Kristu ni urugero mu nzira y’urukundo itujyana ku Mana

Inyigisho  yo ku wa kabiri, Icyumweru cya 30, C, ku wa 25 Ukwakira  2016

Amasomo Ef 5, 21-34;  Zab127  Lk 13, 31-33.

Mukristu muvandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

Twigishijwe kenshi ko Yezu ari we Mukiza ibyanditswe byavugaga, ndetse ko ari we Mwana w’Imana ukomeza amateka y’umuryango wa Israheli kandi akayuziriza muri Kiliziya, Umuryango mushya kandi mugari w’Imana. Ndetse na ya mategeko akomoka kuri Musa akagirwa menshi n’akamenyero k’abakera, twerekwa ko ari Yezu ubwe waje kuyanonosora cyangwa  se kuyuza, akayabumbira mu itegeko rimwe, rishya, riyuzuza yose, ari ryo ry’urukundo rw’Imana n’urwa kivandimwe; rikaba ari ryo rigomba kuyobora abamwemera bose mu migenzereze yabo.

Abayisraheri bategekwaga gukunda abo mu muryango wabo gusa, naho Yezu Kristu Umwami wacu, twe, abigishwa be, atwigisha gukunda abantu bose. Atari abo duhuje ubwoko gusa, akarere cyangwa idini… Kimwe n’iryo gukunda Imana kuruta byose, yombi akaba ari umutima w’Isezerano rishya (Mt 22,39). Kwakira iyo nyigisho nshya no kwemera kuyoborwa na yo mu mibereho ya buri munsi, nta shiti, ni ukwiteganyiriza umwanya mu Ngoma y’ijuru (Mt19, 16-19).

Mu ivanjiri tuzirikanaho uyu munsi, Yezu aragereranya iyo Ngoma y’ijuru cyangwa se Ingoma y’Imana nk’akabuto ka sinapisi gaterwa mu butaka maze imbaraga kifitemo zigatuma gakura kakaba igiti kinini, maze inyoni zikaza kwarika mu mashami yacyo. Yezu akongera akagereranya iyo Ngoma n’umusemburo muke uvangwa n’inshuro eshatu z’ifu ukayitutumbya.
Muvandimwe, Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana, yatangiriye mu gahugu gato kitwa Israheli. Yamamara hirya no hino, mu bihe byiza no mu bikomeye, yamamajwe n’abagabo baciye bugufi, intumwa Yezu yari yitoreye ubwe. Aba na bo bakagenda batora ababafasha n’abakomeza ubutumwa batangiye, bityo amahanga y’isi akarushaho, uko bwije n’uko bukeye, gushimishwa no kwakira iyo Nkuru nziza, none ubu iraganje ku isi hose! Ijambo ry’Imana ryifitemo ubushobozi buhindura isi buhoro buhoro, maze abantu b’umutima woroshya bakemera bagakizwa.

Ukwemera kwinjiza abantu mu Ngoma y’ijuru gukura buhoro buhoro. Niyo mpamvu abogeza Inkuru Nziza bagomba kurangwa no kwitonda, kwiyoroshya, no kwicisha bugufi mu butumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana. Bakarangwa no kwihanganira ko hari abanga cyangwa batinda kuyakira. Imana ishaka ko bose bakira ariko ntawe ishyiraho agahato. Imbere ya buri wese hari inzira ebyiri. K’ubw’ubwigenge bwa buri wese, ahitamo inzira nziza imuhuza n’Imana iteka ryose cyangwa se agahitamo imutanya na yo ubuziraherezo.

Inzira nyayo iduhuza n’Imana ishakira umukiro bose, ni iy’urukundo twatojwe na Yezu Kristu Umwana w’Imana wapfiriye abantu bose atarobanuye, kugira ngo azukire kubaronkera ubugingo buhoraho, nk’uko twarukanguriwe mu ibaruwa ya Puwulo Mutagatifu intumwa yandikiye abanyefezi 5, 21-33. Koko, Kristu ni we tugomba kwigiraho gukunda by’ukuri. Ni we wakunze Kiliziya arayitangira, arayiyobora kandi ayibeshejeho. Imibanire yacu rero abamwemera, ikwiye gushingire ku rukundo rwa kivandimwe, ku kubahana, kwitangira mugenzi wacu; nidusezerere rero burundu ubwikunde n’ukwikuza. Ni byo byagaragaza ko twinjiye kandi turi koko mu Ngoma y’Imana kandi akaba ari yo duhora dukereye kwamamaza.

Amacakubiri kimwe n’ibindi bibi byose bidindiza ugukura kw’Ingoma y’Imana nitubigendere kure. Nk’uko turi ingingo z’umubiri wa kristu, niduharanire kurangwa n’ubumwe n’ubwumvikane biranga abakundana. Nitubigeraho, ntituzahwema kuzuzanya no gufashanya muri byose.

Muvandimwe mukristu, fata icyemezo wisubireho, kuko ucisha ukubiri n’icyo Imana ishaka aba agokera ubusa ( Zab 127 (126)). “Uwanga umuvandimwe we, aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana” (1Yh 2, 11). Igihe cyose aho uri, cyane cyane aho utuye no mu bagukikije, imiriza imbere guha no guhesha mugenzi wawe agaciro kandi wirinde kumutoteza. Ntujye ugira uwo usuzugura, cyane cyane witwaje ko atameze nkawe cyangwa witwaje ko mudasangiye amateka. Abitwa ko turi abakristu dukwiye kubana neza, tuba urumuri kandi twumva ko gukora icyiza bituza ugikora n’uwo agikoreye mu mahoro no mu byishimo by’Ingoma y’Imana. “Umuyoboke w’Imana ayigabanaho umugisha”( Zaburi 128 (127)).

Padiri Gregoire HAKIZIMANA

Vic/ Esapagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho