Ni bwo Abafarizayi basohotse, bajya inama yo gushaka uko bamwicisha. Yezu abimenye, ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo
«Dore Umugaragu wanjye nitoreye,
Inkoramutima yanjye natonesheje rwose.
Nzamushyiraho Roho wanjye,
na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri.
Ntazatongana, ntazasakuza,
nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro.
Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka.
Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda;
abanyamahanga bazizera Izina rye.»