Kristu Yezu, isoko y’ubucungurwe bw’iteka

ABUMVIRA KRISTU YEZU BOSE ABAVIRAMO ISOKO Y’UBUCUNGURWE BW’ITEKA. 

Ku wa mbere w’icya 2 Gisanzwe A,16 Mutarama 2017

AMASOMO:

Heb 5, 1-10

Zab 110(109)

Mk 2, 18-22

Yezu Kristu akuzwe!

Nyagasani Yezu Kristu waturokoje urupfu rwe, Nyagani Yezu Kristu Umuherezabitambo mukuru wo mu kiciro cya Malekisedeki, Nyagasani Yezu Kristu uduha Divayi nshya itubuganizamo ubuzima bushya, aje adusanga mu ijambo rye kugira ngo  uyu munsi akomeze aduhugure, aduhumure aduhumurize, aduhe amahoro.

Mu isomo rya mbere rero Nyagasani Yezu Kristu aragereranywa na Malekisedeki Umusaserdoti mukuru Abrahamu yatuye amaturo. Umusaserdoti mukuru Yezu Kristu watanze ubugingo bwe kugira ngo imbaga y’abantu ayiyobore kuri Se. Nk’uko bazakomeza kubisobanura rero ubusaserdoti bwa Nyagasani Yezu Kristu ntibusanzwe ugereranyije n’ubusaserdoti bwariho mbere y’Ukwigira umuntu kwe. Mu gihe bo baherezaga amaturo bahongerera ibyaha byabo kandi amaturo bahereje akaba ari amaturo yandi atagize aho ahurira n’ubuzima bwabo, Yezu Kristu We yarituye we ubwe. “Mu gihe cy’imibereho ye yose yo ku isi, ni We wasengega atakamba mu miborogo n’amarira abitura uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana”. Ubuzima bwe bwose yarabutuye, asukura abantu abakingurira amarembo urupfu rwari rwarakinze bitewe n’icyaha. “Ibyo yababaye byamwigishije kumvira. Maze aho amariye kuba intagereranywa abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka”.

Yezu Kristu rero umusaserdoti mukuru abemeye bose  ko abayobora, abaganisha mu mukiro rwose. Kuko afite ibyangombwa byose byo guha abagiye gukora urugendo rugana ijuru kugira ngo bagereyo amahoro. Abamwumvira abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka, We Muherezabitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki, abamwemera bose abahindura ituro rinogeye Se bagakira icyaha n’urupfu. Twumve neza aho umukiro uri. Ni muri Yezu Kristu mu kanwa ke, ijambo rye. Yezu Kristu Divayi nshya itagomba gushyirwa mu masaho ashaje. Yezu Kristu Isezerano Rishya.

Akenshi rero kubera kutumva ko Yezu Kristu ari we “Divayi Nshya” igomba kunywererwa mu masaho mashya, hari igihe usanga tuvanga ibintu nka bariya nyine bo mu Ivanjili bamubaza bati “kuki ibigishwa bawe badasiba.” Yezu Kristu igisubizo yabahaye arangiza agira ati: “Nta n’ushyira Divayi nshya mumasaho ashaje, kuko  Divayi yasandaza amasaho maze divayi ikameneka n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi Divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya” Ngiyo imigambi mishya. Rero kubyumva akenshi biratugora. Ariko duhuje iyi Vanjili na ririya somo aho batubwira bati: “Abumvira Yezu Kristu bose abayobora mu bucungurwe bw’iteka, abaronkera ubucungurwe bw’iteka”. Ubwo nyine ni Yezu Kristu tugomba gutega amatwi.

Hariho abantu Akenshi bafite inyigisho zishingiye ku isezerano rya kera atari ukuvuga isezerano ryose, kuko na Kiliziya iryemera nk’integuza ya Yezu, ahubwo bo bagafata imirongo imwe yaryo  bakayitandukanya n’ukuri ryo ubwaryo riri ryo, maze ugasanga ni yo bahinduye inyigisho zabo. Ubwo ndavuga nk’abantu bamwe bavuga isabato. Bati: “Utubahirije isabato ntazakandagira mu ijuru”.

Jyewe akenshi kuko nakunze guhura na bo narababajije nti: “Nyereka ahantu Yezu avuga ko tugomba kubahiriza isabato, ku buryo Yezu yabigize inyigisho ye? Ntaho nta na hamwe, ahubwo Yezu ajya kuvuga aravuga ati: “Mbahaye itegeko rishya, ni mukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa bange ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13,34-35). Iriya Divayi nshya rero ni urwo rukundo Yezu abuganiza mu mitima yacu. Iyo Divayi ishushanya kandi  ubuzima bwa Yezu ubwabwo, Yezu watanze ubuzima bwe kugira ngo abe ifunguro riha abantu ubugingo bw’iteka. Agahamagarira abe na bo kwitanga. “Nimukundane nk’uko nabakunze”. Ni nde se wakwinjira muri uwo murongo maze agacirwa urubanza?

Abo ngabo na none bubahiriza isabato, umuntu ashobora kubabaza ati: “Ariko se kuki mutanigenyesha kandi na ryo ryari itegeko mu isezerano rya Kera (Abalevi 12,2)?” Ntabwo bakubonera igisubizo kizima.

Noneho muri iyi minsi hari abandi  nyine nka bariya Bafarizayi, bahinduye gusiba kurya itegeko risumba ayandi. Ku buryo hari abantu badatinya kuvuga bati: “Ikibazo cya mbere Kiliziya  Gatolika ifite ni uko abantu batagisiba!” Iyo ni inyigisho ishaje igihe cy’inyigisho nk’iyo cyararangiye. Kuko  uyu munsi Yezu aravuga ati: “Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho maze divayi ikameneka n’amasaho agapfa ubusa!”. Ushobora kwibwira ko urimo ukora ibintu bifite akamaro kandi urimo wiyicira ubusa gusa. Kubera ko utamenye icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu muri Yezu Kristu abahawe Roho Mutagatifu, ingabire y’ubushishozi ni ingenzi cyane. Ntabwo umuntu agomba gukora ibintu abonye ibyo ari byo byose mu nzira y’umukiro. Ukora icyo ugomba gukora ukagikorera igihe ugomba kugikorera. Umuntu rero wumva we ko gusiba ari byo bimuyoboye ku mukiro, icyo kintu arimo aragikorera mu gihe kitari icyacyo.

 Mbere y’uko Yezu Kristu aza byari bifite agaciro mu rwego rwo kumwitegura, ariko Umukwe aho ahisesekariye, yakinguje amarembo umubiri We, nta wundi asaba kugira ngo atange umubiri we ango amarembo y’ijuru akingurwe. Byose tukabihabwa ku buntu kuko twamwemeye. Kumwumvira: nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze. Muri abo bose bitwaje ibyo maze kuvuga nta n’umwe wavuga ngo iryo tegeko we yararikurikije rwose yumva akunze abantu bose nk’uko Yezu yabakunze, ariko abona ntibihagije ati: “Nsanga ngomba no kongeraho kwibabaza rwose umubiri wange nkawubabaza” Ariko se ni uko biteye? Ahubwo se  ko usanga iyo urwo rukundo rwatunaniye dushaka guhungira mu mihango idafite agaciro! Na Yezu aho kugira ngo tumurangamire ugasanga turireba ubwacu n’imihango tugomba gukora!

Nyagsani Yezu Kristu rero aduhe Ingabire y’Ubushishozi maze tumenye icyo We adushakaho kandi tugikore, aho kugira ngo twebwe twikorere ibyo dutekereza cyangwa se dufate imirongo yo muri Bibiliya tuyisobobanurire uko tubyumva dukurikije umurongo twebwe dushaka guha ubuzima bwacu cyangwa se ubw’abandi, aho kurangamira Yezu Kristu Rukundo ruhindura ubuzima bwacu. Duhinduke twebwe ubwacu urukundo, duhinduke twebwe ubwacu divayi abandi banywa kugira ngo baronke ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu.

Gutanga ubuzima kugira ngo bubere abandi ifunguro muri Yezu Kristu, bisobanura guhinduka urukundo. Urukundo rwitanga, rubabarira byose, rwihangana! Nk’uko Pawulo Intumwa arudusobanurira.

Kubw’amasengesho ya Bikira Mariya Roho Mutagatifu natumanukireho, aduhe kurangamira Yezu Kristu no kumubera abahamya uko bikwiye.

Padri Jérémie Habyarimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho