Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi (Mt 5,38-42)

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 11 gisanzwe, C,2013

Ku wa 17 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

“Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi” (Mt 5,38-42)

Bavandimwe,

Turakomeza kuzirikana inyigisho ihebuje Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi akikijwe n’abigishwa be. Uyu munsi aradushishikariza kutihorera. Mu mico imwe n’imwe, guhora biri mu migenzo myiza. Mu Bayahudi bari barateye intambwe mu kugerageza gushyira ubutabera mu byerekeye guhora. Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Iyimukamisiri 21,23-25, itegeko rya Musa riteganya gutanga igihano gihwanye n’icyaha cyakozwe. « Ubugingo buzishyurwe ubugingo, ijisho ryishyurwe ijisho, iryinyo ryishyurwe iryinyo, ikiganza cyishyurwe ikiganza, ikirenge cyishurwe ikirenge, ubushye bwishyurwe ubushye, ubukoboke bwishyurwe ubukoboke, uruguma rwishyurwe uruguma ». Buriya muri kiriya gihe, iri tegeko ryari intambwe ikomeye. Ubundi umuntu yagukuragamo ijisho, mu kwihorera ukayakuramo yose, ukamugira impumyi burundu. Yagukura iryinyo, ukarimbura urwasaya rwose. Ririya tegeko riti « Ntimukarengere ». Niba ari ijisho rimwe, ijisho rimwe. Niba ari umuntu wishwe, mwirimbura umuryango wose.

Kuri Yezu, hari indi ntambwe igomba guterwa : ni ukubabarira ubutarambiwa. Umuco wo guhora ntujyanye n’Ivanjili y’urukundo Yezu atwigisha. Niyo mpamvu guhora bikwiriye gucika mu mibanire y’abantu no mu myumvire y’ubutabera. Ubukristu no guhora ntibijyanye.

Koko rero guhora ni intangiriro y’uruhererekane rw’inabi. Ubanza ari byo Bikira Mariya yatubwiraga i Kibeho tukagira ngo ariganirira cyangwa se aravuga ibyo mu Burasirazuba bwo hagati. Yaravugaga ati « Niba mudahindutse muzagwa mu rwobo. Ni ukuvuga mu ruhererekane rw’ ibyago bidashira ».

Kubabarira no kutihorera si ubugwari, ahubwo ni ubutwari bukomeye. Ni nayo nzira nyayo yo guhagarika inabi. Inabi ntishobora guhagarikwa n’indi nabi.

Mu gihugu cyacu habayemo ubuhemu, ubugome n’ubugizi bwa nabi ndengakamere. Iyi Nkuru nziza ya Yezu iragoye kuyumva no kuyishyira mu bikorwa. Tworoherwa n’ibyo abakurambere bavugaga ngo iyo udakubise imbwa worora imisega.

Aho twe ntituzageraho tukamera nka ba bayahudi batashoboraga kumva ukuntu Yezu azatanga umubiri we ngo uribwe bakamusezeraho bati « Ibyo birahambaye, ni nde ushobora gukomeza kukumva ? » Aho twe ntituzabwira Yezu tuti tugusezeyeho, tugiye kureba ahandi byoroshye ? Ibyo Yezu adusaba ntibyoroshye. Nawe yaratweruriye atubwira ko ari inzira y’impatanwa. Icyakora uwemeye kuyinyuramo niwe ugira amahoro, ibyishimo n’umunezero nyakuri.

Niba twiyemeje kuba abakristu, tugerageze kuba bo koko. Ntitumere nka wa musure wavugaga ngo ndimo ntarimo. Umutware w’inyoni yari awubajijije niba uri mu cyari cyawo. Urasubiza uti « Yewe ndimo ntarimo. Umutwe n’igihimba biri mu cyari, ariko umurizo uri hanze ». Yezu ashaka ko tuba muri Kiliziya tuyirimo. Ibitunaniye tukabisabira imbabazi, ariko ntitugerageze gufungura Ivanjili ngo ikunde imirike. Cyangwa se guhitamo ibitworoheye gusa.

Dusabirane kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’inyigisho za Yezu kandi tugire ubutwari bwo kuzishyira mu bikorwa.

A. UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho