Kristu, Pasika yacu yatwinjije muri Kamere Mana

  1. Inyigisho ku masomo matagatifu y’Icyumweru cya V cya Pasika, 02 Gicurasi 2021.

Amasomo: Intu 9,26-31; Zab 22 (21), 26-27b, 28-29,31-32; 1 Yh 3, 18-24; Yh 15, 1-8

Kristu, Pasika yacu yaduhaye kugira uruhare ku ikuzo rye

Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru cya V cya Pasika iratwereka impuhwe z’ikirenga twagiriwe: Imana Data yemeye ko tugira uruhare kuri kamere-mana yayo tubikesha kunga ubumwe na Kristu. Aha ni ho hashingiye umukiro wacu abantu kuko nitwunga ubumwe na Kristu mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, ibyo Data atungisha iteka Mwana, natwe ni byo bizatubeshaho. Muri make, ubuzima bw’Imana Data butemba iteka muri Mwana, Yezu Kristu bukamuha kamere, kuba no kubaho nibwo natwe buzadutembamo, butubesheho neza neza nk’uko bubeshejeho iteka Mwana. Ni byo Yezu atubwira mu Ivanjili agira ati:

Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe….Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami…Muri Kristu, twabonye umwanya uhoraho mu Mana Data. Bitewe n’izuka rya Kristu, ubu rwose ntiwavuga Imana, utavuze muntu; ntiwanavuga muntu utavuze Imana. Ni byo Yezu asubiyemo mu Ivanjili agira ati: Data ni umuhinzi w’umuzabibu; Ni njye muzabibu. Umuzabibu ni Mwana: Yezu Kristu; abantu bakaba amashami. Ubuzima bw’ishami ni ukuba riri ku giti cyaryo kikifitemo ubuzima. Ubuzima bwa muntu bushingiye ku kuba buri muri Kristu we Giti kizima kandi nyabuzima “cyateretswe” n’Imana Data, kikaba kitarumushijwe n’ububabare n’urupfu, ahubwo ni we “Giti nyabuzima” cyazukiye gutanga ubuzima busagambye ku bemera (Reba Yh 15). Mutagatifu Atanazi ati: Dusingize Imana Data kuko muri Yezu Kristu, yigize umuntu, isangira natwe kamere n’imibereho bya muntu kugira ngo natwe ba nyagupfa twunamurwe kandi dukuzwe tugira uruhare kuri kamere Mana y’Imana.

Uri muri Kristu wazutse, niyere imbuto za Pasika

Byaba bitumvikana na busa ukuntu umuhinzi yabiba imbuto nziza y’umuzabibu, igiti kikamera kandi kigakura neza, nta burwayi na mba kifitemo, nyamara amashami yacyo ntiyegere yera imbuto! Ntibibaho. Niba amashami nta mbuto yigera atanga, ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko igiti cyaba kirwaye cyangwa se ko umubibyi yabibye imbuto mbi! Tubihuze n’ibyanditswe bitagatifu: Imana, yo mubibyi ni Nyirubutagatifu ikaba n’isoko y’ubutungane (cf. Iz 6,3). Nyirubutagatifu ni we Se wa Yezu Kristu Intungane y’Imana (cf. Lk 1,35: “Ugiye kuvuka azaba Intungane kandi azitwa Umwana w’Imana”. Muri Yohani 6,69, Petero ahamiriza Yezu ati: “Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana”). Yezu utunganye ni we wigereranya n’umuzabibu.

Niba twebwe  abiyita abakristu dutewe ishema no kwitwa amashami ya Kristu, nitwere imbuto z’ubutungane. Nitwere imbuto nziza kuko aho twabibwe na Batisimu ni heza, ni ahatagatifu rwose: Ni mu Butatu Butagatifu. Bityo rero, tuzarangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu kuko twuhirwa ubuzima bwiza kandi butagatifu, buhoraho iteka. Dore zimwe mu mbuto za Roho Mutagatifu zigomba kugenda ziranga abari muri Kristu: “ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Gal 5,22-23).

Bimwe mu byo uri muri Kristu wazutse agomba kwirinda

Utewe ishema no kuba uwa Kristu niyirinde amagambo atagira ibikorwa bizima biyaherekeza cyangwa biyahamya. Mu Ibaruwa ye ya mbere, Yohani ati: “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana”. Umukristu nyakuri yirinda kuba uw’amagambo ahubwo agaharanira kuba uw’Ijambo. Ntavugaguzwa bimwe byo kwemeza, kubaka izina, gutera igipindi na za siyasa zidashingiye ku bikorwa no mu kuri. Umukristu igihe ahamije Kristu n’ubuzima bwe buhamanya n’urukundo n’ukuri nibwo aba avuze irizima. Mutagatifu Pawulo wa VI yagize ati: Isi ya none ntikeneye cyane abogezabutumwa b’akarimi keza, ahubwo ikeneye cyane abahamya Kristu mu mvugo n’ingiro byiza.

Kuba umukristu ni uguhamya Yezu nka Pawulo

Sawuli waje guhinduka akaba Pawulo yahindutse ahindutse maze ahamya Kristu ashize amanga. Nta handi akura imbaraga zo guhamya Kristu uretse mu kuba umwigishwa w’indahemuka wa Kristu. Ngo bose babanje gutinya Paulo kuko batemeraga ko ari umwigishwa koko wa Kristu! Hari benshi basa n’abavuga ibyiza, n’akarimi karyohereye, byongeye bakitwaza izina rya Yezu cyangwa bagashyiramo n’imwe mu mirongo ya Bibiliya ariko atari abigishwa be! Pawulo, we yahamije ko ari Umwigishwa koko wa Kristu yemera kunga ubumwe n’Intumwa, Abashumba ba Kiliziya. Kuvuga rumwe na Kiliziya no kwamamaza Yezu ushize amanga ni byo bihamya ko uri uwa Kristu. Ntiwaba uwa Kristu urwanya Kiliziya, uronda amoko, utoteza abemera, ucamo abantu ibe. Uwa Kristu yunga abantu hagati yabo kandi akabunga n’Imana.

Uwa Kristu ntiyivuga ibigwi ahubwo mu mvugo n’ingiro ahamya ibigwi by’Imana mu bantu bose atavanguye. Pawulo yahamije urukundo rw’Imana mu bayahudi bene wabo ariko nyiyacogozwa n’uko bamuhigaga ngo bamwice. Uwakiriye ubuzima bw’ijuru, ni ukuvuga ubwa Kristu Pasika y’abemera, ntiyacecekeshwa n’ibyicisho by’abacungira gusa ku buzima buhita bw’iyi isi. Pawulo wari uzi ubuzima bwa Kristu yifitemo yakomeje guhamya Kristu wazutse nta cyo yishisha.

Nihasingizwe Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose

Nihasingizwe Yezu Kristu we udutora akaduha kugira uruhare kuri kamere Mana ye no ku bugingo bw’iteka yihariye. Dusabe Imana imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo turambe muri Kristu, dushore imizi muri we niho tuzera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabire n’abakristu bataye, bagatakara, bakigira nk’amashami yahagutse ku giti akumirana! Turacyari mu gihe cy’imbabazi: ayo mashami ntapfushe ubusa aya mahirwe yo kuba yagarukira Imana, agasubira muri Kristu maze akongera kwera imbuto muri We kandi ku bwe. Nyagasani Yezu abane na mwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA