umurongo ugaragara ngo agendere mu nzira ya Yezu Kirisitu, ntatera intambwe mu bukirisitu bwe.

Imitima imeze nk’igitaka kinyanyagije mu mabuye, ni igandiyemo ibikomere byinshi n’ubwumirane. Ijambo ry’Imana ntirishora imizi kuko ibyo bikomere biribambira ntiricengere. Umuntu nk’uwo wuzuye ibikomere ashakira amakiriro ahandi. Ibikomere ntibituma arwana intambara y’ukwemera. Iyo adakize ibikomere bye, ahora ahindagurika. Gukorana na we urugendo rw’ikirabikomere, ni ngombwa ariko cyane cyane bigashingira ku bushake bwe mu kwegera Yezu Kirisitu ngo amukize.

Imitima iri mu mahwa ni nka ya mbuto yameze rwagati mu mahwa kandi amahwa ari yo akura kuyisumba. Abo ni abantu bose bumva Ijambo ry’Imana ariko iby’isi bashyize imbere bigapfukirana ibindi byose yakagombye kugeraho ashyira mu bikorwa Ijambo ry’agakiza yumva. Ni nk’aho iby’Ijuru bidafite umwanya wa mbere n’ubwo bagaragaza ko na byo babikunda. Kuri bo ibiza mbere ni ibyo kuri iyi si.

Nyamara none Pawulo yatwibukije ko ikuzo ridutegereje mu ijuru risumba kure ibyo ku isi byose. Umutima ubishakashaka, ni wo ushobora guhangana n’ibyonnyi byose ukagaruka mu nzira iboneye ya Yezu Kirisitu. Umutima nk’uwo ni wo ushora imizi mu by’Ijuru maze amabuye abangamye agahigikwa imizi ikabona aho ishora. Umutima nk’uwo uhirimbura amahwa n’ibitovu kugira ngo imbuto nziza igengarare.

Nimucyo dusabirane kandi dufashanye kugira imitima itunganiye Nyagasani. Jambo uhoraho naduturemo maze Ijambo rye turyakire, turikunde, turinyungutire kugeza ubwo umutima wacu wuzura ituze n’amahoro biva kuri Yezu Kirisitu bikerera imbuto nziza abavandimwe.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya wa Karmeli aduhakirwe. Abatagatifu, Mariya-Madalena Posteli, Elvira, Reyinilda, Grimowaldi na Gondulfo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho