Kirisitu Umwami Tumuyoboke

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  34 GISANZWE (B)

KU MUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI

Amasomo: Dan 7,13-14: Ubwami bwe ni Ubwami buhoraho Iteka; Zab 93(92),1ab,1c-2,5 : Uhoraho ni Umwami ; Hish 1,5-8   :  Nimugire Ineza n’Amahoro bikomoka kuri Yezu Kristu Umugenga w’Abami bo ku Isi Yh18,33b-37 :    Urabyivugiye, ndi Umwami                

Bakristu bavandimwe, mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru,turazirikana koYezu  Kristu ari Umwami, ko   Ubwami bwe  buhoraho iteka, kandi ko Ubuyobozi bwe kuri twe ari isoko y’Ineza n’Amahoro.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli twumvise uburyo yabonekewe n’Uwasaga n’Umwana w’Umuntu. Uwo kandi yita Umwana w’Umuntu agenura Yezu uzazana Ingoma y’Imana mu bantu. Yabonye bamumenya kandi baranamuyoboka anabwirwa ko ubwami bwe buzahoraho iteka. Gihamya y’Uko ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa yagize, ni uko koko Kristu yaje kuza, akamenywa nk’Umwami n’Umugenga w’Ubuzima bwa benshi kandi akaba ari n’Umwami koko kuko na we ubwe yabyihamirije no mu Ivanjiri ya none aho Pilato yamubazaga ati : « Noneho rero uri Umwami ! Yezu akamusubiza ati : ‘Urabyivugiye’» (Yh 18, 37).

Mu Isomo rya kabiri ryo mu Gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa na ho turumva inkuru nziza y’ibyo Yohani yahishuriwe buroho, akamenyeshwa ukuza kwa Kristu mu bicu kandi akaza ari Umushoborabyose. Uguhishurirwa kwe ntikumukangaranya kuko Ubushoborabyose bwa Yezu atari ubw’iterabwoba ahubwo ni Ubutangamahoro. Ni yo mpamvu uwamumenye kandi akamwibonera agira ati : «Nimugire Ineza n’Amahoro bituruka kuri Yezu Kristu » (Hish1,5) indahemuka n’umugenga w’abami bo ku isi.

.Mu Ivanjiri ya Yohani dusangira none, turongera na none tukumva amagambo ahamya ko Kristu ari umwami, gusa ko ingoma ye atari iyo kuri iyi si kandi ko yazanywe ku Isi no guhamya ukuri, dore ko we ubwe ari « Inzira, n’ Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14,6). Yezu arongera kandi agahamya agira ati : « Unyurwa n’Ukuri wese yumva icyo mvuga » (Yh18,37). Niba abamwumva ari abanyurwa n’Ukuri nta gitangaza ko abanyabinyoma basobanya na we.

Muri aya masomo atatu hari byinshi dusangamo ariko icy’ibanze kigarukwaho ni Ubwami bwa Kristu ari na bwo duhimbaza none, Ko uwo mwami ari imbarutso y’Ineza n’Amahoro kandi ko yifuza ko Ukuri kwaba ururimi mpuzamahanga kw’abagana mu Ijuru.

Ni byo koko Kristu ni Umwami ariko kandi si Umwami nk’abasanzwe. Ayoboza imbaraga z’Urukundo kurusha imbaraga z’ubutunzi cyangwa igitugu nk’uko bamwe babigenza. Ubundi mu biranga umwami harimo no kuba arinda, atabara, akayobokwa kandi akagaba. Umwami ni Umutwarabumwe bw’abamubereye abayoborwa. Umwami ni Umurinzi w’ubusugire bw’igihugu cye n’uw’abo ayobora. Umwami ni Umutabazi mu buryo bwinshi kandi ibi byose nta wabihiga Yezu. Yezu ni Umwami w’Umwihariko. Twabonye mu mateka abami bikunda, ariko we yitangira abandi kandi ari hagati yacu nk’Umuhereza (Lk 22,27) ; yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi (Mt 20, 28).     Abenshi mu bami b’isi barangwa no kuburagiza, gukangaranya no gushimuta abo baragijwe. Umwami wacu ni umushumba mwiza utanga ubugingo bwe abigirira intama ze (Yh 10, 11) ; umushumba uragira intama ze akurikije ubutabera; wa wundi uragira mu rwuri rutoshye; iyazimiye akayishakisha, akagarura iyari yatannye, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora, ibyibushye kandi ifite ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho (Ez 34, 14-16).

Kumwakira nk’Umwami w’Ubuzima bwacu, ni nko kwemera ko aba ari we utubera umuyobozi. Kugira ngo tumuronkereho Ineza n’Amahoro kandi natwe tubihe abandi kuko kwifuza amahoro uyima abandi nta ho bitaniye  no kuroga isoko y’amazi nawe uvomaho.

Dufashijwe n’aya masomo dusabe Yezu adutoze kumuyoboka by’Ukuri, gukunda Ukuri no gucika ku binyoma n’ubuzima bw’Ikinyoma, gukunda amahoro no kuyatanga mbere yo gusaba abandi ngo bayaduhe kandi dusabire u Rwanda rwamutuwe ngo ntakimurwe mu byarwo n’abarwo nk’uko hari abajya babirota.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

 Padiri Jean Damascene HABIMANA  M.

 Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho