Kuba mu ishuri ry’isengesho

INYIGISHO YO KUWA KABIRI W’ICYUMWERU CYA MBERE CY’IGISIBO; UMWAKA B

AMASOMO: Iz 55,10-11

               Mt 6,7-15

Kuba mu ishuri ry’isengesho

Bavandimwe, igihe cy’Igisibo ni igihe abakristu bose bakorana na Yezu Kristu urugendo, bagafata akanya gahagije k’iminsi 40 n’amajoro 40 mu butayu basenga. Iki gikorwa ni cyo cyaranze Yezu Kristu mu butayu, ubwo yiteguraga umurimo we wo gucungura mwene muntu. Ku munsi wo gutangira iki gihe cy’igisibo ku munsi wa gatatu w’Ivu, twazirikanye cyane ku bintu bitatu bigomba kuturanga mu Gisibo:  “Gusenga, Gusiba no Gufasha”. Ibi bikorwa uko ari 3 ni byo bifasha umuntu uwo ari we wese wiyemeje gukorana na Yezu uru rugendo rw’Igisibo.

Abigishwa, ubwo bari ku musozi bahawe inyigisho zitandukanye, ariko uyu munsi turazirikana, inyigisho nziza yo kumenya gusenga ku buryo bukwiye. Aha bari mu ishuri ryo gusenga. Bishimiye byuzuye kuba Yezu ababwira uburyo bwo gusenga bakareka gusukiranya amagambo nkuko indyarya zibigira. Isengesho Nyagasani Yezu atoza abigishwa be natwe yariduhayeho umurage. Ni isengesho rya “Dawe uri mu ijuru”. Ni byiza kumenya gusenga dusingiza Imana kandi tuyiha icyubahiro ikwiye. Imana iradukunda yo yemera tuyihamagara “Dawe”, ni Umubyeyi wacu. Iyo dusenga tuba tuganira n’Imana kandi Nyagasani Yezu yarabitwemereye. Mbega urukundo rugera n’aho twitwa abana b’Imana kandi koko tukaba turi bo (Soma 1Yh 3,1). Kwita Imana Umubyeyi; “Dawe”, ni ishema n’icyubahiro twe abantu twahawe. Iyo umuntu atinyutse kubaho ataryohewe n’urukundo Imana idukunda aba afite ikibazo gikomeye. Imana idusaba kuyita “Dawe”; ese twaba tuzirikana ku gaciro Imana yaduhaye? (Soma Zaburi 8).

Nyuma y’uko twakiriye Imana nk’umubyeyi udukunda, tukayiha icyubahiro ikwiye, tukemera ko ugushaka kwayo kwabaho, dusaba icyo twifuza kandi tukakibona. Nyagasani Yezu ati: “Icyo musabanye ukwemera cyose, mumenye ko mugihabwa” (Soma Lk 11,9-10). Imana ishaka ko tuyigarukira ku buryo bwuzuye kandi natwe tukababarira abandi amakosa yabo. Ni byiza ko twibuka kandi tukazirikana ko turi abanyantege nkeya, maze tukihatira muri iki gihe cy’Igisibo kwicuza ibyaha byacu, tugasaba Imana imbabazi igihe cyose twakoze icyaha, tugasaba imbabazi abo twakoreye ibyaha bose. Uko dusaba abo twakoshereje imbabazi, natwe dusabwa no kuzitanga tubikuye ku mutima.  Ibi biduha icyizere cyo kubaho kuko Imana nayo itubababarira.

Nyamara nkuko bigaragara urukundo rwacu ni rukeya, kubabarira amakosa y’abandi biratugora cyane. Ni byiza kwibaza no gutekereza neza uko byatumerera igihe Imana yatubabarira nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho. Imana mu Mpuhwe zayo z’igisagirane, itubabarira birenze kure uko twe tubabarira bagenzi bacu, ariko nyamara natwe dusabwa kugera ikirenge mu cya Data uri mu ijuru; tukagera ku rwego rwo kuba “Intungane nkuko Data wo mu ijuru ari Intungane“. Kumenya kubabarira amakosa y’abandi nkuko natwe Imana itubabarira. Kutagira inzika, ubugome, kwihorera  nkuko Imana itubabarira burundu.

Ni byiza kumenya gutanga imbabazi nkuko natwe tuba tuzikeneye. Imbabazi z’Imana ni nkimvura igwa mu gitaka igasubirayo ibobeje ubutaka kandi ikabumezaho ubwatsi, igatanga ibyo kurya ku muhinzi. Iyo witaye ku gushaka kw’Imana wakira ibyiza byose biyikomokaho.

Dusabirane muri iki gihe cy’Igisibo ngo Imana ikomeze kutwitaho, itubabarira kandi iturinda ibishuko bya sekibi. Uko Yezu yatsinze umushukanyi natwe aduhe imbaraga zo kunesha no gutsinda ikibi aho kiva kikagera. Twihatire kuba mu ishuri ry’Isengesho muri iki gihe cy’Igisibo turimo.

Nyagasani Yezu akomeze atwiteho!

Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Diyosezi ya Nyundo

 

 

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho