Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya kabiri cy’Adiventi
Kuwa 10 Ukuboza 2014
Amasomo : Iz 40,25-31; Mt 11, 28-30
-
Ibikomerezwa by’isi birapfa ariko Uhoraho Imana yacu ntapfa. Ni nde twagereranya n’Uhoraho Imana yacu? Ntawe.
Ku isi dufite abo twita ibyamamare, dufite abo twita ibikomerezwa , dufite abo twita ibihangange mu muziki, mu mikino itandukanye, mu butegetsi, mu banyamadini, no muzindi nzego zitandukanye, ariko se muri abo bose ninde uhwanye n’Imana, ni nde twagereranya n’Imana? Jye ndabona ari ntawe. “ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye?” uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze ( Iz 40,25). Buri wese mu karere atuyemo ashobora kuhabona cyangwa kuhumva umuntu abandi bita igikomerezwa ndetse bamwe muri bo bati “ ese kanaka aramutse apfuye, ni nde wamusimbura?” Imana yonyine niyo indasimburwa. Umukinnyi w’icyamamare se? umuyobozi w’icyamamare? Umuririmbyi cyangwa se umubyinnyi w’icyamamare? Umunyabukorikori se?…abo bose barahita cyangwa se barapfa, hakavuka ababarusha gukora neza, ariko Imana yacu yahoze, iriho kandi izahoraho.
Abo bose twita ibikomerezwa n’ibyamamare, yemwe no mu batagatifu babana n’Imana, nta n’umwe uhwanye n’Imana. Imana ni Nyirubutagatifu niyo abatagatifu bakomoraho Ubutagatifu. Imana ni Ushoborabyose ni yo dukesha ubushobozi, niyo dukesha imbaraga. Imana niyo yaremye isi n’ijuru ndetse n’ibihaboneka byose; ibyo dutunze byose niyo yabiremye, ni yo yabihanze. None se koko ni nde twagereranya n’Imana mu by’ubwenge, mu by’ubukire, mu by’ubumenyi, mu by’ubutunzi. Nimumfashe murebe aho mutuye, aho muba, aho mukorera, mu bantu bose mwemera uwo twagereranya n’Imana! Njyewe ndamubuze. Imana ni Rudasumbwa, ni Rutagereranywa, ni Indashyikirwa mu byiza byose. Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, ntananirwa, ntacogora, ntawe ucengera ubwenge bwe.
-
Ko naniwe, ko ndemerewe n’ubuzima, ngane nde?
Yezu araduha igisubizo cy’iki kibazo: “nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”. Nta ko bisa kuba wikoreye umutwaro ukuremereye ukumva umuntu ukubwira ngo zana nkwakire, zana nkuruhure ndabona wananiwe. Birashoboka ko umuntu ashobora kukubwira ngo zana nkwakire umutwaro wawe, wenda ari umujura, agira ngo agucunge ku jisho, maze agusigishe amaguru agutware utwawe; ni byiza rero kugira ubushishozi bw’abo duhereza imitwaro yacu ngo batwakire, cyane cyane abapfumu b’iyi si dushobora kwiringira kandi Yezu ahari. Nimushishoze kuko hari n’abapfumu bitwaza isengesho bakayobya abantu bavuga ko batumwe n’Imana, bakabanza bakakubwira ko bagusengera,barangiza bakakurya utwawe. Abanyarwanda bati “ uwahiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe”. Dusabe ingabire y’ubushishozi kugira ngo tutazaririra mu myotsi. Yezu araduhamagara kandi Yezu uduhamagara tuzahurira mu isengesho, kandi tuzahurira mu isengesho ritagurishwa, ritiyamamaza.
Ese imitwaro Yezu ashaka kutwakira ni iyihe? Si imifuka y’ibishyimbo cyangwa y’ingano cyangwa y’amabuye, n’ibindi nk’ibyo. Imitwaro Yezu ashaka kutwakira ni ingorane n’ibibazo by’ubuzima duhura nabyo mu buzima bwacu bwa buri munsi: ubupfubyi, ubupfakazi, kubura akazi, kubura incuti, kudahabwa agaciro n’abagombaga kukaguha, kutumvwa n’abo wibwiraga ko bagomba kukumva, ibibazo byo kugumirwa, kubura urubyaro kandi warushakaga, kubura uburyo bwo kwiga kandi wifuza kwiga, ibibazo by’ubukene, kuburagizwa, gufungwa kandi uzira akarengane, n’ibindi bibazo byinshi bitubera umutwaro w’ubuzima.
Abantu bacyemura ibibazo byabo mu nzira zitandukanye: hari abahura n’ikibazo bagahitamo kwiyahura, hari abahura n’ibibazo bakagana inzira y’abapfumu, hari abahura n’ibibazo bakagana inzira yo kwiyahuza ibiyobyabwenge, hari abahura n’ibibazo bakagana inzira y’uburaya, hari abahura n’ibibazo bagahitamo guceceka; ariko se muri ibi bisubizo duhitemo ikihe? Igisubizo nyacyo ni iki ngiki cyatanzwe na Yezu“nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”(Mt 11,28). Yezu ntabeshya,azakuruhura.
Wowe urushye, bwira Yezu uti “Nyagasani, nzi neza ko nkeneye kuruhuka, kandi ndifuza kuruhukira muri wowe. Ndifuza kuba umwigishwa wawe none, ejo n’ejo bundi, ndetse ndifuza kuba umwigishwa wawe igihe cyose.” Wowe ushakira igisubizo ahandi hatari mu Mana, zirikana ubu butumwa “mwana wanjye mu gihe cy’ingorane nyinshi, ujye umenya kwifata kandi ntihakagire ikintu na kimwe, kabone n’iyo waba wacumuye, kigushyira kure yanjye”( Mutagatifu Fawustina, Nr 1823). Iyo utabaje Yezu akumva ijwi ryawe aza agusanga. Muri bwa buzima wanyuzemo bwakugoye ntiyigeze ajya kure yawe. N’ubwo kenshi wowe utamubona ntiyigeze agusiga wenyine. Komera aje kugutabara. Mu bwire byose utireba. Mufungurire ubuzima bwawe bwose mwibanire. Yezu arashaka gutura muri wowe, maze ibye byose bizabe ibyawe. “uzamererwa neza mu mitima wawe”(Mt 11,29) yo wemerera Yezu akigarurira ubuzima bwawe.
Duhitemo kwikorera umutwaro wa Yezu umutwaro Yezu adukorera uroroshye. Ese uwo mutwaro Yezu adukorera ni uwuhe? Umutwaro wa Yezu ni itegeko ry’urukundo: gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu. Koko umutwaro Yezu adukorera nturemereye kuko adusaba gukunda Imana na bagenzi bacu, hanyuma izindi ngorane zose tukazimwereka kandi azazitwakira, azazidukiza. Ikindi abakunda umubyeyi Bikira Mariya tugomba kwibuka ni amagambo y’umubyeyi Bikira Mariya yavugiye i Kibeho ati “Umwana wa Bikira Mariya ntatana n’imibabaro”. Ikindi tugomba kuzirikana ni inyigisho ya Yezu aho agira ati “ushaka kunkurikira niyiyibagirwe, aheke umusaraba we maze ankurikire”. Ningombwa kumenya guhuza imisaraba duhura nayo mu buzima n’Umusaraba wa Yezu yatubambiweho.
-
Igihe cy’adiventi ni igihe cyo gupfukama
“Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”. Umutwaro uremeye Yezu ashaka gukiza abantu ni ibyaha byabo. Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo kwisuzuma, kwicuza no kwirega ibyaha kugira ngo Yezu Kristu avukire mu mitima yacu. Igihe cya Adiventi ni igihe cyo kwitegura kwakira umushyitsi ukomeye. Twizihiza Noheli neza iyo twakoze Adiventi neza. Iyo twakoze Adiventi nabi, twizihiza Noheli nabi. Nkunda gutega amatwi interviews abanyamakuru bakora ku munsi wa Noheli baganira n’abantu batandukanye bababaza uko Noheli yabagendekeye. Umva zimwe muri izo muri izo interviews :
- Iyo begereje Micro umucuruzi: umwe ati “Noheli yagenze neza rwose kuko nacuruje nkunguka, ndetse ahubwo twazamuye n’ibiciro kandi abantu baragura: imyenda baraguze, imitako barayiguze, ibinyobwa, inyama n’ibindi ducuruza byose; mbese Noheli yagenze neza kuko ifaranga ni ryose.
- Undi mucuruzi ati « Yewe bagira ngo Noheli ntayabaye kuko naraguye ibintu bikaba bitaguzwe uko nabikekaga.
Ibisubizo nk’ibi biragayitse k’umuntu w’umukristu. Ifaranga si ryo rigomba kuvukira mu mitima yacu, ibinyobwa si byo bigomba kuvukira mu mitima yacu, ibiribwa si byo bigomba kuvukira mu mitima wacu, imyenda igezweho cyangwa ahantu hashya ho gusohokera si ho hagomba kuvukira mu mitima yacu. Igihe cya Adiventi kigomba gusiga nigoroye n’Imana hamwe n’abavandimwe banjye, bityo nkabasha kwakira Yezu kristu Umukiza n’Umucunguzi wanjye mu mutima wanjye.
Mbifurije gukomeza kugira Adiventi nziza mwigorora n’Imana hamwe n’abavandimwe banyu. Mbifurije kuzahimbaza Noheli neza.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paruwasi ya Murunda/Nyundo