Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 11 gisanzwe, B, ku wa 15 Kamena 2015
Amasomo: 2Kor 6,1-10, Z 97,1-4, Mt 5,38-42
Dukomeje kumva Ivanjili ya Matayo ikubiye mu nyigisho Nyagasani Yezu yatangiye hejuru y’ umusozi, ahirengeye ( Mt 5,1- 8,1). Guhera kuwa mbere w’Icyumweru cya cumi kuzageza kuwa kane w’icyumweru cya cumi na kabiri. Ku musozi rero Yezu yasobanuye neza amategekoe areba iby’Ingoma y’ijuru rubanda rwari rutegereje nk’uko avuga ati “ Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga kandi akayakurikiza” ( Mt 7,24). Ubwami bw’Ijuru Yezu yigisha bufite Itegeko risobanutse neza ridahinduka cyangwa ngo rikenere abaridusobanurira. Umuntu yagira ati yatangaga “discours programme” y’Ingoma y’ijuru. Avurura ibikocamye, n’ububasha bwinshi ( Mt 7,28). Njye mbona umutima w’iriya nyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi tuyisanga muri Matayo 7,12
-
Kwihorera si umuco wa gikristu
Uretse no mu muco w’ Abayahudi mu mico hafi ya hose dusangamo kwihorera. Ukugiriye nabi, ugukoreye urugomo, ukamwishyura wanabishobora ukamurengerezaho akazinukwa. Mu Kinyarwanda dufite imigani migufi myinshi itwereka ko ku busanzwe na twe ariyo myumvire yacu. Uwagaheza ugira uti “ishyano rivurwarwa n’irindi”.
Mu kinyarwanda guhora byari inshingano ku mukuru w’umuryango ku buryo wasangaga hari uruhererekane runini rw’imiryango ifitanye inzigo. Muri kamere isanzwe, itabatije icyoroshye n’uguhangana n’ukugiriye nabi wabishobora “ukamukosora”.
Inkuru Nziza ya Yezu ni ubutumwa bw’amahoro. Kuba umukristu koko ni ukuba umunyamahoro. Ubukristu bwuzuza ubumuntu bwacu buba bwifitemo ubunyamaswa rimwe na rimwe. Ubumuntu bwuzuye tubukomora kuri Kristu. Ni we utumaramo amahane n’ubugizi bwa nabi. Nta narimwe ubugizi bwa nabi bwakagize ijambo mu bakristu.
-
Umuntu wese ni igitangaza cy’Imana.
Burya ubugome n’ubugizi bwa nabi bubangamira abantu buturuka kukutabona ishusho y’Imana iri muri mugenzi wacu. Ntawagombye kwibwira ko aremye mu ishusho y’Imana gusumbya abandi.
Umuntu wese n’igitangaza cy’Imana. Tuziko ibitangaza aba ari imboneka rimwe. Umuntu rero si igitangaza gusa, ahubwo ni igitangaza cy’Imana. Burya buri wese ni indasimburwa kuva isi yaremwa kugeza igihe izashirira. Ntawabayeho usa nawe nta n’uzabaho. N’aho hari uwakwibwira ko ari mwiza, ari akataraboneka ibyo ni akazi ke, icy’ukuri ntawe yasimbura mu kubaho kwe. Ibi bikadufasha kwimenya kwiyakira no kwishimira uko turi, buri wese ni akataraboneka.
Amahane menshi n’intambra ziba bigaterwa n’uko hari ababa bashaka kuba akataraboneka gusumbya abandi. Ushobora kubikora mu maso y’abantu ukibwira ko uri akataraboneka wenyine ariko imbere y’Imana twese turi ibitangaza.
Kumva ibi, bituma tugira impuhwe n’urukundo ndetse no gucisha bugufi imbere ya bagenzi bacu. Burya iyaba twiyumvishaga ko umuntu wese ari akataraboneka ntawakwica undi. None se iyo umwishe isi ntiba ihombye ? Mu bitangaza by’Imana biri kuri iyi si tuba duhombye kimwe. Ni icyuho gikomeye mu muryango w’Imana.
Iyo hari ushaka kwikiza abandi abanza kubambika indi sura, akabambura ishusho y’Imana, akabeshya umutima-nama we, yibeshya, ko ibyo akora atari bibi kuko abo abikorera atari abantu.
Tubyumva neza iyo ugiye twari tuziranye cyangwa dufitanye ubucuti. Yarashoye imizi muri twe. Iyo umuntu agerageje kubyumva yumva muri we icyuho kirekire kitagira iherezo.
Kumva ko abantu bose bareshya kuko baremwe mu ishusho y’Imana ni ihame rikomeye ryadufasha kwitsinda mu bugome n’ubugizi bwa nabi bwacu.
Ubukristu bivugakubona ishusho y’Imana mu bandi bantu. Kuko Yezu yatwigishije gushaka amahoro no gukundana.
Burya buri wese agira ibyo aba yaramenyereye cyangwa yarimenyereje ariko wenda bikocamye. Bishobora kuba ari ibyo wimenyereje cyangwa ukaba warabibwiwe n’abandi wumva. Aha ndavuga ibyo twabwiwe bijyanye n’imibanire n’abandi. Biba ibyo mu muco, mu nshuti, mu ishuri, mu muryango wawe cyangwa mu bwoko bwawe. Ibyo batubwiye, ibyo batubwira ni ukubigera ku Nkuru Nziza ya Yezu. Twoye kureba ubitubwira, turebe niba bijyanye n’Inkuru Nziza.
Bityo isi izagira amahoro iyacyesha Inkuru Nziza ya Yezu.
Padiri Charles HAKORIMANA