Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8,23-27

Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare, turashize!» Arababwira ati «Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?» Hanyuma arahaguruka, ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati «Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira!»

Publié le