KU WA 5 NYUMA Y’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 8/1/2021
Amasomo: 1 Yh 5, 5-13; Lk 5, 12-16.
Ndabishatse, kira.
Dukomeje kwishimira Ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kirisitu. Twahimbaje umunsi yigaragarije amahanga ari wo twita Epifaniya. Abami bitwa Abamaji baturutse iyo gihera baje kumuramya. Abo ni Balitazari, Gasipari na Melikiyoro. Turacyari rero mu gihe cya Noheli kizarangirana n’icyumweru cya Batisimu ya Nyagasani. Kuri uyu wa gatanu ukurikira Epifaniya, twishimiye kwibuka ko Yezu akiza.
Kimwe mu bikorwa bihambaye Yezu yakoze bigatangaza abantu, ni ugukiza indrwara. Yezu yakizaga indrwara nta muti na muke ahaye abarwayi. N’indrwara zitakiraga yarazivuraga. Abavutse baremaye, abakuze batavuga, abacumbagira, ibirwara biteye ubwoba nk’ibibembe, amafumbi adakira n’ibindi byose Yezu yavugaga ijambo rimwe bigatumuka. Si indrwara z’umubiri zigaragara n’izitagaragara yakizaga gusa. N’indrwara za roho, Yezu yarazivuraga. Amashitani na roho mbi yabyirukanaga ku bw’ijambo rimwe gusa. Ubwo bubasha bungana butyo, bwabaye kimwe mu bimenyetso by’uko Ingoma y’Imana yategerejwe na Isiraheli yasesekaye mu bantu. Ikidushimisha kurushaho, ni uko ububasha bwo gutangaza Ingoma y’Imana isi ironkeramo amahoro n’umukiro, Yezu yabusigiye intumwa ze. Na zo zibusigira abazisimbuye, na bo babuhererekanya n’ababasimbuye. Kugeza uyu munsi ububasha bw’Ingoma y’Imana bukomeza kwigaragaza.
Kugira ngo Yezu akize umuntu uwo ari we wese, nyir’ubwite yagombaga kumwemera. Kwemera ko Yezu akiza, ni intambwe nziza yo gukira. Abamwemeraga bakamusanga, bose yarabakijije. Muri abo bose bari barumvise avugwa hirya no hino, abagiye bemera mu mutima bagatera intambwe yo kujya guhura na we, bose barakize. Utarakijijwe ni utaramwemeye ngo amwegere. Ivanjili ya none yatubwiye ko umubembe Yezu yakijije ari we waje yihuta apfukama imbere ye ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza”. Ubwo buryo umubembe we ubwe yajemo atakamba, burumvikanisha ko yari yarangije kwemera mu mutima we ko Yezu azamukiza. Ntiyatengushywe. Yarakize ijana ku ijana. Ukize, ntagomba kwihererana uwo mukiro, agomba kubigaragariza abandi bikanababera ubuhamya. Muri Isiraheli byari itegeko: uwashoboraga gukira ibibembe wese yagombaga kwiyereka umuherezabitambo. Uwo ni we wemezaga ko Kanaka yakize ibibenbe, ko atakiri uwo bahungira kure, ko yabaye muzima udashobora kugira uwo yanduza. Uwakize kandi yagombaga gutanga ituro ryo gushimira Imana. Yashimiraga Imana mu Muryango wayo kandi agahora ayisingiza mu mutima we, mu mvugo no mu ngiro.
Ese uyu munsi Yezu arakiza? Nta gushidikanya. Urumuri yakije ku isi ntirushobora kuzima. Ububasha bw’Ingoma y’Imana yatangije ku isi ntibuzashira. Ni we ubwe wikorera muri Kiliziya. Ububasha bukiza abubuganiza muri Kiliziya ye. Muri Kiliziya Yezu arakiza. Ahantu hose biyambaza izina rye by’ukuri, muri Yezu barakira. Kwambaza izina rye by’ukuri, ni ukwemera ko ari we Mwana w’Imana. Isomo rya mbere ryadushishikarije cyane kwemera Yezu. Kwemera ko Yezu ari we Mukiza ni ko kwakira umukiro atanga, ni ko gukizwa. Kiliziya yamamaza Yezu maze muri yo akigaragaza agakiza abarwayi. Si kera gusa yakijije abarwayi. Na n’ubu arakiza. Ijambo rye rirakiza. Kuryigisha igihe n’imburagihe mu kuri, ni ko kubohora abantu bose baryumva. Ni yo mpamvu Yezu yamamazwa maze na n’ubu abantu bagakira indrwara z’amoko yose kuri roho no ku mubiri.
Ese hari itandukanyirizo ry’uko kera Yezu ubwe yigisha yakizaga abantu n’uburyo ubu Kiliziya ikiza mu izina rya Yezu? Harimo itandukanyirizo ritoya: Yezu ni Nyir’ubutagatifu yakizaga we ubwe. Ubu rero mu gihe cyacu, n’ubwo abakorera Yezu tugira intege nke nk’abandi bose, we ubwe arakiza iyo tumutabaje tugirira abavandimwe bacu. Yezu ashobora gutanga ingabire yo gusabira abarwayi akayiha umuntu na we udafite uko ameze, wirwariye ndetse w’umunyabyaha. Icyo Yezu ashaka ni uko mu gusabira abarwayi gukira, natwe twabyungukiramo tugakira rwose kuri roho. Nta kugira ubwoba, nta gutinya, kwakira Yezu akagukiza, ni urugendo rurerure rwo kwibohora ibikujyana kure ye mu byaha. Ni ukwiyoroshya no kwiyambura amakuzo yose yatuma duhuma tukitiranya ukuri n’ibinyoma.
Buri wese ahore abwira Yezu ati: “Ubishatse wankiza”. Na We azamusubiza ati: “Ndabishatse, kira”. Aragahora asingizwa iteka. Bikira Mariya watubyariye umukiza ni umuhire mu bihe byose, aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Alegsiya, Marisiyana, Pasiyenti, Lusiyani, Severini, Baruduwini, Apolinari na Lawurenti Yusitiniyani, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana