Kiliziya ishingiye ku Ntumwa

 Ku wa 28 ukwakira 2020

Umunsi mukuru wAbatagatifu Simoni na Yuda (Tadeyo), Intumwa

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Abatagatifu Simoni na Yuda

Simoni na Yuda babaye abigishwa ba Yezu Kristu bakaba n’abamaritiri, ni ukuvuga abahowe Imana. Mutagatifu Simoni bitaga Murwanashyaka atandukanye na Simoni wiswe Petero cyangwa Urutare. Uyu Simoni yahawe izina rya Murwanashyaka kuko yari mu mutwe w’abo bitaga Abazelote[1]. Ivanjili nta bintu byinshi imutubwiraho. Hari uruhererekane ruvuga ko yaba yarapfuye bumaritiri mu gihugu cy’Ubuperisi aho yapfanye na Yuda mwene Yakobo. Akaba ari na yo mpamvu Kiliziya ibibukira umunsi umwe ku wa 28 Ukwakira kwa buri mwaka.

Mutagatifu Yuda mwene Yakobo amavanjili ya Matayo na Mariko amwita Tadeyo (Mt 10, 3; Mk 3,18). Icyo tumwibukiraho ni ikibazo yabajije Yezu agira ati « utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi ? » (Yh 14, 22). Igisubizo Yezu yamuhaye kiduhishurira ko Imana itura mu mitima y’abayikunda: « Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we » (Yh 14, 23). Uyu Yuda kandi ntabwo ari Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu, nta n’ubwo ari Yuda, umuvandimwe wa Yezu, wanditse imwe mu mabaruwa dusanga mu Isezerano Rishya.

Kuri uyu munsi mukuru w’intumwa Simoni na Yuda, amasomo Kiliziya yaduteguriye atwibutsa amagambo y’ukwemera kwacu dukunze kuvuga buri cyumweru aho tugira tuti “Kiliziya ni imwe, itunganye, gatolika, kandi ikomoka ku ntumwa”. Kuba Kiliziya ishinze imizi ku ntumwa ni imwe mu ngingo z’ibanze Kiliziya ishingiyeho. Abakunze kuzirikana ku iyobera rya kiliziya bashaka kurisobanukirwa hari ingingo nyinshi twakura mu ivanjili ya none.

Abo Yezu yatoreye kumubera intumwa bakoraga imirimo itandukanye. Yezu yabahurije hamwe kugira ngo bafate igihe cyo kubana na we, bamwumva, biga imico ye, ururimi rwe, kugira ngo bazabe umuryango we. Burya ntawe uba intumwa atabanje kuba umwigishwa, ni ukuvuga umwumva akanaba umusangirangendo we. Aba bigishwa barimo abarwanyi nka Simoni, abarobyi nka Petero, abakoreshakoro nka Matayo, abacungamutungo nka Yuda Isikariyoti waje no kumugambanira …, ntabwo bashoboraga kugira ubumwe batarangamiye Yezu. Ubumwe bwa Kiliziya bushingiye kuri Yezu.

Kuba Kiliziya yarashingiwe mu isengesho bisobanuye ko Kiliziya idasenga iba itazi iyo iva n’iyo igana. Gusenga cyangwa kuganira n’Imana ni wo murimo wa mbere Kiliziya ihamagarirwa. Ni umushyikirano mutagatifu.  Byabaye ngombwa ko Yezu afata umwanya akatwigisha uko tugomba gusenga. Mu isengesho rya Dawe uri mwijuru, umwanya wa mbere tuwugenera Imana, twifuza ko Izina ryayo ryakubahwa na bose, ko ingoma yayo yakogera hose, ko icyo Ishaka cyakorwa hano kw’isi nk’uko gikorwa mu ijuru. Umwanya wa kabiri uharirwa ibintu by’ingenzi birebana n’imbanire y’abantu: kubona icyo kurya, kubabarirana, kurindwa ibishuko n’ibyago.

 Abo Yezu atorera kuba intumwa ze abohereza babiri babiri. Ujya mu butumwa ntabwo ajya kwivuga ibigwi ajya kuvuga ubutumwa yahawe. Ntabwo aba yitumye aba yatumwe. Ururimi akoresha ni urwe, ariko amagambo avuga ntabwo aba ari aye. Ni ngomba rero ko haba hari umuhamya wemeza ko yavuze ibyo yatumwe. Bisobanuke rwose ko Ijambo ry’Imana ari ijambo ry’Imana nyine. Ntitukarivangire dutambutsa ibitekerezo byacu maze ngo tubyitirire Imana. Umuntu wigisha Ijambo ry’Imana adasenga ageraho agafata ibitekerezo bye n’ibibazo bye akabyita iby’Imana. Ukora atyo, abo yakagombye guhembuza ijambo ry’Imana arabasonjesha. Ni ngombwa rero ko uwo boherezanyijwe mu butumwa amuhwitura akamugarura mu nzira nziza.

Kiliziya ubu yakwiye ku isi hose yatangiriye mu isengesho rya ninjoro no mu gutorwa kw’intumwa cumi n’ebyiri. Aba bantu bacye kandi batari ibihangange n’abanyabwenge ni bo Imana yatoreye kuba inkingi za Kiliziya. Ibi bivuze ko ingufu za Kiliziya izikura ku Mana, iyo itangiye kwibeshya ko ifite ingufu zindi zidashingiye ku kwemera n’isengesho, ntitinda kubona ko yibeshye. Ubukire yarunze bushingiye ku by’isi bugira gutya bukayica mu myanya y’intoki. Bukayoyoka. Nidufungura amaso tuzabona ko dufite ingero nyinshi iruhande rwacu. Ubutumwa twahawe ku munsi wa batisimu ni ubwo kuba abatagatifu, abahanuzi n’abayobozi b’umuryango w’Imana. Nitwubahiriza ubu butumwa twahawe, umuryango wa Kiliziya turimo uzakomeza utere imbere, ube igiti cy’inganzamarumbo nk’uko Imana ibishaka.

Batagatifu Simoni na Yuda mudusabire. Mwe mwishwe muhorwa kwamamaza ijambo ry’Imana mushize amanga mudusabire kugira ubutwari nk’ubwanyu.

[1] Ni agatsiko k’abantu bashakaga ko igihugu cya Isiraheli cyigenga ku bakoloni b’Abanyaroma hakoreshejwe intwaro. Uwo mutwe ngo wajyaga unyuzamo ukagaba udutero shuma twa kinyeshyamba. Irindi zina bari baramuhimbye ni « Umunyakanahani ».

Padiri Prosper NIYONAGIRA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho