“Koko Imana yakunze isi cyane,…”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 2 cya Pasika, umwaka A

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe iteka!

Muri iki gihe cya Pasika turimo, Nyagasani Yezu Kristu akomeje kuduha kumva igisobanuro cy’umusaraba yemeye guheka, urupfu yapfuye ndetse n’umutsindo adusangiza twe abamuyobotse. Igisobanuro nta kindi ni Urukundo! Byose abikorana urukundo kandi kuko Imana ubwayo ari urukundo, urwo idukunda na rwo ruhoraho. “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza ho itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo uzamwemera wese atazacibwa ahubwo azagire ubugingo bw’iteka”. Iri banga rikomeye Yezu ubwe aduhishuriye dukwiye kuryakira mu mutima wacu nk’impano isumbye izindi zose agaciro.

Mu buzima busanzwe si kenshi abantu babwirana babikuye ku mutima ko bakundana nta kibyihishe inyuma, nta nyungu bakurikiranye. Ndetse n’iyo bibayeho si ko iteka biramba! Iyo umwe ahemutse, rwa rukundo rurakonja cyangwa se rukazima! Ku rundi ruhande kandi urukundo rwacu usanga ari mpa nguhe ndetse tukavugira mu bigereranyo tuti “gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba”! Ku Mana si uko bimeze!

Imana iragukunda! Imana iragukunda cyane ku buryo byageze aho itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo utazacibwa ahubwo uzagire ubugingo bw’iteka! Wari ubizi ko Imana igukunda? Urwo rukundo ni urw’agaciro gakomeye ku buryo nta kintu kibaho warugura: “Umuntu watanga umutungo w’urugo rwe rwose, akeka ko yawugura urukundo, nta kindi yaronka, uretse umugayo” (Ind 8,7b) Ntushidikanye ko Imana igukunda! Kubyemera no kwakira urwo rukundo ni wo mukiro! Ni wo munezero umutima wa muntu uharanira iteka ariko akawushakira aho utari. Kutakira iyo mpano y’urukundo ni byo bizazana urubanza n‘ubucibwe! Gusa rimwe iyo umuntu yugarijwe aribaza ati: nk’ubu Imana yampoye iki?

Uwamenye uburyo Imana imukunda, ntakangwa n’ingorane zitabura muri ubu buzima, ntacibwa intege n’umusaraba ahetse, ahubwo arushaho kubona uburyo Nyagasani amuri hafi, bikamukomeza, na we agakomeza urugendo rwe yemye.

Urugero ni Intumwa zitakanzwe n’uburoko ndetse n’ibiboko ahubwo zigakomeza kubwira rubanda amagambo y‘umukiro! Nk’uko Nyagasani yohereje Umumalayika we agakura intumwa mu buroko rusange kandi imiryango yari ikinze, natwe kwakira ingabire ya Kristu wazutse bidukure mu buroko isi ishaka kudushyiramo itwibagiza ko twacunguwe n’amaraso ya Kristu, bitumare ubwoba kandi bidutere umuhate wo kuzuza inshingano dufite zo kuba abahamya ba Kristu wazutse mu buzima bwacu bwa buri munsi. Umubyeyi Bikiramariya, we watubimburiye kwakira umucunguzi ndetse mu bubabare yagize nk’umubyeyi agaheka umusaraba ku mutima we, aturongere inkabire yo kwakira ugucungurwa Yezu Kristu yatuzaniye no kubibera abahamya.

Padiri Joseph UWITONZE/ mu Budage

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho