Kristu ni irembo ry’intama zinjira mu rugo rwe Kiliziya

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TARIKI YA 07/05/2017:

ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA: UMUNSI MPUZAMAHANGA WO GUSABIRA IHAMAGARWA RY’ABIYEGURIRIMANA KU NCURO YA 54.

AMASOMO: 10. Int2, 14a.36-41; 20. 1Pet2, 20b-25; 30. Yh10,1-10

Bavandimwe, dukomeje guhimbaza umutsindo wa KRISTU. Kristu yatsinze icyaha, atsinda Shitani,atsinda ibyago n’urupfu. Kristu ni muzima nk’uko twabihimbaje ku cyumweru cya mbere cya Pasika. Mu rupfu no mu izuka rye yatugaragarije urukundo n’impuhwe ze nk’uko twabihimbaje ku cyumweru cya kabiri cya Pasika. Yavanye abamwemera mu mwijima, mu bwoba, mu gucika intege no mu kwiheba nk’uko yabigenjereje abigishwa ba Emawusi. Ibyo na byo twabihimbaje ku cyumweru cya gatatu cya Pasika. Kuri iki cyumweru aratwereka ko ari Umushumba mwiza. Ni Irembo ry’intama zinjira mu rugo ari rwo Kiliziya. Ni irembo twese ababatijwe twinjiriramo kuko ku bwa Batisimu dupfana na we tukazukana na We. Ni ngombwa ko twemera guhamagarwa mu mazina yacu, tukitaba, tukugururirwa, tukinjira, tugakizwa. Twigira ubwoba bwo kwinjira kuko atujya imbere tukamukurikira. Nitwemera kwinjira tuzamererwa neza kandi twishyire twizane. Ntitugomba gushidikanya ko utubereye Irembo n’Umushumba ari Umutegetsi n’Umukiza. Ni Umucunguzi n’Umucamanza utabera. Yemera guhara ubugingo bwe kubera intama ze.

Kugira ngo twinjire, twishyire twizane hari ibyo dusabwa gukora:

Mu isomo rya mbere turasabwa: kwisubiraho, kwibuka amasezerano yacu ya Batisimu, kwakira imbabazi z’ibyaha byacu, kwirokora, kwitandukanya n’ikibi no guhabwa ingabire ya Roho Mutagatifu.

Iyo ngabire ya Roho Mutagatifu ni yo uhagarariye Umushumba mwiza hano ku isi Papa Fransisiko yongera gushimangira akatwereka ko itanga uguhamagarwa kutihugiraho. Bityo ari ubushyo n’abashumba bakunga ubumwe mu murimo w’iyogezabutumwa. Ni yo mpamvu mu rwandiko yageneye Kiliziya kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana ku ncuro ya 54 ashimangira ko Roho Mutagatifu ari We utuyobora MU BUTUMWA.  Ku buryo bwihariye agatinda ku muhamagaro w’umukristu mu iyogezabutumwa.

Umushumba wa Kiliziya atwibutsa ko nk’uko Yezu yasizwe amavuta na Roho Mutagatifu kugira ngo yoherezwe mu butumwa ni na ko natwe ababatijwe twambitswe izo mbaraga kugira ngo dushyire abakene Inkuru nziza, dutangarize imbohe ko zibohowe, abapfukiranwaga ko babohowe, impumyi ko zihumutse kandi twamamaze impuhwe(Lk 4,18-19). Yifashishije Ivanjili ya Luka (Lk 24,13-35), Umushumba wa Kiliziya atwereka ko mu rugendo rw’Iyogezabutumwa Yezu Umushumba mwiza agendana natwe, aganira natwe,ahumekana natwe kandi agakorana natwe.

Umushumba wa Kiliziya kandi ashimangira ko imbuto umwogezabutumwa abiba Yezu ubwe ari We utuma zimera, zigakura kandi zikera twasinzira cyangwa twaba maso, haba nijoro cyangwa kunywa(Mk 4,26-27). Ngicyo icyizere cy’umwogezabutumwa wuzuye imbaraga za Roho Mutagatifu.

Hari n’ibyo tugomba kwirinda:

Bavandimwe kuri iki cyumweru cy’Umushumba mwiza, Nyirigikumba, Nyirubushyo, Umushumba mwiza adusaba kwirinda imyitwarire y’umujura: kwiba, kwica no kurimbura. Kuko nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisiko abyibutsa mu rwandiko yatugeneye atwibutsa ko n’ubwo umuntu agira ubushake bwiza, ashobora kugwa mu gishuko cyo gushaka gutegeka, gushaka abayoboke ku ngufu cyangwa kumva ibye ari ibyo byiza ntiyihanganire iby’abandi. Tugomba rero gutsinda igishuko cyo kumva twahorana intsinzi n’ububasha. Gutsinda igishuko cyo kwibanda cyane ku nzego n’ubuyobozi no kumva umuntu ashaka kwigarurira abandi aho gushaka kubafasha.  Ariko na none ntitugomba kugwa mu gishuko cyo gucika intege ahubwo dukomeze gusaba Nyagasani ngo yohereze abakozi benshi kandi beza mu murima We.

Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa aduhakirwe!

Padri Théoneste NZAYISENGA

PARUWASI YA Muhato

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho