Kiliziya ni yo nkingi yonyine ishyigikiye UKURI

Inyigisho yo ku wa gatatu, icya 24 gisanzwe A

Mu isomo rya mbere ryavuye mu ibaruwa ya mbere yandikiwe Timote, Pawulo ashishikariza Timote guhora aterwa ishema no kuba ari Umwepiskopi, umugaragu wa Kristu muri Kiliziya. Iryo shema agomba kurikomeraho yitwara kandi ayobora umuryango w’Imana nk’uwamenye koko Kristu.

Duterwe ishema ndetse n’ibyishimo na Kiliziya yacu Kristu yatwihereye. Pawulo abwira Timote ko agomba kuba inyangamugayo n’intungane abikesha kuba ari umugabuzi n’umugaragu wa “Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri”. Twibuke ko ukuri kw’Imana mu bantu ari Yezu Kristu (Jn 14,6).

Hamwe na Pawulo, twongere tubihamye: Kiliziya ni iy’Imana. Ntabwo ari ishyirahamwe cyangwa ihuriro ryizweho n’abantu runaka bararishinga. Ni impano twiherewe nako twaragijwe n’Imana. Ku bw’ibyo nta wayiyitirira ngo ayikubire, nta n’ukwiye kuyituka, kuyisebya no kuyihezamo abashakashakana Imana umutima utaryarya. Nta n’uwakwibeshya ngo yigerezeyo yibwira ko yayirimbura. Iyaba imibereho yacu n’imyemerere yacu yatumaga benshi bakira kandi bakinjira muri iyo mpano (Umuryango) y’Imana ari yo Kiliziya. Ku bw’iyo mpamvu, muri Kiliziya abayifitemo ubutumwa bwihariye bwo kuyobora abandi ntabwo ari abategetsi ahubwo ni abagaragu n’abaranga. Batorewe kuranga Kristu, mu mvugo n’ingiro no kumurangira abandi nabo batiyibagiwe. Timote ni umuranga wa Kristu: ibi nibyo yibukijwe cyane na Pawulo.

Umuranga, wa wundi urangira undi umugeni cyangwa umukwe, kirazira kikaziririzwa ko yagenda yisabira. Umuranga yirinda kuba kubira-jigo! Ahubwo akora ibishoboka byose byiza kugira ngo ahuze umukwe n’umugeni maze ubugeni butahe neza. N’aho shitani yabugera amashoka igira ngo ibwice, umuranga arahitambika, kabone n’aho yabihorwa, ariko abakundanye bakabana akaramata.

Ubu ni nabwo butumwa bw’uwabatijwe we muri Kiliziya. Twatorewe kurangira abandi Kritu. Birababaje kuko hari ubwo imyitwarire n’imyifatire mibi y’ababatijwe, ijya itera bamwe badakomeye kuzinukwa, kwanga no gutoteza Kiliziya kandi ari Impano y’Imana! Abo bose bajya bacibwa intege n’ingero mbi z’ababatijwe, nibahumure, beguke, bakomere ku kwemera babifashijwemo by’umwihariko na Bikira Mariya n’ingero nziza z’abatsinze uru rugamba rw’ubutagatifu bakaba baganje mu ihirwe ry’Ijuru bitwa Abatagatifu.

Muri abo batsinze, bakaba baganje mu ijuru, Kiliziya iduhaye none kwisunga no kwiyambaza Abatagatifu Andreya Kim Taegon (Umusaserdoti), Pawulo Chong Hasang (umulayiki-umukateshisiti) na bagenzi babo, uko bose hamwe ari 103 bahowe Imana muri Koreya mu myaka ya 1839, 1846 na 1866).

Imbere y’imihoro irabya, imbere y’imiriro igurumana ndetse na gereza mbuza-buhumekero, Mutagatifu Andereya Kim yabwiye abandi ati “Bavandimwe dusangiye guhorwa Kristu na Kiliziya ye, byemejwe ko hano muri gereza turi, ariho turangiriza ubuzima bwacu bw’iyi si! Niba ku bw’igitangaza cy’Imana kidasanzwe hari umwe muri twe warokoka iyi nkota, azite ku miryango y’abaraba batuweho igitambo. Mbasabye nkomeje gukomera kuri Yezu Kristu twemeye kandi iki ni igihe nyacyo cyo kumubera indahemuka n’indakemwa. Muhore mwiteguye ko nitugera mu ijuru twese niba nta kigwari cyitubayemo, tuzahimbaza instinzi maze tukishima ubuziraherezo. Mwese ndabahobeye ngiriye urukundo rwa Kristu” (Byasomwe mu Gitabo cy’amagambo ya nyuma ya Mutagatifu Andereya Kim).

Yezu adukomeze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo dukunde Kiliziya yacu kandi dusabire n’abayitoteza n’abayituka bagarukire Imana. Tugomba kubasabira cyane kuko si ikintu cya muntu baba batuka cyangwa batoteza ahubwo ni Imana ubwayo: Kiliziya ni ukuri kw’Imana (1Tim3,15).

Umwamikazi wa Kibeho, Nyina wa Jambo adusabire

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho