Kingurira Yezu aguhe ubuzima bw’iteka

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icya XXIX gisanzwe A

Amasomo: Rm 5,12.15b.17-19.20b-21; Z 39; Lk 12,35-38

Duhugukire amagambo ya Yezu Kristu mu ivanjili: Barahirwa abagaragu Shebuja (Yezu Kristu) azasanga bari maso maze yakomanga bakamukingurira, akinjira akabana nabo. Mutagatifu Gerigori w’i Naziyanse yarayazirikanye aratwarwa, atangara agira ati: Ndi nde  Nyagasani wo kugira ngo ube wakomanga iwanjye kandi ndi umunyabyaha, umunyantege-nke n’umumenyerane w’ibyago? Akomeza agira ati: Icyo nkwemerera ni uko udakomanga ku bakire n’intungane gusa, ahubwo ugasanga natwe abakene n’abanyabyaha uradukeneraho icumbi n’intaho ugira ngo ahubwo ube ari wowe uducumbikira (udutuza) iwawe no mu byawe. Ati: Undinde ubunangizi bw’umutima, hato ntazavaho nanga gukingurira Umukiza n’Umutegetsi wanjye, kuko naba ndi kwifungirana mu mva y’urupfu rwa burundu.

Bavandimwe, iyi vanjili iratwereka amahirwe yahawe abakingurira Yezu umutima n’ubuzima bwabo. Aba nibo bonyine bazarokoka urupfu rwinjiye mu nyoko-muntu kandi rwacengeye mu bantu bose (Rm 5,12). Nta munezero waruta kuzarokoka urupfu rwa burundu. Ibi bivuze ko hari ugupfa kuganisha ku guhindurwa ukundi no kubana iteka na Nyagasani Yezu. Uku gupfa kwa mbere, urupfu rw’umubiri, kureba buri wese witwa umuntu waje cyangwa uzaza kuri iyi si. Hari kandi ugupfa burundu, urupfu rwa burundu rutegereje gusa abazaba baragomeye Imana, bagafunga burundu ntibayikingurire ngo yinjire iture mu buzima bwabo, ibuyobore.

Pawulo Mutagatifu akomeza ahamya ko n’ubwo bose bavukana imbuto z’urupfu zaturutse ku cyaha cy’umwe, abazemera bazakizwa urupfu rwa burundu ndetse n’urwo rupfu twese ruzaduhitana ruzahindurwa inzira iganisha ku munezero uhoraho. Ni iki se kizampindurira uru rupfu ruzampitana nta kabuza ntirumberane ahubwo nkarunyuramo nambuka ngana i Budapfa? Ni iki se kizandinda urundi rupfu rwa kabiri, rwa burundu?

Pawulo ati: N’ubwo izo mfu zaducengeyemo twese biturutse ku cyaha cy’umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu bizaganza kandi bitsinde duture mu bugingo buhoraho. Aya mahirwe tuzayakesha umuntu umwe: Yezu Kristu.

Ubu buzima bw’iteka twabuhaweho umusogongero kandi tubutangira ku bwa batisimu. Tugenda tubwikuzamo igihe twihatira by’umwihariko ibintu bine biranga koko uwakenyeye, agakingurira Yezu Kristu:

  • Kujya mu Misa kenshi, guhazwa neza no gushengerera kenshi Yezu muzima muri Ukaristiya
  • Gushaka kenshi kandi neza isakramentu ry’imbabazi: Penetensiya: muri yo twiyunga n’Imana ndetse na Kiliziya kandi buri wese akiyunga na we ubwe bwite ntabe umuntu utatanye cyangwa ujugunyanze ubaho yibyaramo amahari
  • Kurangwa n’ibikorwa bifatika by’urukundo n’impuhwe yifatanya na Kristu ukunda kandi ugaragira cyangwa ufasha abakene n’ubwo ari Imana bwose
  • Kwigomwa, kwishyira mu mwanya w’ababaye n’abanyabyaha no kubatakambira ku Mana mu isengesho, mu bwiyoroshye no mu bwiyumanganye.

Nyagasani, ineza yawe iraduhoreho nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho