ku wa mbere-Amasomo: Ibyakozwe n’Intumwa 6,8-15

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 6′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 6,8-15

Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.» Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.» Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 118 (119)’]

Zaburi ya 118 (119), 23-24, 26-27, 29-30

R/Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo.

 

N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi,

umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.

ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,

imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

 

Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza;

unyigishe ugushaka kwawe.

Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

 

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

Nahisemo kutazagutenguha,

nsobanukirwa n’amateka yawe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le