Kristu atsinda ishavu n’ubwoba

INYIGISHO YO KU WA MBERE WA PASIKA KU WA 5 MATA 2021

Amasomo: Intu 2,14. 22-33; Z. 15,1b-2ª.5.7-11; Mt 28,8-15

Kristu wazutse nadutsindire ishavu n’ubwoba

Bavandimwe, kuba Kristu yaratsinze urupfu rwamumaranye gatatu mu mva, byabaye isoko y’ibyishimo bitageruka ku bamwemera, kandi uko ibinyejana bigenda bisimburana abantu bagenda bahererekanya iyo nkuru nziza. Ibyo byishimo dukesha Kristu wazutse nibikomeze bisabe mu mitima yacu. Kuri uyu wa mbere muri  ya minsi umunani duhimbazamo ibirori bya Pasika nk’aho ari ku munsi mukuru nyirizina, intero y’ibyishimo nikomeze iturange, ari na ko twifurizanya ibyishimo by’ukuri, bimwe birambye, bifite inkomoko muri Kristu ubwe.

  1. Twese turahungabana ariko udukiza arahari

Igihe Yezu apfuye, hacitse igikuba mu bari baramukurikiye bamukunda ariko kandi biba n’ibyishimo ku bishi be bari bazi ko byose birangiye. Uko gukangarana n’uguhungabana  by’abakunzi ba Yezu turabibona bijyanye n’ubwoba. Abagore bazindukiye ku mva ni urugero rw’abagize ibyishimo bivanze n’ubwoba. Bagiye bayobowe n’urukundo bakundaga Yezu ndetse n’igishyika bari bamufitiye. Bari bakeneye ijambo ry’ihumure babwiwe na Yezu ubwe. Mu magambo abakomeza Yezu aragira, ati: “Nimugire amahoro’’, akongera ati: “Mwitinya’’.

Bavandimwe na n’uyu munsi natwe ayo magambo y’ihumure aturutse mu kanwa ka Yezu, benshi barayakeneye. Muri Pasika ya Nyagasani, buri wese akwiye kugira umuhigo n’umugambi wo kugira abo ahumuriza akoresheje imvugo ya Kristu ubwe, kandi uko umuntu ashoboye akagenza nka Yezu ubwe wagendaga hose agira neza. Muri iki gihe Yezu wazutse  yifuza gukomeza guhumuriza abe akoresheje twebwe ubwacu niba koko turi abe. Umukristu ni ugenza nka Kristu, ni uwigana amatwara ye maze ineza n’urukundo bikaba umutima w’ibikorwa bye byose by’umwihariko ibigirirwa abakutse umutima kubera impamvu zinyuranye z’inabi ya muntu.

  1. Yezu araduhumuriza nyuma akadutuma

Ubutumwa Yezu yahaye abagore ngo bajye kubushyikiriza izindi ntumwa, bwari ubutumwa buremereye kandi yifuzaga ko bwakwira hose. Kuvuga ko Nyagasani wari wishwe urw’agashinyaguro, ari muzima ntibyari byoroshye. Ntawari kujya guhamya ukuri gukomeye kuriya Nyagasani atabanje kumutegura ngo amugire umuhamya uhamye.  Abagore mu kubwirwa na Nyagasani ngo: “nimugire amahoro”, akongera ati: “mwigira ubwoba”, yashakaga kubohereza ngo na bo bajye kuvuga inkuru nziza ihatse izindi nta gihunga n’ubwoba.

Mu gupfukama no gusoma ibirenge bya Nyagasani, ubundi bagashyira nzira, abagore baraduha urugero rw’icyubahiro gituma duca bugufi, tukumva ubutumwa duhabwa ubundi tukajya  aho dutumwe.

Kimwe n’abagore bahuye na Yezu akabatuma, twihatire kujya mu by’Imana, kuyitega amatwi, tuyubaha. Niduhumure nitugira n’ubwoba Kristu ubwe azadufasha kubutsinda, icyangombwa ni ukuba iruhande rwe.

  1. Umukristu wa none yamarira iki abafite ubwoba?

Kwemera Yezu Kristu wazutse ni byo byonyine byatuma abakutse umutima babasha kwigobotora iyo ngoyi ibabuza bwa bwigenge bw’abana b’Imana. Gukunda Yezu by’ukuri no kumuha umwanya w’ibanze mu buzima, kumwemera no kumwizera ni cyo cyonyine cyadufasha gutsinda ubwoba kenshi bushaka kutwigarurira. Ubwo Yezu yapfuye kandi akazuka, n’abamwemera bakwiye   guhora bazirikana uko kuri maze bakabaho bamwigana ndetse n’ imbere y’ibikomeye bibakura umutima, bakibuka ko ari we ugira ati: ‘‘Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro’’ (Mt 10,28). Yezu ubwe aradukomeza, akatwibutsa ko aho gutinya ibituvutsa ubuzima bw’inyama n’amaraso dukwiye gutinya icyaha cyatubuza ubuzima bw’iteka. Yezu watsinze urupfu naduhe twese kumenya icyanga cyo kubana na we, kuko abari kumwe na we batsinda byose, bwaba ubwoba yewe ndetse n’urupfu. Twihatire kugumana na we kuko ari ishema kubana na Nyirimitsindo. Mu bwiyoroshye tumusabe, mbese nka ba bigishwa ba Emmaus tugira, tuti: ‘‘Gumana na twe Nyagasani’’.

Muri Pasika twishimane n’Umubyeyi wacu Bikiramariya, tumusabe adusabire kubaho turumbuka imbuto nyazo z’ubutungane butsiratsiza icyaha aho kiva kikagera.

Yezu wazutse, harirwa ikuzo ubu n’iteka ryose.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho