Kristu yatsinze urupfu, atsinda icyaha na shitani

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CYA PASIKA, KUWA 04 GICURASI 2014

 

AMASOMO : Intu 2,14.22b-33 ; Zab 15,1-2a.5,7-8,9-10,2b.11; 1Pet 1,17-21; Lk 24,13-35.

Bavandimwe bana b’Imana, Kristu Yezu akuzwe!

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya gatatu cya Pasika Kiliziya Ntagatifu Umubyeyi wacu yaduteguriye amasomo matagatifu akomeza kudufasha kuzirikana no gucengera neza iyobera rya Pasika.

Uhoraho Imana ntazatererana ubugigo bwanjye.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa twumvise ukuntu Intumwa ziyobowe na Petero zivuga zishize amanga ibyerekeye Yezu Kristu. Ziramamaza ibikorwa bye muri rubanda kandi zikanamamaza rya yobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo n’uko Nyagasani Imana yamukoresheje ibitangaza mu bantu. Ni byo koko Nyagasani Yezu yaje mu nsi kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo buhoraho. Yezu Kristu kugira ngo atugeze ku mukiro wuzuye byari ngombwa ngo apfe. Intumwa zirabihamya, zikanagaragaza uburyo yapfuye urw’abagome kandi we ari intungane. Abamwishe bakomeje kugira ubwoba kubera ingaruka z’icyaha bari bakoze bamena amaraso y’intungane (inzirakarengane). Nyamara ikibabaje ni uko bo badashaka guhinduka ngo bamwemere kandi na bo yarabapfiriye.

Yezu Kristu wapfuye akazukira ku dukiza ni We twizihiza muri iyi minsi ya Pasika. Koko nk’uko twabiririmbiwe mu gitaramo cya Pasika igihe baririmbiraga itara rya Pasika, kuvuka ntacyo biba byaratumariye iyo tutagira amahirwe yo gucungurwa. Icyaha cyahanaguwe n’urupfu n’izuka bya Kristu. Ni amahirwe akomeye kuri twe abana b’Imana kuko urupfu n’icyaha byatsiratsijwe burundu. Ni koko Imana ntiyari kwemera ko urupfu ruherana Umwana wa yo. Natwe muri batisimu duhinduka abana bayo yihitiyemo, umuryango watoranyijwe, ibiremwa bishya, ni yo mpamvu atazatererana ubugingo bwacu mu kuzimu, ahubwo azakomeza kutwereka inzira ze kandi atwuzuzemo ibyishimo, atwereke n’uruhanga rwe.

Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Isiraheli

Mu Ivanjili ntagatifu y’uyu munsi, baratubwira inkuru y’abigishwa babiri bari mu rugendo bagana Emawusi, iyo urebye neza usanga bari bihebye kubera urupfu rw’uwo bari barakurikiye, baremeye, Yezu w’i Nazareti. Mu kiganiro bagiranaga na Yezu bataramumenya, bagaragaje impungenge zikomeye zatumye biheba. Biragaragara ko batasobanukiwe kandi ko batari biyumvisha iyobera ry’izuka rya Nyagasani.

Nyagasani Yezu kugira ngo ahugure ubwenge bwa bo, araje afatanya na bo urugendo, niko kubabaza ibibateye agahinda. Aba bigishwa ntagushidikanya bahereye ko bavuga uwo Yezu ari we. Imiterere ye, ndetse n’uburyo yabayeho mu nsi: baravuga iby’urupfu rwe ariko bakavuga n’uburyo batangarijwe na bamwe muri bo ko yazutse; ko ari muzima. Ikigaragara ni uko n’ubwo batari bazi uwo babwira, bamutanzeho ubuhamya nyabwo kandi bw’ukuri. Yezu akunda abantu kandi ahora ashaka kubakomeza no kubahumuriza ngo bakomere. Araje rwagati mu bigishwa be kugira ngo abamare impungenge batewe no kuba amaze iminsi itatu apfuye. Nyamara koko nk’uko yari yarabibabwiye ntiyagombaga guheranwa n’urupfu kuko rutamufiteho ububasha ahubwo Yararutsinze.

Yezu yatsinze urupfu, icyaha na shitani

Urupfu, icyaha na shitani ntibitana kuko byose bikomoka hamwe kandi bikora bimwe. Yezu Kristu wazukiye gukiza mwene muntu. Mu Ivanjili, twumvise uburyo We mu kwibwira no kwigaragariza aba bigishwa bari mu nzira bajya Emawusi yabanje kubatonganyiriza ukutemara kwabo, anababwira ko ibyabaye kuri Kristu byari ngombwa, kugira ngo abone kwinjira mu ikuzo rye.

Bavandimwe, ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri We hari umukiro, hakaba n’ubugingo n’izuka ryacu. Ibi ni byo twizihiza muri iyi minsi ya Pasika. Aha niho hari insinzi yacu kuko Yezu mu kuduha ubuzima yabanje gutsinda icyabutuvutsa cyose: urupfu, icyaha na shitani. Ubu turi abana burumuri kandi urupfu ntirukidufiteho ububasha kuko rwatsinzwe burundu.

Gumana natwe Nyagasani

Bavandimwe, kugumana na Nyagasani Yezu Kristu ntako bisa, kandi ni na cyo cyiza kiruta ibindi byose kuko nkuko Yezu ubwe yabibwiye Marita mu gihe yari ahihibikanyijwe na byinshi naho Mariya yakomeje kumutega amatwi kandi yishimiye no kumuba iruhande, niwo mugabane udateze kuzatwamburwa (Soma Lk 10,38-42). Mu bukristu bwacu duhamagarirwa kwibanira n’iyaturemye. Kubana na Yezu Kristu biturinda ubuyoboke bwose twagira kuri shitani yo yatsinzwe. Kubana na Yezu bidufasha kumumenya, kumukunda, kumwizera no kumwemera kandi tukanashishikarira ku mwamamaza. Iyo wemera, wizera kandi ukunda Yezu uhora ushishikariye gusa na We. Yezu nawe araguhindura akaguha isura Ye ugakomeza no kubera abandi urumuri.

Amaso yabo arahumuka noneho baramumenya

Bavandimwe, aba bigishwa bajyaga Emawusi babonye igitangaza gikomeye kuko Nyagasani yabiyeretse mu buryo batari biteguye. Bamumenye basangira. Nyagasani Yezu arashaka kumara impungenge aba bigishwa kuko bazi ko yaheranwe n’urupfu. Nyamara We yararutsinze none aranabiyereka ngo boye kugira ubwoba. Nyagasani Yezu wazutse atwiyereka uko ashaka n’igihe ashakiye, ariko mu Isakaramentu ry’Ukaistiya, ryo ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, Umubiri We n’Amaraso Ye mu bimenyetso by’umugati na divayi akatubera icyarimwe igitambo ifunguro n’inshuti tubana, atwiyereka wese ari muzima.

Aba bigishwa bari bagendanye na Yezu igihe kirekire, ariko bataramumenya. Bamumenye ubwo yari yicaranye na bo kumeza amaze kwemera gusangira na bo, nuko afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. Bavandimwe tujye twemera kandi tuzirikane ko igihe cyose duteze amatwi ijambo ry’Imana kandi tugasangira Ukaristiya Ntagatifu Yezu aba ari hagati yacu. Bituma tumumenya maze natwe ibinezaneza bikaturenga tukavuga nk’aba bigishwa tuti:”Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga, adusobanurira ibyanditswe!” Yezu ahora yishimiye kandi ashishikajwe no kudufasha ngo tumukomereho.

Yezu wazutse akiyereka Intumwa ze kugeza zumvise ko ibyanditswe n’abahanuzi byagombaga gusohora, uyu munsi natwe aratwiyereka. Intumwa nizo zafashe iya mbere mu kumenya ko Nyagasani Yezu yazutse. Ubu ni njye, ni wowe wamenye ko Nyagasani Yezu yazutse akaniyerekana. Ese twakora iki ngo uyu Mwami waducunguye, wadutsindiye urupfu, icyaha na Shitani yogere hose? Nta kindi ni ugufata nzira, tukayihata ibirenge hanyuma tukamwamamaza.Turahera mu rugo aho dutuye, mu bo dukorana, tubana, mu muryango-remezo n’ahandi hose dushobora kugera. Turasabwa kudakangwa n’abatugirira nabi kuko n’Intumwa ziyemeje kubabara kandi ziniyemeza gutotezwa kuko zari zizeye ibihembo by’ubuzima buhoraho iteka. Turasabwa kumenyesha bose nk’izi ntumwa Inkuru Nziza y’umukiro Nyagasani Yezu yatuzaniye.

Twarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu

Nyagasani Yezu aradukunda kandi urukundo adukunda rutambutse urundi rwose rushobora kubaho. Amaraso Ye yameneye ku musaraba niyo yadukijije. Ntabwo twakijijwe n’ibintu bihita byo kuri iyi si. Ni koko Nyagasani ntajya ahinduka. Nyamara ibindi twiringira byose birahinduka: abantu, ibintu byose birahinduka kandi bikanaduhinduka.

Umuririmbyi wa Zaburi aragira ati: “Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze; kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana” (Zab 15,9-10). Ni koko Nyagasani We watsinze urupfu, icyaha na shitani ntiyakwemera twe abo yiremeye mu bwiza bwe du heranwa n’urupfu ahubwo tuzabaho. “Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho”(Zab 117, 17).

Bavandimwe, amaraso ya Kristu yaducunguye yaduhaye imbaraga n’ububasha ku mukiro w’ubugingo buhoraho iteka. Twe turasabwa kumwemera gusa, ahasigaye ibindi akabidukorera, dutere intambwe imwe gusa tumusanga aduterere izindi mirongo urwenda n’icyenda zisigaye. Nidufate imitwaro yacu twe turushye kandi turemarewe tumusange aturuhure kuko agira umutima woroshya. We mukiro wacu akaba n’agakiza kacu ni tumuhungireho tumwereke ubuzima bwacu, tumubwire abataramumenya ngo nabo bamumenye kandi bamuyoboke. Ntitukishyire mu ngorane kandi Kristu byose yarabitwishyuriye, ahubwo dukere kumukurikira maze turonke ubuzima buhoraho kuko ni cyo cyamuzanye mu nsi ngo turonke ubwo buzima buhoraho iteka.

Yezu wazutse arashaka ko nta n’umwe uzimira, ahubwo twese dufatane urunana dutaguze tumusanga ni We mahoro yacu, ni We buzima bwacu.

Mukomeze mugire Pasika nziza!

Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA

Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho