Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cy’Igisibo, 21 Werurwe 2017
Amasomo: Dn 3,25.34-43, Z 24,4-5ab.6.7bc.8-9, Mt 18,21-35
Muri iyi vanjili yongera kugaruka ku mbabazi n’impuhwe z’igisagirane,Yezu arongera kutweraka ko Urundo rusumba amategeko.
– Urukundo ntirugira imipaka
Ikibazo cya Petero umuntu wese ushaka gutunganira Imana akurikiza amategeko yakibaza. Mu gukurikiza amategeko umuntu akora iyo bwabaga ariko akagira aho agarukira: ” Nzageze ku nshuro ndwi ?”. Karindwi mu Byanditswe bitagatifu bikavuga umubare munini, ibintu bitubutse. N’ubwo uvuga ibintu bitubutse ariko ugira aho ugarukira. Kubabarira, igihe cyose, buri kanya no ku mpamvu izo arizo zose bishoboka gusa ahari urukundo. Nta gushidikanya ko Petero yumvise neza igisubizo cya Nyagasani nyuma y’urupfu n’izuka rye.
– “Igihanga umugenzi kiba iyo agiye”
Uhanze amaso umusaraba ni we ushobora kubabarira atinuba kuko aba abona ukundi ubuzima bwo muri iyi si. Ubona ko ubuzima burangirira hano aba ashobora kwihorera. Akaba yababazwa n’uko hari umugendamo ideni. Imibare ituruka mu gusesengura amategeko ishaka ikiguzi cya byose mu buzima bwa hano kuri iyi si.
Iyo umuntu atakaje icyerekezo ku buzima bw’iteka byose arabivunjisha akabishyira mu mibare akabibika hafi ye. Akabitsa hano ku isi akabara n’inyungu azabivanamo.
– Umusaraba ni cyo cyapa
Abacunguwe n’Umusaraba wa Yezu bahora bazirikana ko ubuzima tubamo budutegurira ubuzima bw’iteka tuzabanamo na We. Aha ni ho hari izingiro ry’imikorere n’imigenzereze y’abemera Kristu wabambwe ku Musaraba, agapfa , akazukira kudukiza. Imbabazi zose ziva kuri uwo Musaraba uduhuza n’abo mu ijuru. Bityo tugahora tubakumbuye, bituma ibya hano ku isi tubiha agaciro kabyo. Bidushoboza kubabarira no gukunda abavandimwe bacu kuko twifuza kuzabana n’Imana. Ntiwabana n’Imana nta rukundo kuko Imana ni urukundo.
Ntidushobora gukunda no kubabarira uko Kristu yabitwigishije tudafite ubuzima bw’iteka ho intumbero. Abatuyobya batwereka ko ibyiza byose tubifite hano ku isi cyangwa ko bazabiduha. Ntitukibagirwe ko Yezu yatubwiye ko yagiye kudutegurira umwanya ko natwe tugomba kwitegura.
Imibare n’imihangayiko ya hano ku isi ntibikatubuze gukundana no kubabarirana twerekeza ahari ubuzima bwuzuye.
Kuvuga kenshi ko Imana yatubabariye kandi itubabarira muri Kristu, si ugushaka kuduhoza ku nkeke y’icyaha ngo tube twagenda twububa, dutewe ipfunwe n’uko turi abanyabyaha. Ahubwo biduha ishema ryo kugenda twemye kuko Imana itubabarira nk’abana bayo. Bityo tukishimira imbabazi zayo nk’umwana wishimira urukundo rw’umubyeyi we. Izo mbabazi zitsindagira urukundo aho kurugabanya. Ni imbabazi ziduha kugenda twemye.
Nyagasani Yezu abane na mwe.
Padiri Karoli HAKORIMANA
Madrid/ Espagne