Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,1-8

Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we. Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!» Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Arahaguruka, arataha. Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.

Publié le