Komera!

Ku wa kane w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

24 GICURASI 2012 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 22,30; 23,6-11; 2º. Yh 17, 20-26 

Komera!

Mu gihe tugeze ku munsi wa karindwi twitegura Penekositi, YEZU KRISTU abwiye buri wese muri twe ati: “Komera!”. Igihe cyose dusoma Ijambo ry’Umukiro, ntiturifata nk’inkuru z’amateka ya kera. Roho Mutagatifu ukorera muri Kiliziya ayivugurura, ni We uhora avugurura Ijambo tugaburirwa. Ni yo mpamvu rero n’igihe Nyagasani abwiye Pawulo ati: “Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma”, yabonaga ko natwe iryo Jambo rizatugeraho igihe cyose tuzaba twaramwemeye tunashaka kumuvuga imbere y’abanzi be. Iyo umuntu abonekewe na YEZU akamuha Roho we Mutagatifu, nk’uko byagendekeye Pawulo, atangira ubuzima bushya butuma azinukwa isi. Ni na yo mpamvu atabura gutotezwa. Ariko iryo Jambo rihumuriza rya Nyagasani rikomeza kumugeraho. Cyakora iyo umuntu yakiriye YEZU ku buryo bwa nyirarureshwa, bwo nta cyo yirwa yigoraho kuko kuba imberabyombi, nta ngorane bimukururira ku isi. Mu beza aba mwiza, mu babi no ho ntiyivune agaragaza ukuri ngo atavaho yikururira ingorane. Ayo matwara se ni yo YEZU KRISTU wicaye i buryo bw’Imana Data ashaka? 

Mu mutwe wa 20 w’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, tuzirikana uburyo Pawulo yahuje abakuru ba Kiliziya ya Efezi i Mileto akabagezaho impanuro n’ibigwi bye. Yahavuye yerekeza i Yeruzalemu. Umutwe wa 21 udutekereza akaga yahuye na ko i Yeruzalemu kubera kwamamaza inzira y’ubukristu. Kugira ngo twumve neza inyigisho uyu munsi YEZU yatugeneye, ni byiza gusoma umutwe wa 21 wose n’uwa 22 y’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Ntidushobora kongera kwibaza impamvu y’ibitotezo mu buzima bw’uwakiriye YEZU na ROHO we MUTAGATIFU. Aba abona ibyo abanyesi batabona. Aba areba kugeza hirya y’imihango y’akamenyero gusa. Pawulo yabisobanuye yibutsa uburyo kera na we yahoze arwanya Izina rya YEZU, ukuntu ubwe yatoteje akica abakristu: “Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko”. Igihe amaze kubonekerwa na YEZU akamucaniramo Roho we Mutagatifu, ibintu byarahindutse. Yavuye mu bujiji yari asangiye na bene wabo b’abayahudi. Imbuto z’iryo hinduka zabaye umurava utangaje mu kwamamaza Umukiro cyane cyane mu banyamahanga. Uwo murimo yawukoranye imbaraga n’ibyishimo bitashoboraga gutuma asubira inyuma n’igihe yatotezwaga. I Yeruzalemu bamugaraguje agati, baramusuzugura baramugumagura bamukorera n’ibindi bibi byinshi. Cyakora nyine kubera Roho Mutagatifu wari umutuyemo, Pawulo ntiyaripfanaga kugeza ubwo abasaduseyi n’abafarizayi ubwabo basubiranyemo. Abafarizayi bumvishe ko bafite ibyo bahuriyeho na Pawulo mu myemerere, nk’izuka ry’abapfuye n’abamalayika. Abasaduseyi batagira icyo bemera muri ibyo basenyukira mu mitima yabo, ni ko kuvurungana n’abafarizayi rubura gica. Nitwisuzume none tumenye aho Pawulo yavomaga imbaraga, natwe tujyeyo. 

Urwego rw’ubuyoboke Pawulo yagezeho, nta wakwemeza ko rwatewe n’ugushaka kwe. Ngo ni Nyagasani wari umufiteho umugambi. Igihe umwigishwa witwa Ananiya w’i Damasi yashidikanyaga kujya kuramburira ibiganza kuri Pawulo, Nyagasani yaramubwiye ati: “Genda! kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanyishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’abayisiraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye” (Intu 9, 15-16). Dushobora kuvuga ko ihinduka rya Sawuli ryabaye gusa igikorwa cya Nyagasani maze tukishyira mu mutuzo ngo n’ubundi aho azashakira azabyutsa mu muryango we abamukorera kuriya! Ibyo ni ukwibeshya kuko aho ingabire nk’iriya yaturutse ni aha: kuva kuri Penekositi, Kiliziya yaratotejwe. Ariko kuko yari yakiriye Roho Mutagatifu ntiyacogoye mu gusenga. Roho Mutagatifu yabahaye kunga ubumwe mu buzima bwose. Icyo YEZU yabasabiye tumaze iminsi tuzirikana mu ivanjili cyarujujwe. Ubumwe bagezeho ni bwo bwatumaga bahuza umutima mu isengesho bagasabira imbaraga Kiliziya yari imaze kuvuka. Nta bwo bigeze badohoka mu gusabira Kiliziya babikuye ku mutima (soma Intu 4). Iryo sengesho rivuye ku mutima kandi ryunze abavandimwe mu kuri ni na ryo ryatumye Nyagasani akomeza Kiliziya ye ayoherereza abashumba b’ukuri. 

Ese wowe muvandimwe aho uri, wibuka buri munsi gusabira Kiliziya? Ese wumva uri mu bumwe bwa Kiliziya? Ese ubona ingorane ifite muri iyi si? Ushobora kuba nawe ufite ingorane nyinshi. Niba zishingiye kuri YEZU udashaka gutatira, ishime kuko bidatinze uzumva ijwi riguhumuriza ngo Komera! Dusabirane twese gukomera. Dusabire abashumba ba Kiliziya gukomera nka Pawulo.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU