Ku bwa Yezu Kristu impuhwe zigomba kurenga amategeko

Tuzirikane ku ijambo ry’Imana mu nyigisho yo kuri  iki cyumweru cya 15 C, gisanzwe

Ku wa 10 Nyakanga 2016

Amasomo:  Ivug 30, 9b-14, Zab 68, 14.17,30.31.33-34.36-37; Kol  1, 15-20; Lk 10, 25-37.
Bakristu nshuti z’Imana na mwe bantu b’umutima mwiza, amasomo y’iki cyumweru aragaruka ku ngingo y’ingenzi mu buzima bwa gikristu, kubaha no gukurikiza amategeko y’Imana. Uyu munsi ku buryo bw’umwihariko ijambo ry’Imana ributsa buri wese ko urukundo n’impuhwe ari inkingi ikomeye mu kubahiriza amategeko y’Imana.

Mu isomo rya mbere mu ijwi ry’umwanditsi w’igitabo cy’ivugururamategeko, kumvira Imana ni isoko y’imigisha, kwitabwaho no kugirirwa neza n’Imana. Ayo mategeko kandi ntari kure ya muntu ahubwo yanditse mu mutima we nyirizina. Koko rero cya kindi wifuza ko mugenzi wawe agukorera kandi kikaba gishimwa na bose, ngi cyo icyo nawe uhamagarirwa kumukorera kuko gihuje n’ugushaka kw’Imana. Itegeko ntirigomba kuba umutwaro ahubwo rigomba kwagura umutima w’urukundo n’impuhwe nk’uko Kristu abihamya mu ivanjili y’uyu munsi.

Ivanjili y’uyu munsi, Yezu Kristu arerekana ko amategeko atagomba gupfundikira umutima w’impuhwe buri wese yahawe! Hari bamwe bakurikiza amategeko buhumyi, nta gucenshura ngo barebe mu mfuruka zayo zose, maze bazibukire icyabangamira impuhwe n’urukundo. Urugero Yezu yatanze n’umuherezabitambo n’umulevi. Aba bagabo bombi birinze no kuterera akajijo ku muntu wari wahondaguwe, yabaye intere, mbese  ameze nk’umurambo. Kuba batarabikoze itegeko rya kiyahundi rirabarengera kuko byari bibujijwe gukora ku mupfu, mugiye bitegura Sabato kugira ngo batavaho bahumana, kandi koko bamuciyeho bagiye i Yeruzalemu mu mirimo ya Sabato! Gusa igitangaje ni uko ari abahanga mu by’Imana, bagombye kuba bari bazi ko icyo imana ishaka ari impuhwe mbere ya byose! Nyamara barabyirengangije.

Nshuti y’Imana ni kangahe wirengagiza gukora icyiza witwaje itegeko? Ni kangahe ubyinagaza mugenzi wawe witwaje ko itegeko rikurengera? Ni kangahe utora amategeko y’ivangura iyita ayo kurengera igice iki n’iki? Ni kangahe abantu bangizwa ubwonko hitwajwe itegeko? Ni bangahe se babangamirwa mu kwemera kwabo se hitwaje itegeko? 

Ku bwa Yezu Kristu impuhwe zigomba kurenga amategeko, zikaba arizo zigena icyerekezo cy’itegeko. Yezu yaduhaye urugero muri uyu Musamaritani wahagaritse urugendo rwe akabanza akita kuri uriya muntu wari wangijwe n’igico cy’amabandi. Umutima w’impuhwe watumye ava ku ndogobe ye, aca bugufi amwomora ibikomere akoresheje impamba ye, aramupfuka, amwuriza indogobe ye ajya kumucumbikishiriza ndetse yongeraho n’ingwate yo kumwitaho. Mbega urukundo ruhebuje!!! Urwo ni rwo Yezu Kristu asaba abe bose. Urukundo rwuje impuhwe rusumba amategeko yose igihe cyose ubuzima bwa muntu buri mu makuba.

Bakristu nshuti z’Imana na mwe bantu b’umutima mwiza iyi vanjili ikwiye kufasha kwikebuka: hari benshi birengagiza imbabare bitwaje ko nta gihe, ko baje batateguje, igisubizo kikaba kimwe “genda uzagaruke ejo” “nenda rudi”! Ukwiye kwishyira mu mwanya w’iyo mbabare: ese ari wowe wakwifuza ko abantu bagucaho batagutabaye kandi ubikeneye? Ndahamya igisubizo kuri mwese ari “oya”! None se kuki wirengagiza abandi kandi wowe utifuza ko hari uwakwirengagiza!? Ahao ni hari pfundi ry’urubanza rwawe. Nakugira inama yo guhinduka ikimara kumva iyi mpuruza, ugaharanira kwigana uriya munyasamariya!

Bakristu nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, icyampa ngo muri uyu mwaka wahariwe kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana, buri wese yiyumvishe ko nta tegeko na rimwe rigomba kwirengegiza umutima w’impuhwe n’urukundo, icyampa ngo buri wese yiyumvishe ko itegeko ry’urukundo rimuteyemo rigomba gufata umwanya w’ibanze mu bikorwa bye byose, icyampa ngo abemera bose barangwe n’impuhwe maze akarangane n’ubwikanyize bicike. Ariko se harabura iki? Harabura kwemera kuyobowe n’ikiganza cy’Imana! Harabura kwemera kuyobowe na Kristu We shusho y’Imana itagaragara! Harabura kwemera kwakira urumuri Kiliziya yohereza ibinyujije mu butumwa bwayo!

Buri wese rero ni afate umugambi wo guhindukirira Nyagasani, abumva bahagaze nabo bitonde kugira ngo batagwa maze umutima wuje impuhwe n’urukundo urange buri wese kandi abyishimire. Buri wese Uhoraho amwerekezeho ikiganza cye maze amuzahure kandi amuhe umugisha.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho