Ku wa gatatu, isomo: Ibyakozwe n’Intumwa 8,1b-8

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 8′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 8,1b-8

Uwo munsi haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya. Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane. Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko. Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana. Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu. Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona. Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira. Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 65′]

Zaburi ya 65, 65, 1-3a, 4-5, 6-7a

R/Mahanga yose, nimusingize Imana. 

 

Mahanga yose, nimusingize Imana,

muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti

« Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba ! 

« Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,

bakagucurangira baririmba izina ryawe !»

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato : 

Yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,

n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare;

ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.

Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le