Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 33 Gisanzwe C, Ku wa 18 Ugushyingo 2016
Amasomo ya Misa: Hish 10,8-11; Zab 119(118); Lk 19,45-48
Ni ngombwa ko uhanurira amahanga
Dukomeje kuzirikana Igitabo cy’Ibyahishuwe. Iki gitabo cyandikiwe abakristu ahagana mu mwaka wa 95 nyuma ya Yezu Kristu. Bari bamaze gutotezwa bikabije n’abami: Kayizari Nero (mu mwaka wa 64-68) na Domisiyani (muri 81-96). Babishemo benshi, abadapfuye baratatana, abandi bakuka umutima. Bibazaga igihe Kristu wazutse agatsinda icyaha azazira akabakura mu nzara z’abagiranabi! Bati: Niba koko Kristu yaratsinze icyaha n’urupfu, kuki dukomeje gutotezwa no kwicwa bene aka kageni?
Yohani, n’ubwo yari mu buhungiro mu kirwa cya Patimosi, yiyemeje kwandika amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahumuriza umuryango w’Imana. Akomeje abereka ko Kristu ari we Ntawa w’Imana wapfuye akazuka maze akabumbura Igitabo cy’Ubugingo bw’iteka yandikamo abamwemeye, bakamukurikira. Arabereka ko, n’aho banyura mu magorwa akaze y’ubu buzima, amaherezo abayoboke ba Kristu bazatsinda.
Mu isomo rya none aratwereka ko n’ubwo ibitotezo ari byinshi mu bakristu, ko umumalayika w’Imana atagoheka mu guhereza Kiliziya “agatabo” karyohereye kagomba kuyitunga, kakayihembura. Ako gatabo, bise gato, nyamara gahatse ubukungu bukiza isi yose. Ako gatabo ni Jambo w’Imana ubwe ari we Yezu Kristu. Ni we dusomamo amazina yacu, ubugingo bwacu ndetse n’umunezero wacu.
Umwemera, araryoherwa, amukesha amahoro arenze kure ayo isi yamushukisha. Yezu ni we Nkuru Nziza twahawe na Data ngo amutumenyeshe byuzuye maze namara kudutunganya neza hano mu isi, azatujyane mu Ijuru twitwa, byuzuye, abana b’Imana. Yohani yahawe ubutumwa bwo kurya ako “Gatabo”, kakamuha ubuzima n’imbaraga zituma ajya guhanurira amahanga.
Ni koko Kiliziya ibeshwaho n’Ijambo ry’Imana kandi akaba ari na ryo ibereyeho. Uwiha kwigisha Ijambo ry’Imana nyamara atitoza guhura kenshi no kunywana na Yezu Kristu Jambo w’Imana, uwo aracyatsa, arabeshya rwose. Uwiha gutumikira uwo badaherukana agera aho akamuhimbira cyangwa akanamuvangira. Muri iyi minsi isi ikataje mu ihana-makuru ku mbuga nkoranya-mbaga, tubona kenshi n’abahererekanya Ijambo ry’Imana rya buri munsi. Ni byiza cyane. Koko tuzikoreshe twogeza Inkuru nziza y’umukiro. Ariko se aho ntihaba hari abatajya barisoma na rimwe? Mu barisoma se, ni bangahe bafasha abandi babereka nibura akarongo kabageze ku mutima? Ntitukabure rwose ijambo kwa Jambo watwihaye.
Twumvise ukuntu umuntu ugerageza kumvira Imana aryoherwa n’Ijambo ryayo; riryohera nk’ubuki (Hish 10,9). Rimuha kubaho mu buzima bufite intego akabaho afite amizero y’iherezo ryiza. Nyamara iyo aryigisha ahura n’ibizazane byinshi. Ni byo Yohani yabwiwe na Malayika ko ako “gatabo” karyoshye mu kanwa ariko kagera mu nda hagasharirirwa! Ibi bigenura ko uwo Ijambo ry’Imana ryahaye ubuzima hari ubwo aryamamaza, agahura n’abarirwanya, baritoteza na we akahababarira.
Koko, muri iyi si tuzahura na benshi barwanya Kristu. Mwene abo, aho kumwimika mu buzima bwabo, bimika “ibimasa”, ubwambuzi, ingeso mbi, ubugome, ikinyoma n’ubundi bucogocogo bucururizwa mu mitima yabo! Nta gucika intege. Mutagatifu Yohani yahishuriwe ko ibyo agaburiwe n’Imana biryoshye, ko ariko hari ahandi bizahura n’ubusharire. Nyamara, ntibyabujije Imana kumutuma guhanura (kwamamaza Ivanjli ya Kristu). Natwe nta gucika intege igihe Yezu atakiriwe neza cyangwa igihe twakiriwe nabi kubera we. Tugomba gukomeza kumwamamaza mu mvugo n’ingiro, kugira ngo asukure abantu bose bo Ngoro y’Imana (niyo Vanjili ya none), maze bose bahabwe amahirwe yo kumenya no gutunga umukiro atanga.
Roho w’Imana nakomeze Kiliziya n’abayo bose. Abamurikire kandi abahe imbaraga zo kogeza Kristu igihe n’imburagihe, boye gucibwa intege n’ibitotezo bahura nabyo.
Padiri Théophile NIYONSENGA