Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 21 gisanzwe B: Ku wa 26 Kanama 2016
Amasomo: 1º. 1Tes2,9-13; Zab 138,7-8,9-10,11-12; 2º. Mt 23,27-32
“ Namwe ni uko mumeze: imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome”
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kimwe no mu minsi yabanjirije uwa none, Yezu akomeje kuburira Abigishamategeko n’Abafarizayi. Ibyo ababwira arabivuga akoresha imvugo ikarishye kugira ngo ahamye muri bo nta bwoba ko ibyo ababwira ari ukuri; akabikora ariko atagamije kubashinja no kubahindura ruvumwa muri rubanda, ahubwo abahamagarira kwisubiraho, ngo bagendere mu kuri no mu butabera, boye kwihisha inyuma y’amategeko n’indi migenzo igaragara inyuma kandi imbere muri bo huzuye ibibi by’amoko yose.
Burya Kora ndebe, iruta Vuga numve, nyamara Baho nkwigane, ikabiruta byose
Yezu Kristu muri uku gucyaha Abafarizayi n’Abigishamategeko, hari inshinga ebyiri yifuza ko twazirikanaho mu buzima bwacu nk’abantu nyabantu mbere ya byose, ndetse nk’abakristu ku bamwemera. Izo nshinga ni: ‘Kwigaragaza’, ‘Kuba’. Ese aho nigaragaza uko ndi? Akenshi muri iki gihe turimo usanga abenshi twarabaye abagaragu b’uko hanze batubona, ibyo bigatuma, duhora twifagira inyuma, nyamara tukibagirwa imbere hacu,akaba aribyo Yezu ari kugereranya n’imva zirabye ingwa: ‘ nimwiyimbire, bigishamategeko n’abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose.’
Uyu Munsi Kristu wazutse ni twebwe ari kubwira, ashaka ko twakwirinda uburyarya iyo buva bukagera. Arashaka ko twashishoza tukareba niba uko twigararagaza cyangwa uko tugaragara inyuma bihuye ni uko turi, kugira ngo duhuze uko tugaragara ni uko tubayeho; maze aka ya mvugo ya none twirinde kubaho twishushanya.
Ibi biranyibutsa mu minsi ishize umukecuru wasuwe n’abuzurukuru be, muri abo buzukuru hakabamo abari barabyariye iwabo, nyuma bagasubira mu mashuri bari baracikirije batwaye inda, bakongera kwigaragaza nk’izindi nkumi ziga. Nuko aho kwa nyirakuru bahahurira n’abasore, batangira guhuza urugwiro, nuko umwe muri abo basore ashaka gusetsa mukecuru, ati: “ ariko mukecu, namwe mukiri inkumi mwari mufite ubwiza nk’ubu tubonana aba buzukuru banyu, ko tureba tugasanga wagira ngo ubwiza ni ubwo bitoranyirije? Arakomeza ati: namwe mwarambaraga mukaberwa nk’uko tubona aba bashiki bacu baberewe n’ibyo bambaye? Nuko mukecuru, araceceka akanya karinganiye, hanyuma ararikocora ati: ‘ ese mwana wanjye, wowe urareba ugasanga barambaye, niba banambaye iyaba wari uzi ibyo bambariyeho, ntiwazongera no kwifuza guhura nabo!’ Nuko bose barumirwa ariko ubutumwa bwatambutse.
Ese twe none twambariye ku biki? Aho ntitwambara amakoti, tukanigiriza karavati; tukambara amakanzu mareremare yera de nyamara tukarenza ku ngeso mbi nka zimwe Pawulo atubwira: “ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo,n’ibind nk’ibyo” (Gal 5,19,21).
Bavandimwe, mu kuzirikana inyigisho Yezu aduhaye none dusabirane kwitoza nka Pawulo twumvise mu isomo rya mbere kubaho turi intangarugero mu byiza, duharanira ubutungane, ubutabera n’ ubudacogora; twirinda uburyarya n’ubucabiranya iyo buva bukagera.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo n’uwacu nadufashe none kwemera gukosorwa na Kristu Yezu wapfuye akazuka. Maze adukize none ingeso mbi n’uburyarya byatumunze. Dore ko ibyo byombi bidasigana. Nuko tuzahore dusingiza uwadupfiriye akazukira kudukiza nyuma yo gutandukana burundu n’ibyaduteranyaga na we. We wadutsindiye icyaha n’urupfu, akatubera ibyishimo nyabyo, nasingirizwe muri twese iteka ryose.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya HIGIRO, Diyosezi ya Butare.