Kiza amagara yawe

Ku wa 2 w’icya XIII Gisanzwe C, 2 Nyakanga 2019

Amasomo: Intg 19,15-29; Zab 26 (25), 2-3.9-12; Mt 8, 23-27

Twatangiye gusoma Bibiliya duhereye ku bitabo bibanza. Turi mu Ntangiriro cyitubwira ihangwa rya byose n’uko Muntu yaje kuyobywa akivutsa umunezero yagabiwe na Data Ushoborabyose. Tuzirikana kandi n’amateka y’umuryango w’Imana, Isiraheli n’umukurambere wayo Aburahamu. Uko amateka yose ateye, n’imyifatire y’abantu n’ugutakambira Imana kwabo, byose bitwigisha ko umuntu ku giti cye agomba guhora yizeye ko Imana imuzi kandi ishobora kumurokora igihe ibintu byayogayoze. Usibye n’umuntu ku giti cye kuva mu mateka ya kera arimo ibiteye ubwoba, ubu na Kiliziya twayifata nk’ihanga rishya ry’Imana riri rwagati mu mico myinshi inyuranye mu bantu benshi bagenda bagora uwabitangiye. Na yo rero yigishijwe kwizera byuzuye ko nyirayo ahari kandi ayikura mu mazi abira y’iyi si.

Ejo twumvise Aburahamu atakambira Imana asabira Sodoma na Gomora. Aho hantu abantu bari barigize abagome basuzugura Imana ku buryo bukabije mu mico no mu myifatire. Aburahamu yapfukamiye Imana ngo ikore uko ishoboye ikize abaziranenge. Birumvikana ko ibyaha byari byuzuye muri iyo migi byari byararenze urugero. Aburahamu yizeraga ko habonetse intungane umubare uyu n’uyu, Nyagasani yazigirira imbabazi bityo imigi yose igakira ingaruka z’ibyaha byayo. Twumvikanishe neza ko Sodoma na Gomora byari bigiye kugurumana kubera ibyaha by’abaho. Mu mvugo zo mu Isezerano rya Kera banditse ko ari Imana yaje kuharimbura. Ariko tujye twumva mbere na mbere ko irimbuka ridaterwa n’Imana ahubwo rikururwa n’abaturage bigomeka bakiboha mu byaha by’urudubi.

Aburahamu yaratakambye abaza Uhoraho umubare w’intungane zahaboneka maze Sodoma ikarusimbuka. Yahereye kuri mirongo itanu agenda amanura ageza ku icumi. Imana yamwemereye ko aho hantu nihanaboneka intungane icumi Sodoma na Gomora bakira. Ikigaragara ni uko ariko abo icumi babuze. Ikindi kandi Sodoma na Gomora byakomeje kwiyandagaza bisuzugura Imana kugeza n’aho abaturage baho bateye abamalayika babiri bari bahagendereye maze bagateza induru. Abo bamalayika mu misusire y’abantu bari bagendereye intungane imwe yabaga muri Sodoma. Abagome b’i Gomora n’abadurumbanyi ba Sodoma batera Loti ngo bagirire nabi abamalayika. Iyo yabaye intandaro y’umuriro watse ukarimbura Sodoma na Gomora.

Uwarokotse ni Loti n’umugore n’abakobwa be babiri. Muri izo nyandagazi zari zarahindanyije imigi, Loti n’abe bakomeje kwitwararika bakomera ku mategeko y’Imana. Ni uko bashoboye gukiza amagara yabo. Tugira tuti: “Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye”. Tubyinjize muri iyi nyigisho: umuntu w’umushishozi ushakashaka Imana agomba kuba maso akarengera amagara ye. Ayarengera yirinda kohoka ku byo isi yose yohokaho nyamara bitaboneye abamenye Imana nzima Se wa Yezu Kirisitu. Umumalayika yabwiye Loti ati : “Kiza amagara yawe”. Mu by’ukuri n’ubundi Loti yari yarayakijije kuko yirinze gutwarwa n’inkubiri y’abivuruguse mu myanda yari yarazibiranyije imitima ya benshi.

Inyigisho kandi tuyerekeze kuri Kiliziya. Kuva kera, ubwato butembera mu nyanja, bushushanya Kiliziya. Nk’uko ubwato ubwo ari bwo bwose buhura kenshi n’imihengeri mu nyanja, ni na ko Kiliziya isa n’iyoga mu nyanja ngari ari yo si ya none. Iyi si irimo imivumba n’imihengeri myinshi. Kenshi tugira ubwoba n’impungenge nk’aho dukeka ko Yezu adahari. Arahari rwose ntacyo Kiliziya izaba. Imihengeri izayicugusa ariko abayiyoboye bazahora batakambira Yezu ngo atabare. Icyago cyabaho ni igihe abari mu bwato-Kiliziya babuyoboye bakwisinzirira maze bakibwira ko imihengeri ntacyo itwaye cyangwa se bakerekeza ubwato mu mihengeri bagamije ko bwibira ibyabwo bikarangira.

Igihe turimo ni icyo gukanguka, tugatabaza Yezu kuko niturangara iyi mivumba yadutse mu isi izadusiga ahabi. Dusabire abepisikopi n’abasaseridoti bakanguke birinde kujya iyo bijya. Nibahagararire Yezu Kirisitu, Ijambo rye barikomereho. Bahore bambaza Roho Mutagatifu babone ubwenge n’imbaraga byo gukiza Roho zabo, guhabura abahabye no kurohora abarohamye.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Maritiniyani, Oto, Berinaridino Reyalino, Liberato na Monegunda, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho