Menye ko nta Mana iriho keretse muri Israheli

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 3, IGISIBO

Ku ya 4 Werurwe 2013 

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 2 Bami 5,1-15a, 2º. Lk 4, 24-30

Menye ko nta Mana iriho keretse muri Israheli

Dukomeje urugendo rugana Pasika. Gusenga, gusiba no gufasha, dukomeje kubishyira imbere. Ni yo nzira igaragaza ko ukwemera twakiriye gushinze imizi mu buzima bwacu. Muri iyo myitozo y’ubusabaniramana, ni ho dukura imbaraga zo kurushaho kumenya Imana y’Ukuri. Umuntu wese wabatijwe muri Kiliziya agaragaza ko yemera igihe atarangwa no kujarajara ahubwo akihatira gutangariza aba kure ko Imana ye ari na yo y’ukuri, ari Imana nzima.

Twiyumviye ukuntu umwana w’umukobwa wo muri Israheli yagiriye akamaro Nahamani umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu. N’ubwo yajyanywe ari imbohe, uwo mukobwa ntiyibagiwe ko Imana ya Israheli ikoresha abahanuzi bayo ibitangaza byo gukiza indwara. Yarabyemeraga ntiyatinya kubibwira Nahamani. Iyo atinya akicecekera, Nahamani yari kurinda apfa ataramenya ko ku isi nta Mana yindi ibaho uretse Imana ya Israheli. Iyo ni yo y’ukuri yigaragaje muri YEZU KRISTU kugira ngo ikuzo ryayo rirenge imipaka ya Israheli rigirire akamaro abantu bose kugeza igihe isi izashirira.

Mu gihe mu isi hagwiriye imana za ntazo ari byo bigirwamana abantu bimika, birakwiye gutangaza hose umukiro wuzuye IMANA YA ISRAHELI SE WA YEZU KRISTU isesekaza mu bayemera. Ahari ukwibeshya n’ukohoka mu bigirwamana, hakeneye ubuhamya bw’abemera KRISTU. Aho butangwa neza, aho ubukristu bujyana n’ibikorwa ntibube ubwo ku rurimi gusa, aho ni ho hakirira benshi biyemeza gusanga YEZU KRISTU ngo abakirize muri Kiliziya ye.

Dusabirane ukwemera kuzatuma twegera YEZU KRISTU tukanakora ibyo adushakaho byose. Nta kwirirwa dushidikanya, dusabe ukwemera kurenga ingingimira za Nahamani kuko ibyo YEZU KRISTU adusaba byose dushobora kubikora. Uko kwemera ariko kujyana n’ukwiyoroshya gutuma dutega amatwi tukumva inama nziza tugirwa n’abavandimwe n’inshuti. Uko kwemera kandi, nta ho guhuriye no gutinyatinya ibitotezo twahura na byo: igihe cyose turi mu nzira y’UKURI KWA YEZU KRISTU, nta gishobora kuduhungabanya ubutumwa butaruzuzwa nk’uko twabibonye mu buzima bwa YEZU KRISTU. Nta wigeze amukozaho n’urutoki kuko igihe cyari kitaragera. Ubutumwa bwe buzarushaho gukwira isi yose hagaragare bidasubirwaho ubuhangange bw’Imana y’ukuri. Ni byiza kuyimenya no kuyimenyesha abandi ngo bakizwe.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho