Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma

Inyigisho yo ku wa kane – Icyumweru cya 7 cya Pasika, C, 2013

Ku ya 16 Gicurasi 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

« Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma »

Yezu akeneye abamubera abagabo iwabo n’i mahanga. Abo bantu bagomba kurangwa n’ubwitonzi, bakaba inyaryenge n’intaryarya nk’uko Yezu yabyibwiriye abigishwa be ubwo yaboherezaga mu butumwa. Yarababwiye ati : « Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo » Mt 10, 16-20). Umuntu yavuga ko ubuhanuzi bwa Yezu bwujurijwe kuri Pawulo. Kandi bukomeje kwuzuzwa no muri iki gihe cyacu.

Icyo iri somo ritwigisha ni uko umwogezabutumwa agomba kumenya amateka n’imico y’abo agezaho inkuru nziza. Agomba kandi kwemera no kwizera uwamutumye. Ibyo bituma adashakisha amagambo abwira abashaka kumurwanya mu gihe ashishikajwe n’uko ivanjili imenyekana. Roho wa Yezu n’uw’Imana Se amubwira icyo agomba kuvuga n’igihe agomba kukivugira.

Ahandi hantu umwogezabutumwa akura kuvuga ashize amanga, imbaraga n’umutekano mu murimo we, ni mu isengesho Yezu amuvugira. Mu isengesho rye rya gisaserdoti, ntabwo Yezu yasabiye abigishwa be gusa, ahubwo yasabiye n’abazamwemera babikesha ijambo ryabo. Byumvikane ko iryo sengesho yarivugiye n’abogezabutumwa b’iki gihe. Ivanjili y’uyu munsi nitwibutse kujya dusenga Imana dusabira abandi. Tubasabire kuyigarukira, kuba abanyakuri, gukunda abacishije bugufi, abatoterezwa ubutungane,… Kandi umuntu uzatinyuka kukubwira ati “nsabire ku Mana” ntuzazuyaze kumusabira. Hari abakristu benshi bakunze gutanga ubuhamya ko ari amasengesho abandi babavugiye akibabeshejeho !

Ivanjiri y’uyu munsi iratwereka ko mu rugendo rwayo, Kiliziya igenda ishaka guhuriza abana bayo mu bumwe nk’ubwo Yezu n’Imana Se bafitanye. Indunduro y’urugendo rw’umuryango w’Imana ikazaba ibyishimo bisesuye. Byumvikane ko ubumwe Yezu ashaka atari bwa bundi bw’amashyirahamwe. Kiliziya ntabwo ari ishyirahamwe. Ubumwe bwa Kiliziya ni nk’ubw’umubiri uyoborwa n’umutwe, uwo mutwe ukaba ari Yezu uri mu ijuru. Hari abajya bibeshya bagakeka ko bashobora kuyisenya nk’usenya andi mashyirahamwe. Ubumwe bwa Kiliziya ni impano y’Imana. Butuma umuryango w’Imana ugera ikirenge cyawo mu bumwe buranga Ubutatu butagatifu. Ubwo bumwe burigaragaza hano ku isi, ariko buzaba busesuye mu ndunduro z’ibihe. Hagati aho abakristu dusabwa kubaho mu kwizera.

Muri iyi minsi dutegereje ukuza kwa Roho Mutagatifu, nimucyo natwe dusenge, dusabirane kunga ubumwe, guhuza urugwiro no kwigiramo urukundo. Yezu abidufashemo!

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho