Karoli Lwanga na Bagenzi be

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  13  GISANZWE (C), KU ITARIKI YA 26/06/2022

Amasomo :2 Mak 7,1-2.9-14;       Zab  ;  124(123),2-5,6a.7c-8          Rom 8,31b-39 ;           Yh 12, 24-26

                                               Bakristu bavandimwe,   kuri Iki cyumweru cya 13 gisanzwe cy’Umwaka wa Liturjiya C, turazirikana amasomo yo ku Munsi Mukuru Ukomeye wa Karoli Lwanga na Bagenzi be bo muri Uganda bahowe Imana. Ni n’Umunsi kandi  duhimbazaho Umunsi Mukuru w’Abalayiki.

                                                Mu masomo matagatifu tuzirikanaho none ijambo ry’Imana riragaruka ku butwari bw’Abemera bugeza no kwemera kumena amaraso yabo aho kugira ngo bakire imigirire ihabanye n’ukwemera batojwe; rigahamya kandi ko uko ari ko bikwiye kugenda koko, kuko byaba ari ibyago, agahinda,ibitotezo, inzara, ubukene, imitego, inkota n’ibindi bishobora kugora umukristu nta nakimwe gikwiye kudutandukanya n’Urukundo rwa Kristu, nta na kimwe gikwiye gutuma twihakana Kristu watwitangiye akemera no kudupfira ku musaraba Iyo nzira y’Urukundo rutisubiraho rero, rukurikira Yezu kugeza ku ndunduro, rwerera abandi imbuto ni yo izaduhesha ko aho Yezu azaba ari ari ho natwe tuzaba.

                                               Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya Kabiri  cy’Abamakabe turatangarira ubutwari bw’abavandimwe barindwi hamwe na Nyina bakubiswe, bagashinyagurirwa ariko bakanga kwihakana ukwemera kwabo. Ni mu gihe kandi bari bafite Umubyeyi ubakomeza kandi wabatoje kwihangana kugeza ku ndunduro. Uburere ni ikintu gikomeye kandi ni Inshingano ya mbere y’ababyeyi kubyirengagiza uri umubyeyi ni uguhemukira Imana n’abantu.

                                               Ku munsi nk’uyu tuzirikanaho ubutumwa bw’Abalayiki, ntitwabura gufatira kuri uru rugero rwiza ngo twongere gushimira Ababyeyi bafata iya mbere mu kwita ku burere bukwiye bw’abana ndetse n’ab’abandi, abagira uruhare mu gutanga ubuhamya bwiza bw’ubuzima muri Kiliziya nk’abashakanye, abitanga mu nzego zinyuranye za Kiliziya n’igihugu…..mbese abakora uko bashoboye kose ngo bageze Yezu muri za Nkike z’isi Abo mu nzego za gisaserdoti batabasha kumugeza kuko hari aho Yezu agezwa n’abahaba bamutwaye muri bo kurusha abatahaba. Tujye kandi twibuka no gusabira ababyeyi bajya bateshuka ku nshingano zabo zo gutoza abana Imana, ibyiza n’ubupfura kuko hari n’ubwo na bo baba batarabashije kurerwa neza bakiri bato maze twongere dusabe Nyirimyaka ngo yohereze abakozi beza kandi benshi bo mu rwego rw’Abalayiki, Abasaserdoti n’Abihayimana mu murima we kuko nta rwego rwakwifasha ubutumwa rwonyine ngo biruhire.

                                               Nk’Uko Isomo rya kabiri ryabigarutseho, nta na kimwe gikwiye kututandukanya n’Urukundo rwa Kristu. (Rom 8,35). Nta rwitwazo rwo kudohoka dukwiye kugira kuko dufite Ijambo rya Yezu udukomeza, dufite Yezu ubwe udutabara kandi dufite n’ingero nziza z’ababaye indahemuka nk’abahowe Imana duhimbaza none tutibagiwe n’abo tuzi mu babyeyi bacu, mu bavandimwe, mu baturanyi, mu nshuti ariko cyane cyane mu batagatifu Kiliziya ihimbaza. Mu gihe ku Isi no hafi yacu havugwa  ibintu bikura umutima , intambara, indwara, ibihombo, inzara, ubukene, iterabwoba, kugutega iminsi, indwara z’amayobera, gutungurwa n’abo utakekaga, ubuyobe bwiyoberanya n’ibisa nk’ibyo, ni igihe cyo gukomera kuri Yezu kuko icyadutandukanya na we cyose cyaba kitujyana ahabi  mu gihe atubwira ati “Sinzaguhara kandi sinzagutererana” (He 13,5)

                                                    Nk’uko rero ivanjiri ibitwibutsa mu kigereranyo cy’imbuto z’ingano zigomba kubanza guhuguta ngo zimere kandi zere izindi mbuto, nta wushobora kwerera abandi imbuto atemeye gushikama no gushinyiriza kugira ngo hatagira icyamuvana ku wamuhaye ubuzima.Nta gikwiye rwose kudukura ku Mana, nta gikwiye kuduhungabanyiriza ukwemera byaba ari ibibazo n’ibitotezo, baba ari abantu cyangwa ibigukomeretsa, bwaba ari ubuhemu cyangwa ingero mbi z’abo wizeraga.  Hanga amaso Yezu niwe wenyine udashobora kuyoba no kutuyobya. Jya uzirikana kenshi ko urwitwazo rwose wagira rwo kumuvaho nta handi rwakuganisha usibye  ku kurimbuka. Nta wuzabazwa ibyaha by’abandi ngo bimubuze ijuru, ibya buri wese nti byo bizamubera intambamyi  mu gihe yaba adahindutse. Urugero rw’intwari mu kwemera twagize harimo n’izo duhimbaza none, rutubere ubuhamya budukomeza kandi natwe dukomeze abandi cyane cyane ko burya inyuma ya buri mukristu haba hari abamwubakiyeho wenda ducye mu muzima bwabo. Nujya kugira aho ucika intege rero, uge unazirikana ku bo wagusha unibuke ko ngo “nihagira ugusha mu cyaha umwe muri bene aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo bakamuroha mu Nyanja” (Mk 9,42).

                                           Dufashijwe n’aya Masomo matagatifu dusabe Yezu aduhe imbaraga zo kumukomeraho kugeza ku ndunduro kabone n’iyo twaba turimo kunyura mu bihe birura maze nk’abamaritiri natwe twakire ijambo ritubwira ngo: “Ntimugatinye abica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’Umubiri icyarimwe mu nyenga y’Umuriro” (Mt 10.28).

                                                                                 Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

                                                                                        Padiri Jean Damascene HABIMANA  M.

                                                                             Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho