Inyigisho: Nzabagira abarobyi b’abantu

Ku wa 30 Ugushyingo 2012:

Mutagatifu Andereya Intumwa 

AMASOMO: 1º. Rom 10, 9-18; 2º. Mt 4, 18-22
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

Nzabagira abarobyi b’abantu

Uyu ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya intumwa. We na mukuru we Petero, bemeye gusiga imirimo yabo bakurikira YEZU KRISTU. Bisa n’aho bidutangaza cyane kubona abantu biberagaho mu buzima busanzwe nta bundi bumenyi bundi YEZU abahamagara bagahita bamukurikira. Ni ikimenyetso gikomeye cy’imibereho y’ukuri kandi yoroshya. N’ubundi abiyoroshya ni bo bihutira kwakira amabanga y’Imana. Abirata n’abiyemera bagorwa no guca bugufi no kwemera ibyo ubwenge bwabo budapfa gushyikira.

Abantu bariho kuri ubwo buryo bwo kwiyemera ni benshi. Ni na yo mpamvu usanga isi isa n’aho igiye korama. Abatari bake bararohamye uhereye ku rubyiruko rwigize ibyigomeke ku by’Imana. Ibyo bituma n’abo bitwa ngo barabyaye bakomeza mu nzira yo korama kuko nyine inyana ni iya Mweru. Muri iki gihe dukeneye abashumba bemera kwitanga kugira ngo barohore abarohamye. Uko ni ko kuroba abantu ubavana mu bizenga biryamiyemo ubajyana aho bashobora kwigirira akamaro bo n’abavandimwe babo.

Nta kindi kindi uwo murimo usaba kitari ukwemera gukurikira YEZU nk’uko intumwa zabigenje. Kwemera gusiga byose ni yo nzira yo kuzuza ubutumwa nk’intumwa zidahemuka. Mu bihugu byinshi cyane cyane i Burayi, habuze abashaka kwiyegurira Imana ngo bamamaze YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Si uko hatari urubyiruko. Yego ni ruke, ariko abahari bose barezwe neza, baba intumwa z’Inkuru Nziza y’Umukiro. Abo muri Afrika bitabira ku bwinshi amaseminari, na bo bakeneye kwigishwa mu KURI no gusabirwa cyane kugira ngo babe abizige biteguye kwamamaza YEZU KRISTU batavangavanga kandi bakurikije amasezerano bagize y’ubumanzi, kumvira n’ubwizige.

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

BIKIRA MARIYA UMUBYEYI UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho