Komeza uvuge ntuceceke

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA,

18 GICURASI 2012

AMASOMO:

1º. Intu 18, 9-18

2º. Yh 16, 20-23a 

Komeza uvuge ntuceceke 

Iryo jambo, ni iryo guhumuriza intumwa no kuzikomeza. Ni irya YEZU KRISTU ubwe. Yaribwiraga intumwa ze mu bihe bikomeye byo kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Igihe abamamazaga Ukuri kwa KRISTU babaga basumbirijwe, bakeneraga kubona ikimenyetso kibaha imbaraga. Abayahudi bari i Korenti batoteje Pawulo ku buryo ubona ko ku bwe atari gukomeza umurimo mutagatifu wo kogeza KRISTU. Muri ibyo bihe bikomeye, Nyagasani yaramubonekeye aramubwira ati: “Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye”. Iri jambo ni ikimenyetso kigaragara cy’iyuzuzwa ry’ijambo YEZU yari yarabwiye abigishwa be mbere y’uko yicwa. Koko rero akababaro, ubwoba n’ukwiheba abigishwa bagize kuva YEZU afashwe n’abagome, ibyo byose byarangiye nyuma y’iminsi itatu. IZUKA rya YEZU KRISTU, ni ryo ryahaye imbaraga abigishwa bakomeza kujya mbere mu butumwa. Hari ingingo zigera kuri eshatu twazirikana duhereye kuri uko gutsinda ibikangisho by’isi.

KUNGA UBUMWE NA KRISTU WAZUTSE. Aho ni ho intumwa zakuraga imbaraga. Ubumwe zifitanye n’uwatsinze urupfu, kuba yarazibonekeye amaze kuzuka, kuba zarasobanukiwe rwose n’icyo ijuru ari cyo, ibyo byose byatumaga ubuzima bwazo buhumeka umwuka wa YEZU KRISTU WAZUTSE. Umwijima wari mu bwenge no mu mitima wari wararangiye. Ibyashoboraga kubahuma amaso byari byareyutse. Iteka n’ahantu hose, bumvaga bari kumwe na YEZU. Ni uko rero twanavuga ko yakomezaga kubabonekera cyane cyane mu bihe secyaha yabaga yagambiriye kubavangira no kubarwanya. Iyo mpumeko yo kunga ubumwe na YEZU WAZUTSE, natwe turayikeneye cyane. Hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri UMUKIZA yarigaragarije isi. Hari ibihe isi igeramo igasa n’aho yinjira mu kintu cy’urwijiji gituma muri rusange abantu badaha agaciro iby’ugucungurwa kwabo. Muri iki gihe rero, biragaragara ko hari henshi usanga guhibibikanira ubuzima bwa KRISTU bisa n’aho byataye agaciro. Natwe duhamya ko twatorewe kumwamamaza ugasanga dushidikanya cyangwa se dukora nk’aho tutizeye ko ari kumwe natwe. Umukristu avuga ko yakomejwe, ko yahawe Roho Mutagatifu na Kiliziya ya YEZU KRISTU, nyamara ugasanga ahuzagurika, atazi uwo yemeye, nta cyo ubukristu bwamusigiye kuko arangwa n’umwijima nk’abandi banyesi bose. Twaba abiyegiriye KRISTU, twaba abalayiki mu buzima busanzwe, icyo dukwiye gusaba twese muri iki gihe, ni ukubasha kongera gushyira imbere ukuri guhamya ko YEZU KRISTU ari kumwe natwe kandi ko adutera inkunga cyane cyane mu bihe bikomeye. Iyo ayo mizero ataturimo tubaho turangwa n’ubwoba.

GUSHIRA UBWOBA. Pawulo, hamwe n’abandi bafatanyaga mu butumwa, bakomeje kwamamaza YEZU nta bwoba. YEZU wazutse mu bapfuye, ni We wabamaraga ubwo bwoba. Ubwoba bw’urupfu, ni bwo butuma tutamamaza Inkuru Nziza uko bikwiye. Dutinya ko abatayemera baduhutaza. Twihitiramo kuba amacuti yabo. Dusangira na bo, tubatereka amayoga mu gihe umukene yishwe n’inzara. Bene abo bakorera icyubahiro cy’isi baduhuma amaso ku buryo tutabona n’amafuti yabo abangamiye abaciye bugufi. Hirya no hino ku isi, mu mateka ya Kiliziya, hagiye hagaragara uwo mwuka mutindi w’ubujiji butuma abiyemeje kwegurira Imana ubuzima bwose, bageraho ukabona nta kintu kihariye bageza kuri rubanda kuko gutinya isi n’abayo, gutinya gutakaza icyubahiro n’izindi nyungu z’isi bibaboha bikabambura ubwigenge bwose. Guhumuka no kumvira YEZU KRISTU mbere ya byose, ni ubutumwa butureba twese. Igihe duhuje mu butumwa bwacu, imbaraga zo gutsinda isi ziriyongera.

KUNGA UBUMWE. Nta muntu wiyemeje kwamamaza Inkuru Nziza ukwiye kumva ko ari wenyine. Igihe cyose twamamaza YEZU KRISTU ntihabura abaryoherwa n’amabanga ye. Abo rero, baduha icyizere cy’uko Ijambo rye ritagenda buheriheri. Usibye ko n’iyo utahita ubona abantu benshi mufatanya, nta gushidikanya Nyagasani aba akuri iruhande. Ni We wamaze ubwoba Pawulo amubwira ati: “Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye”. Ibyishimo by’uwamamaza Inkuru Nziza bishobora kuboneka mu buvandimwe agirana n’abiyoroshya bemera. Si ngombwa gushaka kwemerwa n’abakomeye batagize icyo bitayeho mu by’ukwemera. Dukwiye kongera gutekereza uburyo Inkuru Nziza yatangiye kwamamazwa kugira ngo duhore dushakashaka impumeko y’abigishwa aho kwikurikiranira imigirire y’isi. Gutotezwa tuzatotezwa, ariko ni ko tuzakomeza Kiliziya. Kurangwa n’ubwoba kimwe no guhakwa ku bakomeye bo mu isi, si byo bibyara imbuto z’ubuzima bushya muri YEZU KRISTU. Uyu munsi, ababishobora, twibuke gutangira Noveni itegura Penekositi. Roho Mutagatifu atuyobore.

Dusabirane ubutwari bwo kuvuga UKURI kwa YEZU KRISTU kugira ngo isi ibone Umukiro.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA