Umunsi w’Abamalayika Bakuru Gaburiheli, Miakayile na Rafayeli 29/09/2018
Amasomo: 1º. Hish 12, 7-12a; Zab 138 (1137), 1-5; Yh 1, 47-51
Abamalayika Bakuru ni Gaburiheli, Mikayile na Rafayile. Kuvuga ibyerekeye abamalayika kandi turi abantu, bisa no kwigerezaho. Ibyabo twabyumva dute? Ese twabisobanukirwa ijana ku ijana? Ese ahubwo dushobora kwifuza kuba nk’abamalayika? Ese dushobora kubabona? Ariko se kuki Imana yabaduhishe? Tuzamenya ibyabo ryari?
Umunsi twamenye iby’Imana nyabyo, na bwo tuzamenya iby’abamalayika. Umunsi twahuye n’Imana tuyitabye, icyo gihe tuzagira uburyo tuyibona, tuzabona n’abamalayika na Bikira Mariya tuzamwitegereza mbese muri make amabanga y’ijuru tudashobora kumvisha ubwenge bwa hano ku isi, icyo gihe amaso yacu azahumuka, umwijima w’isi weyuke maze turangamire Nyir’ubutagatifu twiturire ubuziraherezo ahatagatifu. Tuzanezerwa tuzashengererana ubwuzu Nyir’ijuru. Tuzasobanukirwa.
Dutangarire abamalayika dukurikije agategerezo gato cyane tubafiteho mu gihe tukiri muri iyi si y’ikinyiranyindo (apparences). Gaburiheli, ni umumalayika watumwe n’Imana kuri Bikira Mariya. Mikayile ni wa wundi warwanye inkundura na cya kiyoka cya kera na kare, cya sekibi cya sekinyoma cya Kareganyi gihora kirebya indimi gishaka kuyongobeza mwenemuntu. Mikayile uwo, abakirisitu ku isi yose bakunze kumwiyambaza. Bifashisha cyane isengesho ryahimbwe na Papa León wa 13. Nta gushidikanya kwiyamabaza Mikayile mu gihe umuntu yugarijwe n’inkenya Kareganyi, aratsinda kakahava. Rafayeli afite iri zina risobanura ngo “Imana irakiza”. Tumwibuka agendana na Tobi agakiza uburwayi na Tobiti.
Dutangarira Abamalayika mu buryo baremwe nta mubiri bafite. Dutangarira ubwenge bwabo n’ububasha bwabo. Ariko kandi twumirwa iyo twumvise ukuntu bwamwe mu bamalayika bivumbuye ku Mana bagahanantukira mu kuzimu mu muriro utazima. Ibyo byose ni amayobera. Ariko aho guta igihe dutekereza mu mayobera tudashobora kumvisha ubwenge bwacu bwa hano ku isi, icyiza ni ugushimira Abamalayika Bakuru n’Abamalayika Barinzi umurimo mwiza badukorera. Burya hari ibyago baturinda. Sekibi idutera bayibonera kure bakayikubita inshuro. Ibyo ariko bishoboka iyo umutima wacu twawukinguriye Uhoraho. Na ho iyo twemeye Sekibi tubirindukana na yo mu nyenga.
Dusabe inema zo guhugukirwa no kwerekeza imitima yacu ku ijuru. Yezu yadusobanuriye ko abamalayika bamanuka mu ijuru bakaza ku isi maze bakongera kuzamuka. Ibyo byumvikanisha ko muri Yezu Kirisitu nta mupaka uriho udukumira gutahana na bo mu ijuru. Ubusabane hagati y’Imana n’abantu ni ukuri ntahinyuka. Tukwemere tukugendereho. Twime amatwi Kareganyi yahanatuwe i kuzimu. Ntikitubangamira. Yezu aduha imbaraga. Abamalayika baraturwanirira. Bikira Mariya na we kandi adufatiye iry’iburyo. Tubyishimire muri Nyagasani.
Padiri cyprien Bizimana