Kiliziya ifite umubyeyi

UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO  KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABARWAYI

WIZIHIZWA KU NSHURO YA 26

Kiliziya ifite umubyeyi: « ‘Mubyeyi dore umwana wawe….dore nyoko’. Guhera icyo gihe,

uwo mwigishwa amujyana iwe » (Yh 19,26-27)

Bavandimwe nkunda, 

Kiliziya n’abandi bantu bita ku barwayi bagomba gukomeza kubikorana umwete, nk’uko Yezu Kristu wayishinze kandi akaba ayibereye umuyobozi yabitegetse. (Lk 9,2-6 ; Mt 10,1-8 ; Mk 6,7-13).

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka twizihizamo ku nshuro ya 26 umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, tuyikesha amagambo Yezu Kristu ubwe yavugiye ku musaraba abwira nyina, ati « Mubyeyi, dore umwana wawe » (Yh 19,26)  n’umwigishwa we Yohani ati « dore nyoko »(Yh19,27). Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe. (Yh 19,27)

  1. Aya magambo ya Nyagasani Yezu Kristu asobanura neza iyobera ry’umusaraba. Umusaraba si akaga gakomeye gatuma umuntu yiheba, kuko ku musaraba ni ho Yezu agaragariza ikuzo rye ndetse n’urukundo rwe ruhebuje. Urwo rukundo ni rwo rwaje kuba itegeko shingiro ry’umuryango w’abakristu kandi ruranga n’ubuzima bwa buri mwigishwa we.

Mbere ya byose, umurimo wa kibyeyi Mariya afite ku batuye isi ufite inkomoko muri aya magambo. By’umwihariko kandi, Mariya yahawe ubutumwa bwo kuba nyina w’abigishwa b’umwana we no kubitaho mu rugendo rwabo rugana mu ngoma y’Imana. Nk’uko tubizi neza, mu byo umubyeyi w’umugore akorera abana be, harimo kubabonera ibyo bakeneye no kubayobora mu buzima bwa roho. 

Agahinda katavugwa Mariya yagiriye mu nsi y’umusaraba kahuranyije umutima we (Lk 2,35) nyamara ntikawushegeshe burundu ; ahubwo kuri we, nk’umubyeyi w’Imana, kamubereye intangiriro y’ubutumwa bushya bumusaba ubwitange. Ku musaraba, Yezu wari uhangayikishijwe cyane na Kiliziya ndetse n’ubuzima bw’abatuye isi bose, yasabye umubyeyi we kwifatanya na we, ikibazo akakigira icye. Iyo igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kitubwira uko Roho Mutagatifu yasesekaye ku munsi wa Pentekosti, kitugaragariza ko Mariya yari yamaze gutangira ubutumwa bwe mu muryango wa mbere w’abakristu. Ubwo butumwa aracyabufite kugeza na n’ubu.

  1. Yohani intumwa, wa mwigishwa Yezu yakundaga cyane, ahagarariye Kiliziya, umuryango Imana yitoreye. Bityo rero akaba agomba kwakira Mariya nk’umubyeyi we, akamujyana iwe,  akamubonamo urugero rw’umwigishwa mwiza, kandi akamufasha gutunganya neza umurimo wa kibyeyi Yezu yamushinze kimwe n’inshingano zijyanye na wo zose  zirimo kuba umubyeyi wuje urukundo kandi ubyara abana bashoboye gukunda ku rugero Yezu yakunzemo. Ni cyo gituma umurimo wa kibyeyi Mariya yahawe, wanahawe Yohani kimwe na Kiliziya yose. Abigishwa bose ba Yezu Kristu bagomba gufasha Mariya  mu gusohoza neza inshingano za kibyeyi.
  2. Yohani nk’umwigishwa wasangiye byose na Yezu, azi ko shebuja ashaka gufasha abantu bose kugera ku Mana Data. Yohani ashobora guhamya ashize amanga ko Yezu yahuye n’abarwayi benshi. Bamwe bari baratewe n’indwara y’ubwirasi mu mitima yabo (Yh 8,31-39), abandi bafite uburwayi butandukanye bw’umubiri (Yh 5,6). Abo bose Yezu yabagaragarije impuhwe n’imbabazi ndetse abasubiza ubuzima buzira umuze kugira ngo bibabere ikimenyetso cy’uko Ingoma y’Imana ikungahaye ku buzima, kandi ko izahanagura icyitwa amarira cyose ku maso. Kimwe na Mariya, abigishwa na bo basabwe ko buri wese yita kuri mugenzi we, kandi ntibigarukire aho, kuko babonye ko Yezu yakira abamugana bose, nta vangura na rimwe. Inkuru nziza y’ingoma y’Imana igomba gusakara hose kandi urukundo rwa gikristu rukagera ku barukeneye bose, kubera gusa ko ari abantu  kandi bakaba n’abana b’Imana.
  3. Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, Kiliziya yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye byo kwita ku bafite ibibazo, cyane cyane mu gufasha abarwayi. Ntidukwiye rero kwibagirwa ayo mateka meza yaranze ubwitange bwayo mu bihe byashize, ahubwo tugomba kuyakomeza no muri iyi minsi yacu. Ni yo mpamvu, mu bihugu bifite umurongo uboneye wo kwita ku buzima bw’abaturage babyo, umurimo w’imiryango gatolika y’abihayimana, uwa za diyosezi n’ibitaro byazo, atari uwo gutanga imiti yizewe kandi ivura neza gusa. Ahubwo bagomba no gukora ubushakashatsi bwa gihanga, butuma abatuye isi bubaha ubuzima n’imigenzereze myiza ya gikristu, hagamijwe ko ubuvuzi bwose bushyira imbere ubuzima bwa kiremwa muntu. Naho mu bihugu bifite uburyo bwo kwita ku buzima bw’abaturage babyo butaboneye neza cyangwa se bitanabufite, Kiliziya irasabwa gukora ibyo ishoboye byose mu kwita ku buzima, kugabanya impfu z’abana no guhashya indwara zandukira cyane. Muri kamere yayo, Kiliziya igerageza kwita ku barwayi, kabone nubwo byaba bigaragara ko batazakira. Isura y’ukuri ya Kiliziya ni nk’ « ibitaro byegereye abarwayi »,  byakirana urugwiro abababaye bose. Kandi koko mu bice bimwe by’isi, ibitaro by’abogezabutumwa n’ibya za diyosezi usanga ari byo byonyine biha abaturage ubuvuzi bakeneye.
  4. Birakwiye ko abakristu twishimira aya mateka twibuka y’igihe kirekire Kiliziya imaze ifasha abarwayi, ariko noneho bikaba akarusho ku babikora muri iki gihe turimo. Burya rero, ni ngombwa guterera akajisho ku byahise, kugira ngo bitwigishe. Dukwiye gufatira urugero rwiza ku mutima witanga utizigamye waranze bamwe mu bashinze imiryango yita ku barwayi, ibikorwa batangije, urukundo rwa  kimuntu bagaragaje mu bihe bitandukanye birimo nko kwiyemeza gukora ubushakashatsi bugamije guha abarwayi ubuvuzi bujyanye n’igihe kandi bwizewe. Kumenya ibyahise bidufasha cyane guha umurongo uboneye ibyo mu gihe kizaza. Urugero rwa hafi natanga ni nk’uko bifasha Kiliziya kwirinda kuba nka bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo hanze aha, bumva bashakira inyungu z’ubucuruzi mu buvuzi, ibyo bigatuma baheza abakene. Nyamara ubwenge bushyira mu gaciro kimwe n’urukundo nyarwo bidutegeka guha umurwayi icyubahiro akwiye nk’umuntu no kumva ko umurimo wo kuvura ari we ugomba gushyira imbere. Iyo myumvire kandi ni yo ikwiye kuranga by’umwihariko abakristu bakora mu mavuriro ya leta, kuko bahamagariwe kuba abahamya b’ivanjili binyuze mu murimo bakora.
  5. Ububasha bwa Yezu bwo gukiza indwara yabutanzeho impano kuri Kiliziya:

“Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye […] bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire” (Mk 16,17-18). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigaragaza uko Petero na Pawulo bagiye bakiza abarwayi (Intu 3, 4-8; Intu 14, 8-11). Iyo mpano ya Yezu ijyanye neza n’umurimo wa Kiliziya kuko izi neza ko igomba kurebana abarwayi urukundo n’impuhwe    nk’uko          Yezu Kristu wayishinze           yabitanzemo           urugero. Iyogezabutumwa ryita ku buzima rizahora iteka ari umurimo w’ingenzi kandi ukenewe, ugomba guhora ushyirwamo imbaraga nshya uko bwije n’uko bukeye, uhereye mu ku rwego rwa za paruwasi kugera ku mavuriro yo ku rwego rwo hejuru. Kuri uyu munsi kandi, ntitwabura gushimagiza umutima mwiza kandi wihangana uranga imwe mu miryango ifasha abana bayo, ababyeyi n’abandi bayigize baba bugarijwe n’indwara zidakira cyangwa se bafite ubundi bumuga bukomeye. Iyo umuryango wita ku bavandimwe barwaye, uba utanze ikimenyetso gihamya urukundo ufitiye ikiremwa muntu. Birakwiye rero ko igikorwa nk’icyo gishyigikirwa kandi kigahabwa umurongo uboneye. Ngaho          rero,   baganga           n’abaforomo,          bapadiri,       bihayimana n’abakorerabushake, miryango n’abandi mwese mufite aho muhurira n’abarwayi, nimufashe Kiliziya gusohoza neza ubwo butumwa. Ni inshingano dusangiye kandi ni zo zihesha agaciro umurimo wa buri wese muri twe.

  1. Nituragize Mariya, Umubyeyi ukunda abana be kandi akabatonesha, abarwayi bose, baba abarwaye ku mubiri cyangwa ku mutima kugira ngo abakomezemo icyizere cy’ubuzima. Nitumusabe kandi adufashe kugira imbaraga zo kwakirana urukundo abavandimwe bacu barwaye.

 Mariya, Mubyeyi ukunda abana bawe kandi ukabatonesha, tukuragije abarwayi bose, baba abarwaye ku mubiri cyangwa ku mutima kugira ngo ubakomezemo icyizere cy’ubuzima. Turagusaba kandi kudufasha kwakirana urukundo abavandimwe bacu barwaye. Kiliziya izi ko ikeneye ingabire zihariye kugira ngo ibashe gusohoza neza ubutumwa bwayo bwo kwita ku barwayi. Ngaho rero amasengesho yacu dutura Umubyeyi w’Imana natume duhuza imbaraga mu guharanira ko buri mwana wa Kiliziya arangwa n’urukundo no kurengera ubuzima. Bikiramariya Mubyeyi wacu, udusabire twese kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi twizihiza ku nshuro ya 26; ufashe abarwayi kumva ko bari kumwe na Nyagasani Yezu mu mibabaro isa n’iyo yagiriye ku musaraba kandi unasabire ababitaho bose.

Abarwayi mwese, abakora umurimo wo kwita ku buzima ndetse n’ababikora ku bushake nta gihembo mutegereje mwese, mbahaye umugisha wa gishumba.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 26 ugushyingo 2017.

Ku munsi mukuru wa Kristu Umwami w’amahanga yose.

Papa Fransisko 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho