Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 7 gisanzwe, A, 2014
Ku ya 28 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Isomo rya mbere: Yak 5, 9-12; Ivanjili: Mk 10, 1-12
1. Tumaze ibyumweru bibiri tuzirikana Ibaruwa nziza ya Yakobo. Yatugiriye inama nyinshi kandi nziza. Yaraduhuguye mu mubano wacu n’Imana no mu mubano wacu n’abavandimwe. Turagenda tugana ku musozo wayo.
Uyu munsi yatwibukije imigenzo ibiri y’igenzi igomba kuranga uwitwa uwa Kristu wese: kwiyumanganya n’ukuri.
2. Ukwiyumanganya ni umwitozo wa ngombwa mu rugendo turimo tugana iwacu h’ukuri i Jabiro kwa Jambo. Koko rero, muri uru rugendo duhura n’ibibazo by’amoko yose n’imibabaro itabarika. Duhura n’imisaraba myinshi. Ibi byose hari ubwo bishaka kutugamburuza, tugacika intege, tukiheba, tukabura amizero. Yakobo mutagatifu rero aratugira inama yo kwiyumanganya muri ibyo bigeragezo byose, kugira ngo tuzagere ku ihirwe ridutegereje. Ibyo tuzabifashwamo no kurangamira no gufatira urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Yezu. Ndetse atwibutsa n’urugero rwa Yobu wiyumanganyije mu magorwa ye yose, maze Nyagasani Imana akabimushimira kandi akabimuhembera.
Yakobo yatwibukije inyigisho ya Yezu Kristu ubwe. Yezu na we yahamagariye abamwera bose umugenzo mwiza wo kwiyumanganya imbere y’amagorwa n’ibitotezo kubera ukwemera kwabo. Yezu ati “Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!” (Lk 21, 19).
Urugero rusumba izindi rwo kwiyumanga ni Yezu Kristu ubwe. Koko Yezu yaranzwe no kwiyumanganya muri byose kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwe bwa hano ku isi kugera ku ndunduro yabwo, ariko cyane cyane mu gihe cy’ububabare bwe mu nzira igana Gologota no ku musaraba. Yezu Kristu, Umukiza wacu, yarababaye koko, ariko yamenye kwiyumanganya, yemera gutukwa, kunnyegwa, gukubitwa, kuvumwa, kwamburwa imyambaro ye, guhekeshwa umusaraba, kuwumanikwaho no kuwupfiraho. Umwanditsi w’Ibaruwa y’Abahebureyi ni we ugira ati “N’ubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki” (Heb 5, 8-10).
Kwiyumanganya nk’abakristu, ni uguhamya ukwemera n’ukwizera bivubuka mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Mu kwiyumangana kwacu, duhamya ko ibyago, ububabare n’imisaraba bidafite ijambo rya nyuma; duhamya ko uwa Gatanu mutagatifu wabayeho ariko ko wasimbuwe n’Urumuri rw’igitondo cy’Izuka.
3. Inama ya kabiri Yakobo atugira ni ukuvuga ukuri no kugendera kure indahiro za hato na hato. Aha naho, yatwibukije ya nyigisho ya Yezu Kristu yerekeye indahiro. Ati “ Ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose” (Yak 5, 12; reba na Mt 5, 34-37). Ahubwo yego yanyu ijye iba yego na oya yanyu ijye iba oya. Yezu we yongeyeho ko ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi (Mt 5, 37).
Twisuzume bavandimwe. Kenshi tuvanga yego na oya, twabaye ba “yego-oya”; tuvuga indimi ebyiri. Turi ba gacabiranya, ba “mbeshye ndamuke”. Koko yego yacu ijye iba yego, na oya yacu ijye iba oya! Naho ubundi twazashiduka twarabaye abambari ba Sekibi, we kabeshyanyi na gahendanyi kuva mu ntangiriro!
4. Ivanjili ntagatifu yo yatwibukije ya nyigisho ya Yezu Kristu yerekeye umubano w’abashakanye. Kirazira rwose ko abashakanye batandukana. Yezu yabyerekanye ahereye ku mugambi w’Imana wo mu ntangiriro y’isi. Imana yaremye umugabo n’umugore. Igihe ibahuje mu mubano w’abashakanye, yabagize umubiri umwe (Intg 2, 24). Yezu ati “Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije” (Mk 10, 8-9).
Mu kuzirikana iyi nyigisho ya Nyagasani Yezu Kristu, twibuke ko hirya no hino mu Rwanda no ku isi abashakanye bugarijwe n’ikibazo cyo gutandukana. Abantu basigaye bahindura abagore cyangwa abagabo nk’uko umuntu ahinduranya amasogisi. Imanza nyinshi mu Rwanda zisigaye zijyanye no kwaka gatanya. Abantu bateye umugongo umugambi w’Imana ku bashakanye. Isakramentu ry’Ugushyingirwa ntirigihabwa icyubahiro kirikwiye.
Hari n’ibindi bibazo by’inzitane byugarije ingo z’abashakanye muri iki gihe. Ngubwo ubuharike, gucana inyuma, ubusambo, gutagaguza umutungo! Ngizo inzangano, induru! Ngiyo imyiryane! Ubu bigeze no ku bwicanyi hagati y’abashakanye. Tujya twumva mu itangazamakuru ko hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi abagabo bivugana abagore babo; n’abagore bivugana abagabo babo. Ni agahomamunwa!
Duture Nyagasani ingo z’abashakanye, cyane cyane iz’abakristu bahanye isakaramentu ry’Ugushyingirwa kugira ngo babe koko abahamya b’umugambi w’Imana ku bashakanye n’ab’urukundo rubahuriza mu bumwe buzira agatotsi. Tubasabire wa mugenzo mwiza ko kwiyumanganya imbere y’ibibazo n’ibigeragezo bahura na byo; byose babigiriye Nyagasani.
Duture abashakanye Urugo rutagatifu rw’i Nazareti kugira ngo nka Yezu, Mariya na Yozefu, nabo barangwe n’urukundo, ubumwe, ubusabaniramana n’ubutungane.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA