Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira. Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» Yezu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.»