Inyigisho yo ku cyumweru cya cya IV cy’igisibo, 2014
Isomo 1) 1 Sam 16, 1.6-7.10-13a; Z 22, 1-2ab, 2cd-3, 4, 5, 6; Isomo 2) Ef 5, 8-14; Ivanjili Yh 9, 1-41.
Imana yo ireba imitima ya bose niyo yitorera abita ku bantu bayo. Abo ibaha kugira urukundo, impuhwe, ubutungane no gukunda ukuri. Iyi migenzo ikabaha kugendera mu rumuri barengera muntu uremye mu ishusho y’Imana.
-
Uhoraho ntareba nk’abantu; bo bareba imisusire naho we akareba umutima
Isomo rya mbere riratubwira iby’itorwa rya Dawudi. Samweli yari yarasize amavuta Sawuli nk’umwami ariko ntiyakurikiza isezerano ry’Imana. Turumva Samweli atumwa gusiga undi mwami.
Amateka y’ubwami bwa Israheli yagiye agira ibihe byiza n’ibindi bitari byiza. Ni amateka y’umuryango Imana yitoranirije ariko ntibivanaho ko dusangamo ubutwari ndetse n’intege nke za muntu. Ni amateka y’ugucungurwa kwa muntu bivuze ko Imana ariyo iyiyoborera mu ibanga kugira ngo yuzuze umugambi wayo.
Mu bihe byose Imana ituma abantu banyuranye ngo yuzuze imigambi yayo. Aha ikomeje gutuma umuhanuzi Samweli ngo akangurira umuryango wayo kuba indahemuka. Samweli ni we utumwe gusiga amavuta Dawudi. Amavuta akaba ikimenyetso cy’uwatowe.
Itorwa rya Dawudi mu bavandimwe be barindwi naryo riratwereka uko imigambi y’Imana itangaje. Ubundi mu batora hari ibyo bagenderaho tumenyereye: ubuhanga, amashuri, igihagararo n’ibindi mbese bitewe n’ibyo utorwa bamukeneyeho.“ Umuntu ni mwinshi “ kandi “ Nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi“ kuko umuntu ni umutima we. Ni kenshi abantu bibwira ko bahisemo neza batoranije ukwiye hanyuma bagatungurwa. Imana niyo itora neza kuko uwo itoye imuha imbaraga kandi ikamurinda. Intore y’ukuri ikaba iyemera ugushaka kw’Imana kukayikorerwamo. Ubuntu bw’Imana bukigaragaza, urumuri rwayo rugatura mu bantu.
-
Ubugiraneza, ubutungane n‘ukuri
Nta kindi kitwereka intore y’Imana atari ukuba urumuri uko Pawulo yabyibukije: abwira abatowe; abasizwe amavuta y’ubutorwe ati : “Ubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.“ Ef 5,8
Kwitwa abakristu ( Kristu bivuga ngo : uwasizwe), bikomoka ku mavuta ya Batisimu biroroshye. Intambwe ikurikiyeho igoye ni ukugenza nk’abana b’urumuri.
Nta bushakashatsi bigomba cyangwa ubundi buhanga ngo umuntu abone ko n’ubwo abatowe ari benshi bitabuza ibikorwa by’umwijima kwigaragaza no kwiyongera. Abatowe babaye urumuri koko isi yabonesherezwa.
Hari ibintu bitatu kandi koko bikomeye Pawulo atubwiye bigize imbuto y’urumuri ibinyuranye nabyo bikaba ari amahano mu bana b’urumuri:ubugiraneza , ubutungane n’ukuri. Isi yacu ikeneye ubugira neza ikeneye ubutungane ikeneye ukuri. Iyi migenzo myiza irinda ibikorwa by’umwijima. Pawulo rero akatwibutsa ko tutagomba no kubirebera ati “ mubyamagane rero, maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze“. Ef 5,13. Nta kubyamagana kundi ni ugukorehsa urumuri dukomora kuri Nyagasani.
-
Iyo adaturuka ku Mana ntacyo aba yashoboye gukora
Ibimenyetso by’uko Nyagasani turi kumwe birahari. Gusa n’abaharanira kubizimatangatanya ntibabuze. Mu ivanjiri Yezu atanze ikimenyetso cy’imbaraga z’Imana ariko Abafarizayi ntibashaka kubyemera. Bashingiye ku buhanga bakeka ko bafite mu byerekeranye n’amategeko y’Imana igikorwa cy’ubugira neza bagihinduye ikibi. Impaka abafarizayi barimo bajya zaba iza benshi kuri iki gihe. Icyiza kiragaragara ariko barashakisha uko bakizimangatanya. Ni ugufata umweru ukumvisha abantu ko ari umukara kandi bose babibona ubundi ukabicisha ibisobanuro. Ukuri kugapfukiranwa, ijoro rikitwa amanywa, impyisi ikaba intama.
Ivanjili irakomeza kutwereka uburyo Imana idahwema guha umuntu agaciro ariko we akakiyambura.
Uriya wari warahumye yari yaragowe atunzwe no gusabiriza. Yari afita akaga ko kutareba n’amaso ye ibyiza Imana yaremye. Iyo umuntu areba ibyiza by’Imana ku buntu, buri munsi atishyura ntiyabasha kumva ukuntu ari akaga kutagira icyo ubona. Mu gihe Yezu afite impuhwe z’uriya wahumye, abafarizayi bo bari mu bisobanuro by’amategeko. Bibagiwe ko amategeko abereyeho gufasha muntu ngo atunganirwe.
Ibyakorwa byose bibangamiye umuntu waremwe mu ishusho y’Imana byaba ari ibikorwa by’umwijima. Kimwe no mu gihe cy’abafarizayi no ku gihe cyacu hari dushobora gushyiraho amategeko tukanayasobanura tukerekana ko ibyo dukora bitunganye. Yemwe tugahera no ku mategeko icumi y’Imana tukagenda tubisobanura kugeza aho ku bikorwa by’umwijima. Igipimo gifatika kirahari nta mpamvu yo kwahagira abantu basobanura: ikibangamiye ikiremwa muntu aho kiva kikagera kijyana mu mwijima. Iyaba twabashaga kugera ibikorwa byacu n’amagambo yacu kuri icyo gipimo.
Ibyo nkora ntawe bibangamiye, ntawe bivutsa ubuzima?
Ibyo mvuga ntawe bibangamiye ntawe bikomeretsa?
Ngurwo urumuri Kristu yatuzaniye kandi ashaka ko tugenderamo. Igihe cy’igisibo ni umwanya mwiza wo gukanguka tukava mu mwijima uko Pawulo yabiturarikiye. Dusabirane kwigiramo urukundo n’impuhwe no gukunda ukuri. Dusabire kandi abashyiraho amategeko ngo bayoborwe n’urumuri rwa Kristu baharanira ibirengera umuntu uremye mu ishusho y’Imana.
Padiri Charles HAKORIMANA