Jambo wigize umuntu

JAMBO W’IMANA YIGIZE UMUNTU, ABANA NATWE

Amasomo: Iz 52, 11-12; Zab 97; Heb 1, 1-6; Yh 1, 1-18.

1.Ibyishimo byinshi

Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuko Uwo twategereje iminsi myinshi yaje. Umukiza w’isi yatuvukiye, nitwishime tunezerwe Aleluya, Aleluya. Noheli ni umunsi w’umukiro kuri bene muntu. Umwana w’Imana, Rumuri nyarumuri, yaje gutura rwagati muri twe. Mu gihe cya Adiventi dushoje, twamwiteguranye amizero, dusiza utununga, dukubura imbuga, dusukura imitima yacu mu byishimo, turasusuruka none yaje nk’uko yabidusezeranyije. Nimucyo natwe rero tumwakirane urugwiro maze ature mu mitima yacu.

Twumvise umuhanuzi Izayi, mu isomo rya mbere, ahamagarira imbaga y’Imana kwisukura mbere y’urugendo rwo gusanganira Uhoraho. Arabahumuriza “kuko Uhoraho ari we uzabagenda imbere, akabajya n’inyuma, we Mana ya Israheli”. Igihe Uhoraho ari kumwe natwe, ni iki cyaduhangara? Nta na kimwe cyadutera ubwoba. Mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi twumvise isohozwa ry’ibyasezeranyijwe: Ni byo koko, muri iyi minsi turimo, Imana yatubwirishije Umwana wayo we Buranga bw’ikuzo ryayo n’ishusho rya kamere yayo.

Uwo mwana w’Imana rero ni We wigize umuntu maze abana natwe. Mu Ivanjili, twumvise Yohani atubwira ko Jambo w’Imana yariho mu ntangiriro ya byose, akaba yarabanaga n’Imana kandi akaba Imana. Uwo ni we wigize umwe muri twe, yigira umuntu maze abana natwe kugira ngo adusenderezemo ubugingo bw’Imana yari asanzwe yifitemo maze tuzabane na We ubuziraherezo.

2.Isi ntirabimenya

Nyamara ariko umwanditsi Yohani ababazwa n’uko Umwana w’Imana atakiriwe. Yaje ari urumuri ruboneshereza mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Yaje mu isi ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. Ayo magambo aratwereka ko n’ubwo yaje ashaka gukiza abantu bose, ariko abenshi bihitiyemo kubaho mu bwandavure bw’icyaha ntibamwitaho maze biheza ku mukiro w’Imana. Ariko kandi Yohani atubwira ko hari bamwe bamwakiriye. Abo barahirwa kuko “yabahaye ububasha bwo kwitwa abana b’Imana”. Abo “bavutse ku bw’Imana”. None se wowe iyo wisuzumye neza usanga uherereye ku ruhe ruhande?

  1. Twe duhagaze he?

Twebwe se twizihiza iyi minsi mikuru ya Noheli duhagaze he? Turayihimbaza dute? Noheli iri mu minsi mikuru yubahirizwa n’abantu benshi baba abemera ndetse n’abahakanyi. Ahenshi mu mpande z’isi ni umunsi winjiye mu mico y’abantu ku buryo kuwizihiza ari ibintu byikora batabihatiwe. Ariko abenshi rero bawambuye igisobanuro cyawo cy’umwimerere.

Wowe se uhimbaza Noheli wizihiza iki? Ese waba wariteguye neza uyu munsi mu gihe cya Adiventi? Cyangwa wari uhugiye mu gukusanya ibyo uziyakiza kuri Noheli? None se waba witeguye kwakira Umukiza waje akugana? Witeguye se guhinduka ukaba umuntu mushya? Cyangwa uri muri ba bandi binangiye imitima maze bakanga kumwakira? Hinduka wakire Yezu waje akugana akugire umusangiramurage, agusangize ubugingo bw’iteka.

  1. Kwizihiza Noheli by’ukuri

Mu kwizihiza uyu munsi mukuru w’ibyishimo by’Ivuka rya Nyagasani nitwibuke n’abari mu gahinda. Hari abashonje badafite ibyo bafungura kubera impamvu zitandukanye: intambara, ubukene, ibiza, n’ibindi. Hari abatagira aho bakinga umutwe mbese bakaba badasigaranye n’ikiraro kimeze nk’ikirugu Umwana w’Imana yavukiyemo. Baribaza bati ejo nzamera nte? Ntibagifite amizero; hari abarwayi, abari mu bibazo bitandukanye. Hari abapfukiranywe batagira uwo bagezaho akababaro kabo. Kwizihiza Noheli by’ukuri ni ukuzirikana kuri abo bose kimwe n’abandi bose bari mu kaga tukabasabira ndetse tukaba twanabafasha kuva muri ayo mage barimo. Yezu wavutse aragusaba kurambura amaso ukareba abo bababaye.

Nidusabe imbaraga zo kuyoboka Yezu waje kubana natwe, tumusange adusanganize impuhwe ze adusendereza umukiro maze tuzaserukire gusangira na We ubuziraherezo dutaramiye Imana Data mu bumwe bwa Roho mutagatifu, ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho