Karoli Lwanga na bagenzi bishwe urubozo

KU YA 3 KAMENA 2022: KAROLI LWANGA

2 Mak 7,1-14; Yh 12, 24-26.

I BUGANDE KAROLI NA BAGENZI BE BISHWE URUBOZO

Bavandimwe, Yezu Kirisitu akuzwe. None turahimbaza Abahowe Imana b’i Bugande. Bishwe urubozo nk’Abamakabe twumvise mu isomo rya mbere. Ariko buriya ubugome bagiriwe twabusobanura dute?

Muri Yezu Kirisitu

Isomo rya mbere ryatubwiye abavandimwe bahowe ukwemera kwabo. Umubyeyi n’abana be barindrwi. Tubabajwe n’uburyo babishe urubozo. Iyo usomye uko Abamakabe bishwe, ugira ubwoba ukaba wakwifuza ko ibyo byakorwaga n’aba kera ubu bitasubira. Itoteza, iyicarubozo no gusuzugura umuntu waremwe mu ishusho y’Imana, ni ibikorwa by’ubunyamaswa. Ntibyari bikwiye kugira umuntu n’umwe bigirirwa. Kugira ngo umuntu afate mugenzi we amuce ururimi, ibiganza n’izindi ngingo…Ni akumiro. Kubona umuntu ababaza undi ku mubiri kandi na we ababara, ni ikimenyetso cy’uko inyamaswa mbi ari umuntu!

Icyizere cyo kuzazuka

Yezu aratubwira ko urupfu rwe ruzamuhesha ikuzo. Si we wenyine. Abapfiriye bose muri we, ijuru bararitashye. Ntibaranzwe n’ubwikunde. Banze ubuzima bwabo bwo ku isi bunguka ibyiza byo mu ijuru bitazashira.

Abamakabe ntibikunze. Baharaniye kubahisha ukwemera kwabo. Na bo ubu bari mu ijuru. Vuba aha ngaha, i Bugande na ho hamenwe amaraso y’inzirakarengane. Bazihoye kuyoboka Yezu. Abami benshi bo mu isi kuva kera, ni ibyigomeke ku kuri no ku Mana. Babaye ibivume byavuguruje Imana Umuremyi wa twese. Abahowe Imana b’i Bugande bishwe nabi ariko bagiye barangamiye umusaraba wa Yezu.

Kuva mu w’1885 kugera mu 1887, abakirisitu barishwe i Bugande. Amaraso yabo yabaye nk’umusemburo w’ubukirisitu. Ntabwo Kiliziya yahwemye kugwiza abemeye kubatizwa. Guhera i Bugande kugera mu karere kose k’ibiyaga bigari, amaraso na yo ntiyahwemye guseseka. Habaye ubwicanyi bwinshi. Na n’ubu ruracyageretse!

Yezu Kirisitu akomeze atubere ikiramiro ku musaraba. Bikira Mariya Mutagatifu aduhakirwe asabire Akarere k’ibiyaga bigari gatuze. Abahowe Imana b’i Bugande badusabire abategetsi bo mu Rwanda, Burundi, Kongo na Uganda barekere aho guteza ibyago abaturage b’ibyo bihugu. Ituze n’amahoro nibigaruke maze twese dusingize Imana dutekanye. Amina.    

Padiri Cyprien Bizimana  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho