Amasomo yo ku cyumweru cya 6 cya Pasika, C

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 15,1-2.22-29

Abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati “Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.” Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi bo muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo. Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe. Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti “Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba incuti zacu dukunda, kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye. Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe, kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa: mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!”

Zaburi ya 66 (67),2b-3, 5abd, 7b-8

R/Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe !

 

Twereke uruhanga rwawe rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

 

Amoko yose niyishime aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi.

 

Nyagasani, Imana yacu aduhunda atyo umugisha,

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

Isomo rya 2: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 21,10-14.22-23

Jyewe Yohani, mbona umumalayika anjyana buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu yururukaga iva mu ijuru ku Mana. Wararabagiranaga wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi. Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. Mu burasirazauba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama. Ariko rero nta Ngoro nabonye muri uwo murwa, kuko Ingoro yawo ari Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose hamwe na Ntama. Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,23-29

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati « Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye,  Data azamukunda maze tuzaze iwe tubane na we. Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. Mwumvise ko nababwiye nti « Ndagiye kandi nzagaruka mbasange ». Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere.”

Publié le