Inyigisho: Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 12 gisanzwe, Umwaka C, 2013

Ku wa 25 Kamena 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 13, 25-1; 2º. Mt 7, 6.12-14

Ivanjili y’igihe gisanzwe cy’umwaka C turimo, ikomeje kutuminjiramo umwuka mushya w’inyigisho nshya za YEZU KRISTU. Inyigisho yatangiye hejuru y’ umusozi (Mt 5-7) ni yo urebye ibumbye ubukungu bwose bw’amabanga y’Imana Data Ushoborabyose yaje kutumenyesha.

Izo nyigisho z’Ivanjili zifite agaciro gakomeye. Zikwiye gutangarizwa umuntu wese kugira ngo abone umukiro w’ijuru. Biritonderwa ariko na none, mu gusangiza abantu inyigisho z’Ivanjili, bigomba gukoranwa ubushishozi. Dushishoze kugira ngo tumenye niba abo tuzibwira batazitesha agaciro. Si na ngombwa kwamamaza Ivanjili dushaka kuyihatira abo tubona bose. Iyo Ivanjili yamamajwe igasuzugurwa igateshwa agaciro, igereranywa n’ikintu gitagatifu tujugunyiye imbwa! Dushatse kwibanda kuri iyi ngingo kugira ngo yumvikane neza. Mu buryo bwo kwamamaza Ivanjili, ni ngombwa gushishoza kugira ngo twiyegereze abo dushaka kuyibwira cyane cyane abo tubona bakinangiye umutima. Uburyo bwiza kandi bw’ibanze, ni ukwitoza kubaho mu buzima buboneye YEZU KRISTU kugira ngo abantu badashobora kwemezwa n’amagambo bibonere ibikorwa bifatika by’ukwemera mu buzima bwacu. Nibabona ubuzima bwacu bufite icyanga n’umucyo, bazibaza aho tubivana maze batwegere gahoro gahoro tubamurikire bave mu ndiri y’umwijima.

Uwakiriye Ivanjili ya YEZU KRISTU akaba ayishimiye cyakora, agomba kuba amaso kuko Sekibi ihora ishaka guhindanya ibintu bitagatifu. Iyo atagize amayeri matagatifu yo kwita kuri roho ye, ashiduka amayeri matindi ya Sekibi yamuyogoje. Ni yo mpamvu rero tugomba kuba maso twirinda ikintu cyose cyadutandukanya n’Ukuri YEZU KRISTU yatumenyesheje ku bw’impuhwe ze. Akenshi bizaba ngombwa gushaka umutuzo n’amahoro twirinda rwaserera (n’abantu) ishingiye ku bintu by’isi. Abramu yaduhaye urugero yanga amakimbirane hagati ye na Loti.

Kuba maso tumurikiwe gusa n’inyigisho za YEZU KRISTU, ni byo bituma dushobora no kwigomwa byinshi kugira ngo twinjire muri wa muryango ufunganye ugana mu ijuru. Iyo turangaye, umugenga w’isi y’umwijima atwereka ibintu byiza by’isi akaba aribyo duhururira kandi ababyohokaho bagendera muri cya kiyira cya gihogere ntacyo bikopa. Kwizirika umukanda no gukenyera tugakomeza, ni bwo buryo butuma dutambuka mu muryango ufunganye utwinjiza mu bugingo bw’iteka.

Nimucyo dukomeze urugendo twatangiye rutuganisha mu ijuru. Duhore dusabirana gukomera. Buri wese azi neza ingusho ze. Nasenge kugira ngo ahore amenya ibintu by’agaciro atagomba kujugunyira imbwa, akomere kuri YEZU KRISTU azabane na We ubuziraherezo.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho