Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,54-58

Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya byose abikomora he?» Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati «Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.» Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo.

Publié le