Ku wa mbere, Ivanjili ya Yohani 6,22-29

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,22-29

Bukeye, ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari, uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?»

Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»

Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» 

Publié le