Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.» Nuko arababwira ati «Igihe musenga, mujye muvuga muti:
Dawe, izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.
Utubabarire ibicumuro byacu,
kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,
kandi ntudutererane mu bitwoshya.»
Nuko arababwira ati «Tuvuge ko umwe yaba afite incuti, akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu; dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha’. Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu, ati ‘Windushya! Dore nakinze, kandi jye n’abana banjye turaryamye; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’ Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.
Nanjye ndabibabwiye nti: musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa.
Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha, akamuhereza inzoka? Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga? Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifuabamumusabye?»