Kristu Umwami, ganza nyakuganza !

Kristu Umwami w'abantu
Kristu Umwami w'abantu

Inyigisho yo ku cyumweru cya Kristu Umwami, C, 2013

[Yatambutse bwa mbere: Ku ya 24 Ugushyingo 2013 ]

Turahimbaza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami, umunsi usoza umwaka wa Liturujiya kuko ku cyumweru gitaha tuzinjira mu gihe cya Adventi. Umwaka wose tuba twarahimbaje amabanga y’ibanze y’Ingoma ya Kristu tuzirikana ibyo yavuze n’ibyo yakoze igihe yari hano ku isi. Tuzirikana ko yatumye abigishwa kwamamaze Inkuru Nziza ye mu bihe byose n’ahantu hose.

Kristu ni Umwami watubambiwe

Guhimbaza Kristu Umwami bivuze guhimbaza ubwami bwe. Ivanjili y’iki cyumweru iratwereka neza uko tugomba kumva ubwami bwa Yezu. Ngo “ hejuru ye hari handitse ngo itangazo ngo uyu ni umwami w’Abayahudi “(Lk 23,38). Mbega ubwami!

Abyandika ku musaraba Pilato yabaye umuhanuzi n’umuhamya w’ibya Yezu atabizi. We yuzuzaga amategeko kuko umuntu wese wacirirwaga urubanza bagombaga kwandika ikirego cyamuhamye. Kubera gutinya abayahudi Pilato yemeye gutanga Yezu, bityo ashakisha n’ibyo yandikaho, ahera rero ku cyaha bari bamuhimbiye “ Yigize umwami“. Uko yabyanditse ubwabyo ntacyo byari bitwaye Abaromani, ahubwo byari igisebo ku Bayahudi. Kuko yari umwami w’Abayahudi. Abayahudi bemeraga ko Umwami wabo ari Imana. Na Kayizari ntibamwemeraga ku buryo nuwafatanyaga n’ubutegetsi bwe urugero nk’abasoresha yafatwaga nk’umunyabyaha ukomeye. Gutangaza ko Yezu ari “Umwami w’Abayahudi“ ni ugutangaza ko ari Imana y’Abayahudi kandi ni byo koko.

Ikindi nuko Yezu yari yasuzuguwe . Kubambwa ku musaraba ni cyo gihano gisuzuguritse cyariho. Bagisaba ntibari bazi ibyo Pilato yari bwandike, ni igisebo ku Bayahudi kuba umwami wabo yari yasuzuguritse na bo bari basuzuguwe.

Yohani atubwirako kubera iryo pfunwe ryo gusangira na Yezu gusuzugurwa, abatware b’abaherezabitambo bagiye gusaba Pilato guhindura iryo tangazo (Yh 19, 21-22).Icyari igisebo ku Bayahudi ni ishema ku bakristu nitugire ishema ryo gusangira naYezu Umusaraba, ngo tubihishe dushake kwandikisha ibindi.

Yezu uranyibuke

Uretse abakwenaga Yezu bamwereka ko nta bubasha afite, hari n’abandi babiri bari babambanywe nawe. Umwe amukwena yibaza impamvu atikiza ngo na bo abakize.

Undi n’ubwo yari umunyabyaha yari azi Yezu uwo ari we kandi yemera ko hirya y’ubu buzima hari ubundi, yemera ko Yezu ari Umwami usumba bose kuko ategeka no hirya y’ubu buzima. Mu magambo make yicuza ibyaha bye ahamya ukwemera kwe kanda asaba icy’ingenzi: kuba hamwe na Yezu.Turi abanyabyaha ariko Yezu aratubabarira akadukiza iyo tubimusabye tukanga ibyaha byacu.

Ubwami bwa Yezu buganze mu mitima

Yezu ubwe yasubije Pilato, igihe amubajije niba ari umwami, ko ari mwami ariko ingoma ye atari iyo kuri iyi si. Umusaraba ni irembo ritwinjiza muri iyo ngoma itari iyo ku isi. “Ku musaraba ibyo ku isi n’ibyo mu ijuru byarahoberanye”.

Mu mateka y’isi abantu batagira ingano barapfuye bitangiye abami babo. Bakarwana barinda ubusugire bw’ibihugu byabo n’abami babo. Umwami duhimbaza uyu munsi si ko yabigenje ngo hagire abapfa barwanira ingoma ye ahubwo yapfiriye abe.

Icyo kinyuranyo n’ubwami bw’iyi si ni cyo giha ireme ridasanzwe ubwami bwa Yezu. Aho babonaga agasuzuguro no guta agaciro niho havuye umutsindo: ku Musaraba.

Nta handi Kristu ashaka kuganza hatari mu mitima yacu, si ku mazu yacu. Burya n’iyo buri rugo rwagira umusaraba munini ugaragarira bose; ku mihanda yose tukahashyira imisaraba, mu mashuri yose n’ahandi abantu bateranira tukahashyira imisaraba, ku mva zose tugashyiraho imisaraba, sibwo ingoma ya Kristu yakwamamara iwacu. Aho Kristu ashaka kwimika ubwami bwe ni mu mitima y’abamwemera.

Dusabirane ngo mu mwaka mushya dutangiye Kristu azaganze mu mitima ya benshi maze amahoro ye aganze mu mitima yacu, dukuze Imana umubyeyi mu byishimo bya Roho.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho