Ku bwa Yezu wazutse, noneho kwa Rupfu haragendwa

Gusabira abakristu bose bitabye Imana

Bavandimwe, umunsi umwe nyuma yo kwiyambaza no guhimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose (mu Rwanda uzahimbazwa ku cyumweru cya 31 gisanzwe, ku ya 04/11/2018) Kiliziya y’isi yose izirikana abayoboke bose bitabye Imana. Kiliziya ni umubyeyi wuje impuhwe n’urukundo, nta n’umwe yibagirwa bu bana bayo. Niyo mpamvu ihora itakambira Imana Nyirimpuhwe ngo yakire mu ihirwe ryayo, mu Ijuru abo bose badutanze kuva kuri iyi si bararanzwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Abapfuye, bari abavandimwe bacu, bene wacu, ababyeyi wacu, abaturanyi, abatugiriye neza, yewe n’abatugiriye nabi,…abo bose twasangiye gutura kuri iyi si nyamara bakadutanga kuyivaho, tubasabire! Tubafitiye umwenda ukomeye: uwo kubasabira ngo baruhukire mu mahoro ya Kristu.

Ariko se ibyo byo gusabira abapfuye bimaze iki?

Muri iyi si, hari benshi batekereza nk’ibipfamutima tubwirwa mu gitabo cy’Ubuhanga 3,1-9. Abo ni abibwira ko gusabira uwapfuye nta kamaro, ko upfuye aba arangije ake, ko n’aho twatura amasengesho menshi gute nta cyo Imana yahindura ku byamuranze! Bati: Imana izaducira urubanza ku bikorwa byacu gusa, nta cyo bimaze guta igihe usabira uwagiye! Iyo ni imyumvire y’abo Bibiliya yita ibipfamutima! Mu myumvire y’ibipfamutima, uwagiye yarapfuye burundu! Yagushije ishyano, byamurangiriyeho, yararimbutse!

Mu maso no mu myumvire y’Umunyabuhanga, uwapfiriye mu busabanira-mana, ntiyagiye buzime! Ku Uwemera, gupfa si ukuzima burundu ahubwo ni ukuvuka bundi bushya. Koko, roho z’intungane zituriza iteka ryose mu biganza by’Imana. Tuzi neza ko nta numwe wahinguka imbere y’Imana Nyirubutagatifu (Izayi 6,3 na Mt 5,48) afite akasha, icyasha, ikizinga, icyaha n’aho cyaba gito cyane. Niyo mpamvu Yezu yaduhishuriye ko niba dupfanye ubusembwa budakabije ariko twari tuganje mu mushyikirano-sengesho n’Imana, icyo cyaha (ubusembwa) tuzakibabaribwa rwose na nyuma y’ubu buzima. Yezu ati: icyaha cyose kirababarirwa haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza (nyuma y’urupfu) uretse guhakana Imana burundu no kuyirwanya aribyo byitwa gutuka Roho Mutagatifu (soma: Mt 12,31-32).

Purugatori ni amahirwe twiherewe n’Imana n’urubuga rw’isukuriro

Aho hantu abapfiriye mu busabaniramana ariko bafite utwaha tworoheje banyuzwa cyangwa bategerereza ngo babone gutunguka imbere ya Nyirubutagatifu hitwa Purugatori. Purugatori ni isukuriro. Ntabwo ari Kiliziya yayihimbye ngo yishyire mu mutuzo ko abana bayo bagira amahirwe yo kubabarirwa ibyaha na nyuma y’ubu buzima. Na Yezu ubwe arayemeza nk’uko twabyisomeye kwa Matayo 12,31-32. N’igitabo cy’Ubuhanga kitubwira urwo rubuga rw’impuhwe n’isukuriro twita Purugatori (soma Ubuhanga 3,5-6). Iki gitabo kitubwira ko abapfuye bagikomeye ku kwemera, ukwizera n’urukundo bazanyuzwa ahantu bagasukurwa nka zahabu mu ruganda. Iryo sukura koko rizababaza nk’uko igikoresho wakwemera kukibabaza ugikubaho umugese! Ariko amaherezo cya cyuma, cya gikoresho kikazabengerana, kigasubirana ubushyashya. Nyuma y’isukurwa, nyuma ya Purugatori, amaherezo, uwari waratuvuyemo ahabwa ingororano zitagereranwa, arabengerana kandi akitwa umutagatifu. Uvuye muri Purugatori akinjira mu munezero uhoraho w’Ijuru arimikwa, agashengerera imbona nkubone Ntama w’Imana wazutse kandi agafatanya nawe gucira imanza isi (soma Ubuhanga 3,7-8).

Twese dufitiye umwenda abari muri Purugatori

Niba twemera Izuka rya Yezu Kristu, dutegetswe gusabira abemera bose bitabye Imana. Isengesho ribaturiwe, by’umwihariko Igitambo cya Misa gituriwe abitabye Imana, ni igikorwa-rudasambwa cy’urukundo n’impuhwe tuba tubakoreye. Iri banga ryo guturira igitambo abayoboye b’Imana bapfuye, tunarisanga mu Isezerano rya Kera.Uwitwa Yuda Makabe yaturiye ibitambo abe bitabye Imana, yemera no gutanga amaturo menshi atakamba ngo bakurwe ku ngoyi y’ibyaha byabo. Yabikoze azirikana izuka. Iyo aba atemera izuka n’ubugingo buzaza, gusabira abe bapfuye byari gufatwa nk’ubucucu no guta igihe (soma 2 Abamakabe 12,43-45).

Niba se ibyo bitambo by’amatungo byararonkeye imbabazi abo bapfuye ni gute Igitambo cya Kristu Umwana w’Imana nzima wazutse cyabura kubohora no gukiza abapfiriye mu ntumbero y’ubutungane? Guturira Misa uwapfuye ni no guhamya ko twemera ububasha bw’Imana ku bazima no ku bapfuye. Ni koko Imana itegeka isi n’ijuru ni nayo itegeka no mu gihugu cya Rupfu. Yezu wazutse yigaruriye igihugu cya Rupfu maze agicamo inzira igana ijuru.

Ku bwa Kristu wazutse, ubu noneho kwa Rupfu inzira ni nyagagendwa

Kristu yarazutse maze atsimbura Rupfu wari warigize ingunge ashyira akadomo n’iherezo ku rugendo n’ubuzima bya muntu. Ubu urupfu ni ikiraro tunyuraho twese, tukambuka tukagera i Budapfa ariho hitwa mu Ijuru. Icyo gihugu tuzacamo twese (urupfu) tuzacyambuka ku bwa Kristu, nitumwemera, tukamukurikira kandi tukamwamamaza. Uwo Kristu wazutse ni we weguriwe ububasha bwose ku buryo umwumvise wese ari ukiri ku isi (twe abagitaguza hano ku isi), ari uri ikuzimu (muri Purugatori), ari uri mu ijuru (abatagatifu) amupfukamira, akamushengerera kuko ari we abantu bose bazakesha ubugingo bw’iteka (soma Abanyafilipi 2,10-11).

Abo bose bapfuye (buri wese nazirikane abo yibuka mu mazina yabo bwite) nibumva izina rya Yezu turivugiye mu isengesho, mu Misa, bamupfukamire, bamuramye maze barebe ngo barabaho iteka. Abapfuye bari mu isukuriro bahora barekereje bategereje ko hari uwabo wavuga izina ryabo aribwira Yezu Kristu. Rwose niba tutabasabiye, twaba turimo kugoma no guhemuka. Niba tubasabiye, turabunganiye kandi natwe ubwacu turiteganyirije. Abacu bose bapfuye Imana nibabarire baruhukire mu mahoro ya Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho