Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami/B/25/03/2018
Amasomo: Izayi 50, 4-7 Zaburi 21 Filipi 2,6-11 Mariko 14,1-15,47
Bavandimwe, Kristu Yezu naganze iteka ryose.
Kuri iki cyumweru cya mashami amasomo matagatifu aratwereka Yezu, umucunguzi wacu, wemeye gusa natwe muri byose ukuyemo inenge y’icyaha. Mu isomo rya kabiri Pawulo arabitubwira neza ati: “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu”. Yezu yarababaye, arababazwa, aratereranwa, aratotezwa, mu rubanza bamushinja ibinyoma kugeza ahamijwe kubambwa, mbese nk’uko tubibona mu mateka y’ubuzima bwa muntu mu bihe byose. Dore ko ugushungura adashobora kukuburamo inkumbi, kabone n’iyo bose baba bagutaka ibisigo n’ibisingizo. Nyamara n’ubwo Yezu mu gucungura inyoko muntu yababajwe birenze imyumvire yacu, yadusigiye urugero tugomba gukurikira no gukurikiza ari rwo kutiheba, ahubwo byose tukabishyira mu biganza by’Imana Umubyeyi wacu udukunda urudacuya. Nta rundi ni UGUSENGA.
Yezu mu bihe bitandukanye tubona ko yafataga umwanya agashyikirana na Se mu isengesho, twibuke aho yafashe ijoro akarikesha asenga Imana, ari na bwo bukeye yahamagaye abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa (Lk6,12). Si icyo gihe gusa ahubwo igihe cyose yambazaga Se ngo amuhore hafi azabashe kurangiza ubutumwa yamuhaye bwo gucungura isi yoramye mu cyaha n’urupfu. Mu ivanjiri y’ububabare bwe tumaze kumva, mbere yo kubabazwa yafashe umwanya arasenga ndetse noneho biba ngombwa ko yitabaza na bamwe mu nkoramutima ze, Petero, Yakobo na Yohani, ndetse akabasaba kuba maso hamwe na we basenga ariko bo bakaza kuganzwa n’ibitotsi.
Isengesho Yezu yatuye se icyo gihe ryamufashije kuronka imbaraga zo guhangana n’ububabare kugera ku ndunduro. Dore ko we yarituye Imana se yisabira ko byose byagenda uko we abishaka, aribwo yateruraga ati: “Abba Dawe! Byose biragushobokera: igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka”. Na mbere yo gucya yongeye gusenga asa n’utabaza nk’uwabuze kirengera, aho abwira Imana Se ati :“Mana yanjye Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?”. Iri sengesho Yezu yavuze ubwo yari abambye ku musaraba, agatabaza Imana Se, ntabwo ari isengesho ryo kwiheba, ahubwo kuko ubuzima bwe bwose ari inyigisho, yashatse kwereka muntu ko no mu gihe cy’amakuba, ibyago, ingorane, ibibazo by’ingutu n’uburwayi ubwo ari bwo bwose, mwene muntu atagomba gutakaza amizero mu Mana yuje urukundo n’impuhwe zirenze imivugirwe, ahubwo ko agomba gutabaza agashyira amizero n’ingorane ze mu biganza bya Nyirigira ubuzima , amagara na roho bye, we uzi igikwiye buri mwana we umutabaje.
Mu mibabaro, mu miruho, mu byago guca bugufi tukumvira Imana Data kandi tukishyira mu mpuhwe zayo ni byo byonyine bidushyitsa ku mutsindo nyawo, ari wo kuronka ubuzima bw’iteka. Tubona ko Yezu mukuru wacu akaba n’umucunguzi wacu, na we kumvira Imana se muri byose, byamugejeje ku mutsindo w’izuka. Ni uko urupfu n’icyaha bigatsindwa ruhenu, ni uko izina rya Yezu Kristu abantu twese tukarironkeramo umukiro kandi rigahesha Imana Se ikuzo.
Natwe dutangira gusogongera ku mukiro wa Yezu, igihe twiyemeje kumwumvira no kumukurikira mu nzira yanyuze, twirinda kwihambira ku buzima bwa hano ku isi, ahubwo tukarangwa n’urukundo impuhwe n’ubutabera kandi tukarangwa n’ineza aho tunyuze hose, kugira ngo tuzimane ingoma hamwe na we ubwo tuzaba twashoje urugendo rwacu hano ku isi. Twibuke impanuro Yezu yaduhaye agira ati: “Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza, kugeza mu bugingo bw’iteka” (Yh 12, 25)
Guhara cyangwa gutanga ubuzima bwacu byaba bivuze iki? Guhara cyangwa kwanga ubuzima bwacu Yezu atubwira ni ukwirinda kwihambira ku by’isi, ari byo gukunda kwihugiraho no gushakisha ibintu ku neza no ku nabi nk’aho tuzatura nk’umusozi, dore ko burya n’ubwo tumarana, tukangana, tugahimana, tukicana, tukabuza abandi kugira ibyishimo nk’ibyacu, burya ntitukibagirwe ko urupfu ruzakomanga ku rugi rwacu ruti uyu munsi singusiga, ni wowe ugezweho kandi ko mu byo waruhiye byose ntacyo rutuma umanukana ikuzimu uretse ibikorwa byiza cyangwa bibi byakuranze ugihumeka. Guhara amagara yacu ni uguhora uzirikana ko ubu buzima ari intizo, ko atari icyo cya mbere tugomba kwimiriza imbere no kurengera ahubwo ko ari ukurangwa n’urukundo n’ineza nk’abasangiye gupfa no gukira turangamiye ubugingo buzahoraho iteka aho tuzibanira na YEZU ITEKA RYOSE mu Ngoma ye.
Kuri uyu munsi tuzirikana Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami, akakirizwa ibisingizo bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani (…) Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru”, bidutere kwibaza ku muhamagaro n’ubutumwa dufite mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu, uburyo tubikora, kuko abateye icyo gisingizo ni bo bahindukira mu rubanza rwe bemeza basakuza ko akwiye kubambwa nk’umugome, abandi bagacaho ngo kuko iyo amagara atewe hejuru buri wese asama aye ariko ntitwakwibagirwa ko hari n’abandi bari aho bifuza kumurenganura ariko nta ruvugiro. Ubwo bubabare bwa Yezu tuzirikana none, ntiturangare ngo twibwire ko bwarangiye, kuko bukomeje ku bundi buryo mu bantu bose bakomeje kubabara mu buzima bwabo. Aha twavuga impunzi zuzuye isi yose kubera intamaba z’urudaca, indwara zibambye abantu ku musaraba w’igitanda ( abarwaye Kanseri, Impyiko, Sida, n’Ubundi burwayi bunyuranye bakaba batiyegura aho baryamye), abazahajwe n’inzara kandi hari abamena ibya karengeye abo bazigirizwa, abafunze bazira akamama na munyangire kandi ukuri kuzwi n’izindi ngorane cyangwa ingoyi buri wese azi neza zibabaza mwene muntu, kandi zishobora koroshywa cyangwa guhashywa abanyembaraga n’abategetsi b’iyi si babishatse.
Twibaze niba mu bukirisitu bwacu tutaba natwe mu bahoza Yezu mu nzira y’umusaraba…aho ntitwaba tumeze nk’abo twiyumviye mu Ivanjiri. Buri wese yisuzume atarebye abandi:
Aho sinaba ndi nka Yuda, wahisemo inyungu ze akagambanira inzirakarengane? Aho sinaba ndi Petero, wahisemo kwihakana Inshuti ye, akagera aho arahira ati: Uwo muntu si muzi? Aho sinaba ndi Pilato, wahisemo kurenganya intungane kubera gukunda ishema n’ubutegetsi? Aho sinaba nk’abo basirikare, batifitemo impuhwe n’ubumuntu imbere y’abarengana? Aho sinaba meze nka rubanda ishungera akarengane gakorerwa abarengana.
Bavandimwe, umutegeka w’abasirikari wateruye akemeza adashidikanya amaze kwitegereza ibyabaye kuri Yezu byose ati: “KOKO UYU YARI UMWANA W’IMANA” natubere isomo mu buzima bwacu bwa buri munsi maze, imbere y’ibyo tubona byose tujye tubasha kumenya isomo bitwigisha n’icyo dukwiye gukora ngo Ingoma y’urukundo Kristu yaturaze isakare ku isi yose, maze koko inyoko muntu ibeho uko Uwayiremye abishaka.
Mubyeyi Bikira Mariya wowe waherekeje kandi ugakomeza Umwana wawe Yezu mu Nzira y’Umusaraba agiye kudupfira, uraduhakirwe natwe tujye duhora twibuka, kandi twubaha Yezu wadupfirye akazukira kudukiza. Amina
Padiri Anselme Musafiri