Kristu ni We bumwe bw’abemera

Inyigisho yo ku masomo matagatifu yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XXIX gisanzwe, ku wa 24 Ukwakira 2020

Amasomo: Ef 4,7-16; Zab 122 (121); Lk 13,1-9

Bavandimwe, ejo ku wa gatanu, Pawulo mutagatifu yatwibukije ko abakristu twemera Imana kuko twanahawe Batisimu imwe, muri Kiliziya imwe bityo ko twese twa-gombye guhamya no kwamamaza ukwemere kumwe dukomora kuri Nyagasani Yezu Kristu umwe. Koko rero, ubumwe muri Kiliziya burakenewe cyane. Nyamara, kuba umwe ntibisobanuye ko abemera bagomba gutekereza kimwe, kurya bimwe, kugenda kimwe, kubaho kimwe no gikora kimwe cyangwa bimwe. Kiliziya yamamaza ubumwe mu bwuzuzanye bw’ingabire zinyuranye.

Pawulo abihamya agira ati: “Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye”. Muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi kandi biruzuzanya. Imirimo mitagatifu ni myinshi. Nta wakwiriye kwigira kamara, ntasimburwa cyangwa imburamumaro muri Kiliziya kandi yarabatijwe. Nta n’uwagakwiriye kuvuga ngo byose bihwane kandi bibe bimwe ku bantu bose muri Kiliziya: ingero: bose babahe ubupadiri ndetse n’abagore babubahe; bose bashake abagore cyangwa abagabo niho ibintu bizatungana, bose bajye basama inda bayitware bumve uko iryana (n’abagabo),…ingero ni nyinshi ziyobye kandi ziyobya abantu zumvikanisha nabi ubumwe Kristu yashatse.

Kristu yashatse ko muri Kiliziya ye haba ubumwe bushingiye ku bwuzuzanye bw’ingabire zinyuranye. Bamwe Kristu yabahaye kuba Intumwa, abandi abaha kuba abashumba, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abigisha. Imana yatunganyije abatagatifujwe ngo buzuzanye mu ngabire zinyuranye kandi bunge ubumwe muri Yo ubwayo.

Bimwe mu bibangamira ubumwe ni ukuba hari abakwiyumvisha ko abatameze nka bo atari abantu buzuye. Ubumwe bubangamirwa kandi no kwiyumvisha ko umuntu runaka ari we kamara, ko ari we ushobora byose, ko adahari byose byapfa. Ubumwe bw’abemera bushingiye mu bunyurane bw’ingabire, ubutumwa n’imirimo byose bikagira umutwe ari we Kristu. Kristu ni we sanganiro n’Umutwe w’ingabire zose Imana Data yahaye muntu.

Yezu Kristu natwiyoborere aduhe kuba umwe muri We, dukoreshe neza ingabire twahawe. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho