Ko ureba nk’ubabaye?

Ku wa gatatu w’icya 26 Gisanzwe C, 02/10/2019: Abamalayika Barinzi

AMASOMO: 1º. Neh 2, 1-8; Zab 137 (136); . Mt 18,1-5.10.

1.Agahinda ka Nehemiya

Hari igihe cyageze umuhanuzi Nehemiya azongwa n’agahinda. Ubwo kandi yabaga i Bwami igihe Abaperisi bari barigaruriye Babiloni. Cyakora Abayahudi bene wabo bo bari barakomorewe basubira i Yeruzalemu. Hagati ya 520 na 515 mbere ya Yezu, Ingoro yari yarongeye kubakwa. Kugeza ariko mu myaka ya 450-400, inkike nyinshi n’urugo byari bigisenyaguritse. Amakuru y’uko Ingoro ya Nyagasani yari imeze, yageraga kuri Nehemiya akababara cyane. Ni bwo rimwe yiyemeje kugaragaza agahinda ke imbere y’umwami w’icyo gihe witwaga Aritashuweru. Twumvise mu isomo rya mbere umwami ubwe abaza Nehemiya ati: “Ni kuki ureba nk’ubabaye? Aho nturwaye?”.

2.Abantu barababaye

Mu isi ya none abantu batari bake barababaye. Bashenguwe n’uko ingoro z’Uhoraho zimerewe nabi. Reka tureke no kuvuga kuri za kiliziya zigaragara zisengerwamo. Yego na zo cyane cyane mu bihugu by’Uburayi zaratereranywe zabaye ubutayu kuko nta bantu bakizitaho…Yewe ariko no muri Afurika hari hesnhi basengera mu nsi y’ibiti cyangwa mu mbuga nta gashapeli babasha kwiyubakira…Muri Afurika abantu basenga baracyagerageza ariko ubukene butuma badatunganya neza ingoro basengeramo.

Reka ibyo tubishyire ku ruhande twirebere ingoro-muntu. Ikibazo umwami Aritashuweru yabajije Nehemiya amurebye mu maso, uyu munsi twakibaza benshi hirya no hino ku isi. Biragaragara ko abantu benshi babayeho bijimye. Nta kintu na kimwe kibatera kwishima. Bararemerewe. Barananijwe. Tekereza nk’abaturage bo mu bihugu by’i Burasirazuba bateshejwe ibyabo kubera intambara n’itotezwa. Reba abaturage bari mu bihugu bitsikamiwe n’abanyagitugu. Reba Venezuwela, Koreya ya Ruguru n’ahandi. Abantu bakura hehe ibyishimo? Ingoro zarasuzuguwe zirasenyurwa.

3.Igihe cyo kubaka

Ni igihe cyo kubaka ariko. Nehemiya ntiyaheze mu gahinda gusa. Yiyemeje kugaragaza agahinda ke aratinyuka abwira umwami ko igihe kigeze ngo amureke ajye gufasha igihugu cye kwegura Ingoro y’Uhoraho. Hirya no hino, abo bagowe bagondetswe ijosi, bakeneye abantu nka Nehemiya bahagurukira kubatera inkunga ngo biyubake, basukure ingoro y’Imana ibarimo bagarukane umucyo mu mutima utangaze no mu maso yabo. Nehemiya azava he? Ni wowe? Ese si twe twese dukwiye guhagurukira kubaka? Ni twe twese tugomba guharanira amahoro y’abavandimwe. Tugomba gukomeza amizero. Nta gucika intege na gato.

4.Turashyigikiwe

Dushyigikiwe na Data udukunda kandi Ushobora byose. Atwoherereza n’Abamalayika bo kuturinda. Buri wese afite umumalayika murinzi. Nta kugira ubwoba rero. Cyakora umuntu yakwiba ati: “Ariko iyo kamere yatunganje tukinjira no mu byaha, abo Bamalayika Barinzi baba bari he? Kuki bataturinda kugwa mu cyaha?”. Ibyo bisa n’ibyoroshye kubyumva. Niba Abamalayika Barinzi nta shumi badushyiraho ngo baduhatire kunyura aho tutihitiyemo, nibura birazwi ko baturinda ibitero bya roho mbi zizerera mu kirere hose. Shitani ishobora kuduteza ibyago bikabije cyangwa ikatugota burundu…Nyamara Abamalayika Barinzi baturinda abanzi na benshi twe tutabona. Ni ngombwa kwiyambaza Abamalayika Barinzi; buri wese aramufite. Hari abantu bamwe na bamwe bakunze gushyikirana cyane n’Abamalayika Barinzi babo ndetse bakagira n’uburyo babagaragariza ko babari hafi.

Ubuyoboke bw’Abamalayika Barinzi bwatangiriye ahitwa Valensiya muri Espanye ahagana mu 1411. Abakirisitu bari basanzwe bafite umuco wo guhitamo Abatagatifu Barinzi b’uturere twabo n’amashyirahamwe anyuranye. Ni kenshi bakoraga iminsi mikuru bagaragaza ubuyoboke buhamye. Gahoro gahoro baje guhishurirwa ko buri muntu agira Umumalayika Murinzi akwiye kwiyambaza buri munsi. Ubwo buyoboke bwakwiriye mu isi yose gahoro gahoro.

Abo Bamalayika Barinzi bahora batugira n’inama nziza. Batubwiriza kwiyoroshya. Mu Ivanjili, Yezu aduhishurira ko n’abana bato bafite buri wese Umumalayika Murinzi. Bityo ntawe ugomba kubasuzugura. Ahubwo twese dukwiye kwitoza kwiyoroshya twigiramo umutima nk’uw’umwana. Ni ko guhinduka no guharanira kwinjira mu ijuru.

5.Amatwara ya ngombwa

Uko kwiyoroshya ni yo matwara tunakeneye kugira ngo tubashe kubaka ingoro ya Nyagasani, izigaragara n’izitagaragara. Yezu asingizwe, adutoza iyo nzira yo kubaka ingoro ye. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Bamalayika Barinzi, nimukomeze muduhuze n’Imana Umubyeyi wacu, murakoze. Abatagatifu Leje, Lewodegari, Santurio n’umuhire Antoni Chevrier, badusabire igihe cyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho